Iyaba wari umunyabwenge wari kwita ku iherezo ryawe

0
952

Mbanje kubasuhuza mu izina rya Yesu kandi mbifuriza amahoro y’Imana n’imigisha ituruka kuri yo. Mwese n’abanyu Imana ibagirire neza mubyo mukora byose . Uyu munsi turaganira ku ijambo ritwibutsa kwita ku iherezo ryacu nkuko tubisanga muri iki gitabo.

Gutegeka kwa kabiri 32:29

Iki cyanditswe kigira kiti :” Iyo baza kuba abanyabwenge, bari gutekereza kuri ibi bintu. Baba bitaye  ku iherezo ryabo.”

Iri jambo n’indirimbo ya Mose yaririmbiraga bene wabo bari bamaze kwibagirwa Imana mu mitima yabo ; bibagirwa nibyo yabakoreye mu butayu , nuko yihesheje icyubahiro ikica abanzi babo ,  hanyuma abaririmbira iyi ndirimbo ati “Iyaba mwari abanyabwenge mwakwitaye ku iherezo ryanyu”.

Uyu munsi ndakwibutsa wowe wari umaze gucika intege ndetse no gusubira inyuma ko icyo wari ukwiriye kwitaho kurusha ibindi ari iherezo ryawe ; kuko ibyo urimo byose ibyiza cyangwa ibibi byose bifite iherezo.

Mukundwa mwene data hano ku isi ntacyo ukora kidafite umunsi kizarangirira ; ndetse n’umwuka uhumeka hari igihe uzagushiramo  ugatabaruka ( ugapfa ) ; niba warakoreye Imana ikakwakira mu bayo , kandi niba warihaye isi nabwo ugategereza urubanza  kuko buri wese azahembwa yaba uwakoze neza cyangwa nabi ; imirimo yose ukorera mu isi izagenerwa ingororano yayo .

Umunyabwenge w’ukuri rero ntago ari uwize cyane, ufite byinshi yaba azi cyangwa agwije impamya bumenyi n’impamya bushobozi nyinshi ; ahubwo nuriya wita ku iherezo rye akaba mu isi nkaho ari umushyitsi. Agashinganisha ubuzima bwe muri Yesu Kristu kandi akarangwa no kwera kw’Imana mu buzima bwe .

 

2 Abakorinto 5 : 1 – 5

Hagira hati :” Tuzi y’uko niba inzu y’ingando yacu yo mu isi izasenywa, dufite inyubako ituruka ku Mana, inzu itubatswe n’intoki, itazashira yo mu ijuru. Kuko tunihira muri iyi ngando twifuza kwambikwa inzu yacu izava mu ijuru, kugirango tuyambare tutazasangwa twambaye ubusa. Kuko twebwe abari muri iyi ngando tuniha turemerewe, icyakora si uko dushaka kuyamburwa, ahubwo ni uko dushaka kwambikwa ya nzu yindi, ngo igipfa kimirwe n’ubugingo. Imana ni yo yaturemeye iyo ngiyo, ndetse yayiduhereye Umwuka ho ingwate.”

Iyo turebye muri iyi minsi abantu benshi barimo kugendana n’ibigezweho kandi barakora cyane ; ariko muri iki gitondo nashatse kukwibutsa ko mubyo ukora byose wari ukwiye kwita ku iherezo ryawe , ndetse no gutekereza ko iyi ngando ya hano mu isi izasenywa rwose ; ugategura neza iherezo ryawe kuko buri wese waremwe afite iherezo.

“ Ngushyize imbere ubugingo n’urupfu, n’umugisha n’umuvumo. Nuko uhitemo ubugingo, ubone kubaho.” — Gutegeka kwa kabiri 30 : 19.

 

Duhuje ibyo byanditswe tubonye ko Imana itakuremeye kurimbuka ; ahubwo yakuremeye kuyihimbaza no kuzabana nayo mu bwami bwayo mu ijuru . Niyo mpamvu Imana yatanze Yesu Kristo agapfa ku bwawe , nanjye kujyira ngo niduhitamo kuyoborwa nawe tuzabane nawe mu ijuru. KandI ibi byanditswe bitwereka ko amahitamo akwiriye ari uguhitamo ubugingo kugira ngo tubeho , kandi Yesu nicyo cyamuzanye ni ukugira ngo tubone ubugingo kandi bwinshi.

Uyu munsi hitamo Yesu Kristo akubere Umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe niho uzahanagurwa ibyaha byawe akakwakira mu muryango w’abana b’Imana , kandi uzaba uhisemo iherezo ryiza, kandi bizaguha gutsinda Satani no kunesha ikibi cyose.

Ibyakozwe n’Intumwa 3.19

Uruhare rwawe ni ukwihana no kwemera Yesu Kristo wagucunguye .” Nuko mwihane muhindukire ibyaha byanyu bihanagurwe , ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mwami Imana .”

Uruhare rwe ni ukuguhanagura ibyaha no kuguha iherezo ryiza yageneye abamukunda bakizera izina rye.

Imana ibahe umugisha

 

 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::