Iwacu bampatira gushakana n’umusore unkunda ariko adakijijwe. Mbigenze nte?

14
1518

Umwe mu basomyi bacu witwa Mushimiyimana Angele yatugejejeho ubutumwa yifuza ko abadukurikira bamugira inama ku kibazo kimukomereye  avuga ko afite.

Mu butumwa Angele yahaye Ibyishimo.com buri mu nyandiko , yanditse avuga ko ababyeyi be bamuhatira gushyingiranwa n’umusore bakunda ariko udakijijwe , nyamara we akijijwe .

Yagize ati: “Ababyeyi banjye bifuza ko nshyingiranwa n’umusore tumaze imyaka 2 tumenyanye ndetse akunda kuza iwacu kunsura gusa ntakijijwe. Agaragaza ko ankunda pe! ariko ntabwo biranzamo bitewe ahanini n’uko tudahuje imyizerere n’imyemerere.”

Uyu mukobwa akomeza avuga ko ababyeyi be batumva impamvu yanga gushyingiranwa n’uyu musore kuko bumva ko yazahinduka nawe agakizwa.

Ati: ” Iyo mbabwiye ko adakijijwe, bambwira ko ibyo ntacyo bitwaye kuko ashobora kuzahinduka. Ariko iyo mbitekerejeho numva bidashoboka kuko n’ubundi mu Itorero nsengeramo batakemera kudusezeranya n’umuntu batazi neza ubuhamya bwe.”

Angele w’imyaka 25 y’amavuko avuga ko nta kindi anenga uwo musore uretse kuba adakijijwe gusa, ikindi kandi ngo umusore arifashije ku buryo atakeka ko hari ikindi yaba amukurikiyeho.

Umukobwa akomeza ubutumwa bwe avuga ko iyo aganiriye n’uyu musore ibyerekeye gukizwa, yumva umusore atabyakira vuba ngo kuko atemera iby’amadini n’amatorero y’iki gihe ahanini bitewe n’ibikomere yatewe n’abantu bitwa ko basenga.

Ati: “Iyo mubwiye ko nifuza ko akizwa, ambwira ko adaha agaciro cyane amadini n’amatorero y’iki gihe kuko yahuye na bamwe mu bantu bitwa ko basenga bakamukomeretsa. Urugero akunda kumpa ni umukozi w’Imana wamwambuye amafaranga arenga Miliyoni eshatu akayamuheza, bityo ngo nta muntu wavuga ko akijijwe muri ibi bihe.”

Angele avuga ko yakundanye n’uyu musore yumva ko ari ibintu byoroshye ariko agasanga umusore yarabikomeje cyane ku buryo byinjiye no mu mitima y’ababyeyi.

Ati: “Umusore yakunze kunsura cyane ndetse agakunda kwereka urukundo ababyeyi banjye ku buryo bamaze kumwiyumvamo cyane. Njye numvaga ko byoroshye ariko nsanga byarakomeye. Ubu sinzi icyo nakora, mungire inama.”

Mu bindi bikubiye mu butumwa burebure bw’uyu musomyi wacu ni ukwibaza niba yarekana n’uyu musore cyangwa yahitamo kumvira ababyeyi nk’uko itegeko ry’Imana ribisaba. Ikindi agaragaza nk’imbogamizi muri uru rukundo ni uko aramutse yemeye gushyingiranwa n’uyu musore yatengwa mu Itorero abarizwamo kuko batemera ko umuyoboke wabo yasezerana n’umuntu udakijijwe.

Ati: “Biramutse bibaye ngombwa ko dushyingiranwa byasaba ko dushaka ahandi batwemera kuko iwacu mu Itorero ntibabyemera ndetse na we nta hantu mu by’ukuri wavuga ko abarizwa kuko yatereye icyizere amadini. Biragoye!”

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

14 Ibitekerezo byanyu

  1. Hahhhh ariko abantu kubera iki muzahora muri injinji!Paka ryari uwukijijwe nuwudakijijwe ubibonera kubera yuko ahora mu rusengero cg ubibonera nimyifatire ye ? Ni bangahe muzi birirwa mu masengero muvuga ko bakijijwe ariko birirwa mu manza zingo zabo buri munsi ngaho nibo banya madeni nibo birirwa baca inyima abo bashatse erega gukizwa ntabwo kuba mu magambo no kwirirwana bibiriya mu ntoki gukizwa kuba mu mutima wumuntu no mu mico yiwe uranabibona nimba uyo muhungu yaramukunze bya nyabyo ahasigaye umukobwa azagenzure imyifatire yiwe uko yitwara knd uwo muzabana ntabwo umukura mu rusengero gusa mushobora no guhura munzira knd akakurutira wa wundi wajyaga ubona mu rusengero buri munsi kuko jye nzi ama couple menshi knd adahuje ukwemera knd babanye neza caneee !

  2. Ni Gute Umwijima Wabana Numucyo? Nigute Umusinzi Yabana Numuntu Utanasoma Ho( Aha Birashoboka Ariko Ntabyishimo Wagira Mubuzima) Wibuke Ko Imana Yariyarabujije Abisiraheli Kwivanga Nandi Mahanga, Suko Abisiraheli Bo Batacumuraga, Ahubwo Nuko Abanyamahanga Bagiraga Izindi Mana. Kuba Uwo Adakijijwe Ngo Abe Yarakiriye Yesu Nkumwami Numukiza We ubwo Harikindi Yemera Kandi Cyamubujije Kumwakira. Suko Nabakijijwe Suko Badacumura Munyumve Neza, Ahubwo Kubana Nukijijwe Akaguhemukira Harikizere Cyuko Yakwihana Akakugarukira, Ariko Utanazi Aho Umuryango Wurusengero Uri We Yaguhemukiye Ntano Kwisubiraho. Sister Abasore Bakijijwe Kandi Bubaha Imana Barahari

  3. Hahahh!!!! ukijijwe asa ate ? asa ubururu ? umutuku seee ? mumutima we se n’ubwo yaba ajya gusenga wabibona ? ko mbona hano mu Rwanda hari agakiza k’inshinwa !!!!! maze bakikaraga imbere ya padiri na pasteur ngo bari imbere y’Imana basezerana baranjyiza nyuma y’amezi abiri divorce ikarota.u wo se agakiza karihe ? ishakire umugabo sha !!!! naho iby’agakiza ubiharire ababeshyi baba pasteur mbona hano hanze.

  4. Andika hano igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru ::umva mushufi wanjyee ndakwihanangirije kubwimbabazi zimana by experiance mpfite ntuzigere ushaka umusore udakijijwee rwosee niyooo yaba ari impfura Imeze gutee ntuzigere wemeraa nibyiza kubaha
    ababyeyi arikoo sibyiza iteka kubumviraa paul yaravuzengo uwizera nutizera bahuriye he?? umucyo numwijimaa bihuriye hee numushaka umenyee koo agakizaa kawee kabarirwa kumashyi nemera neza ko nimana ubwayoo itagushyigikiraa ntukore iryo kosaaa

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::