Itorero Promise Revival Church ryahagurukiye abakirisito bitwaza ko Imana izabakiza indwara ntibatange Mituweri

1
685

Umushumba mukuru w’itorero Promise Revival Church, Bizimana Robert, yatangaje ko atazihanganira abakirisitu baza mu rusengero rw’itorero ayoboye badafite ubwisungane mu kwivuza (Mituweri) cyangwa abataripimishije indwara zirimo guhitana benshi nka Epatite (hépatite).

Yavuze ko muri iyi minsi hari abakirisitu bafite imyumvire idahwitse yo kwigomeka kuri gahunda za Leta zirimo nko gutanga ubwisungane mu kwivuza cyangwa ugasanga batitabira gahunda za Leta zigamije gutuma abanyarwanda bagira ubuzima bwiza nko kwipimisha indwara zikaze nka hépatite.

Yagize ati: “Akenshi usanga abakirisito benshi baba bafite imyumvire itumvikana neza   wamubwira gushaka Mituweri akumva ntibimureba, ati jyewe mba ndi mu mwuka Imana izankiza, wamubwira kujya kwiteza inshinge ukumva ntabyumva ndetse hari n’insengero nyinshi zibuza abakirisito gutanga Mituweri no kwivuza bababwira ngo bari mu mwuka ariko ugasanga ni imyumvire mibi cyane.”

“..Ni yo mpamvu turimo gukangurira abakirisito bacu ndetse n’abandi muri rusange tubabwira ko ari tegeko, ari inshingano kumukristo nyawe ufite umwuka wera, umukirisito agomba kuba afite ubwo bwishingizi ni nko kwiteganyiriza kuko ntamuntu uhorana amafaranga.”

Pasiteri Bizimana yavuze ko abakirisitu bavuga ko bafite kwizera ko Yesu azabakiza indwara cyangwa akabarinda ntibarwaye baba bari mu buyobe. Avuga ko mu gihe abantu bakiri mu isi, umubiri utazabura kurwara.

Yagize ati: “Ubwo ni ubuyobe, ntitwanze ko twizera Kirisitu ariko nubwo tumwizera ikintu tugomba kumenya nuko umuntu arimo abantu babiri, umuntu w’imbere n’umuntu w’inyuma. Umuntu w’inyuma ari we wa mubiri urarwara, turizera umwami Yesu Kirisito ariko bitavuze ko wa mubiri utazahura n’ikibazo runaka.”

Pasiteri Bizimana yavuze ko nubwo nta bihano bazatanga ku bantu bazakomeza kwinangira kuri izi gahunda, avuga ko bazakomeza kubashishikariza ndetse bakarenga itorero ryabo bakajya no mu yandi matorero no baturanyi.

Avuga kandi ko abatazabasha gutanga ubwisungane mu kwivuza bitewe n’ubukene, itorero rizashyiraho gahunda yo kubishyurira ubwisungane ndetse bakanabishyurira inking z’indwara zirimo guhitana benshi kugirango abagize itorero bose babashe kugira ubuzima buzira umuze.

Itorero Promise Revival Church riherereye mu Murenge wa Kakiru, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Pasiteri Bizimana Robert avuga ko nta mukirisitu nyakuri ukwiye kubaho adafite ubwishingizi bw’indwara.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::