Itorero ribatirisha inzoga muri Afrika y’epfo rikomeje kuyobokwa n’imbaga

0
1680

Mu gihe bimenyerewe ko amadini menshi ku isi afata inzoga nk’igisindisha ndetse kuyinywa bigafatwa nk’icyaha, mu itorero ryitwa Gabola church ryo muri Afurika y’Epfo ho kuzinywa biremewe ndetse iri torero ribatirisha abantu inzoga.

Mu gihe hari amadini n’amatorero abuza abantu inzoga, muri Gabola church ho kunywa inzoga biremewe ndetse mu kubatiza abayoboke b’iri torero hakoreshwa inzoga.

Inkuru dukesha Dailymail ivuga ko umuyobozi w’iri torero rya Gabola church Bishop Tsietsi Makiti akoresha inzoga mu kubatiza abayoboke be shingiye ku isomo riri muri bibiliya ahavuga ko Yesu yahinduye amazi divayi bikaba ari byo byatumye ashinga idini ry’abanywanzoga kandi ribatirisha inzoga.

Iri torero ririmo kubona abayoboke ku buryo budasanzwe kuko kuva yarishinga amaze kubona abayoboke basaga 500 mu gihe cy’amezi atatu gusa, iyo uhageze akubatiza aguha icupa ry’inzoga ukanywa.

Kuba iri torero ryemera inzoga, ngo bituma bano bayoboke bumva baguwe neza.

Ijambo Gabola rituruka ku kirimi cyo mu gihugu cya Botswana bikaba bisobanura ‘kunywa’ ari yo mpamvu iri torero rishishikariza abantu kunywa inzoga kuko ngo inzoga zituma abantu babona ibyishimo n’amahoro, ibintu ubundi bidasanzwe.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::