Itorero Methodiste Libre mu Rwanda ryakuye mu nshingano uwari umunyamabanga nshingwabikorwa waryo

0
1803

Uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Itorero  Methodiste Libre mu Rwanda , Pasiteri Serugo Jérémie yakuwe kuri uwo mwanya ahabwa undi , nkuko amakuru agera ku kinyamakuru Ibyishimo.com abitangaza.

Umwanzuro wo guhindurira imirimo uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda , Pasiteri Serugo Jérémie wafatiwe mu nama yabereye i Kibogora mu karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba  ihuje abayobozi bakuru b’iri torero.

Mu kiganiro na Ibyishimo.com , Pasiteri Serugo Jérémie yavuze ko yakiriye neza icyemezo cyafashwe n’abayobozi bamukuriye , bityo ibindi umunyamakuru akwiye kubibaza umuyobozi mukuru wa Methodiste Libre mu Rwanda .

Ati :” ntacyo mfite ndibutangaze , mubibaze umuyobozi w’Itorero , nimumubaze arababwira byose […] ngirango ibyo birahagije , ndumva nta kibazo kibirimo. Gusa twabyakiriye neza , n’imyanzuro y’Itorero.

Abajijwe ku nshingano nshya yahawe , Pasiteri Serugo yongeyeho ati :” n’inshingano zisanzwe kandi byose ni umurimo w’Imana , byose nta gitandukanye cyane kuko uyu ni umurimo twahamagariwe kandi ivugabutumwa niwo murimo dushinzwe, twabyakiriye neza cyane.”

Pasiteri Serugo Jérémie akuwe kuri uyu mwanya w’Umunyamabanga nshingwabikorwa bw’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda awumazeho imyaka ine .

Yavuze ko ataragezwaho ibaruwa imukura ku mwanya yariho ngo imuheshe uburenganzira bumushyira mu zindi nshingano.

Musenyeri ( Bishop ) Samuel Kayinamura uyobora Itorero Methodiste Libre mu Rwanda aganira na Ibyishimo.com yirinze kugira byinshi atangaza , avuga ko nibasoza inama barimo aribwo azavugana n’Umunyamakuru wacu.

Pasiteri Serugo Jérémie yatangaje ko yahawe kuyobora ishami rishinzwe ivugabutumwa n’amajyambere mu Itorero Methodiste Libre mu Rwanda.

Muri 2016 mu Itorero Methodiste libre mu Rwanda nibwo hatangiye kumvikana imvururu zishingiye ku buhanuzi , ibyo bikaba byariyongereye ku kibazo cy’amacakubiri ashingiye ku moko yavugwagamo.

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Pasiteri Serugo Jérémie
Bishop Kayinamura Samuel

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::