Itorero rya ADEPR ryambuye inshingano abapasiteri 4 n’aba Bishop 2 aribo Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana

9
3267

Ubuyobozi bw’Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR bwambuye inshingano z’Ubupasiteri abahoze bayobora iri torero barimo Bishop Sibomana Jean wahoze ari Umuvugizi w’iri torero , uwari umwungiriza we Bishop Tom Rwagasana , uwari Umunyamabanga wa ADEPR Rev. Sebagabo Leonard , Pasiteri Niyitanga Salton na Sindayigaya Theophile wayoboye ibikorwa byo kubaka Dove Hotel.

Nubwo hari abambuwe inshingano z’Ubupasiteri muri ADEPR bakiri muri gereza , Bishop Sibomana Jean na  Tom Rwagasana  bazambuwe bari hanze ya gereza , dore ko  baheruka gufungurwa n’Urukiko Rukuru by’agateganyo.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR Rev. Karuranga Ephraim, rivuga ko aba bahoze ari abayobozi bakuru ba ADEPR bambuwe inshingano za gishumba hashingiwe ku mwanzuro w’Inama ya Biro Nyobozi ya ADEPR yateranye kuwa 5 Ukwakira 2017.

Abambuwe inshingano za Gipasitori muri ADEPR kuri uyu wa 6 Ukwakira 2017  ni aba bakurikira :” 1. Sibomana Jean , Rwagasana Thomas , Sebagabo Leonard , Niyitanga Salton , Sindayigaya Theophile , Gasana Valens .

Iri tangazo rivuga kandi ko abahagaritswe bagaragaweho n’ imyitwarire mibi n’ibyaha by’imicungire mibi y’umutungo , no kutaba inyangamugayo.

Riti :” Nyuma yo kugaragarwaho imyitwarire mibi n’ibyaha by’imicungire mibi y’umutungo, abahoze ari abayobozi bakuru b’Itorero ADEPR bamaze kwamburwa inshingano bari bafite mu Itorero ADEPR. Nk’uko bigaragazwa mu rwandiko buri umwe yandikiwe, hashingiwe ku myitwarire mibi yagaragaye kuri aba bakurikira mu micungire mibi y’Itorero no kutaba inyangamugayo muri byo nk’uko bigaragazwa na raporo y’igenzura ku mikoreshereze y’umutungo w’Itorero ryacu rya ADEPR ( External Forensic Audit Report ).

ABAHAWE AMABARUWA NI ABA BAKURIKIRA :

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

9 Ibitekerezo byanyu

  1. Nibyo Ruti: Ntaho kijya nubwo wakwigira bishop, ukigira akaraha kajyahe Iminsi yawe iyo ishize urongera ugasubira aho wavuye. Niyo mpamvu abayobozi bakwiye kujya bicisha bugufi bakubaha abo bayoboye ndetse bakubaha n’umutungo ubaturutsemo. Bakwiye kubaha amagambo bavuga: abakozi b’imana, abashumba, umurimo w’Imana n’andi asize umunyu akunda gukoreshwa mu rwego rwo kwereka abayoboke ko ari abantu batoroshye batumwe n’Imana!

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::