Iyo abana bacu bagiye kwiga mu mahanga dusigara dusenga – Perezida Kagame

0
1387

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cyo gukoresha ibiyobyabwenge kimaze gufata indi ntera ; haba mu Rwanda no ku isi yose , ku buryo kuri ubu ngo iyo abana bagiye kwiga mu mahanga ababyeyi babo basigara basenga basaba Imana ngo izarinde abana babo kwishora mu biyobyabwenge.

Ibi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabigarutseho mu ijambo risoza Inama y’igihugu y’umushyikirano yatangiye kuwa 18 Ukuboza igasozwa kuri uyu wa 19 Ukuboza 2017. Ni ibiganiro byasojwe n’ikiganiro cyibanze ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’igihugu.

Muri iyi nama yari iteranye ku nshuro ya 15, hizwe ku bibazo byinshi ndetse higwa ku buryo burambye bwo gukemura ibyo bibazo , umukuru w’igihugu Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge kikiri ikibazo gihangayikishije nyamara ngo iyo abantu bakivugaho bakivuga bahushura ntibagitindeho ngo kivugutirwe umuti.

Ati: “ iki kibazo cy’ibiyobyabwenge turakivuga tukakinyura hejuru ; tuti ni bibi tugahita, ariko ibiyobyabwenge ni icyorezo ku isi hose giteye ubwoba. Sinzi impamvu tunakivuga tunyura hejuru, twarakererewe ubundi twakagombye kuba twarakiganiriye tukagiha uburemere bwacyo.”

Yavuze ko iki kibazo kuba kiri muri buri gihugu ku isi yose byerekana uburemere bukabije gifite ndetse avuga ko mu bindi bihugu ho byafashe intera y’ikirenga ku buryo ngo iyo umubyeyi yohereje umwana kwiga mu mashuri yo hanze y’igihugu asigara ku mavi asenga Imana ngo izamurinde ibiyobyabwenge.

Ati: “ Mpereye hano mu muryango nyarwanda mu bana bacu, umwana asigaye ajya hanze kwigayo ugasigara usenga, usibye ko aba anabisize na hano, na hano iyo turi kumwe na bo turasenga,  ugasenga ukavuga ngo wenda abana b’u Rwanda bazabisimbuka, abenshi nibura duhora twifuza ko babisimbuka.”

Perezida Kagame yavuze ko ibiyobyabwenge bidakoreshwa n’urubyiruko gusa kuko unasanga abasaza na bo babikoresha.

Ati: “ Turavuga abana kuko tuba dutecyereza u Rwanda rw’ejo ariko n’abakuru na bo babijyamo, hari n’abo mu myaka nk’iyanjye usanga babikoresha.”

Yavuze ko ababishaka ari benshi kandi n’ababicuruza bakaba ari benshi ; hakiyongeraho kuba ubucuruzi bwabyo bushorwamo amamiliyari y’amadorali ku buryo hari n’ibihugu bifite ubukungu bushingiye ku gucuruza ibiyobyabwenge.

Yagarutse ku buryo byarenze gukoresha ibiyobyabwenge by’itabi batumura abantu basanzwe bazi , bikagera kubyo abantu bitera mu mitsi barangiza bakajya babihererekanya bakoresheje guhanahana amaraso y’uwabyiteye mu mitsi.

Aba ngo ntibaba bakiri abantu bazima ahubwo baba baramunzwe , kuko ngo ibiyobyabwenge ni ikimungu kimunga abantu n’ibintu.  Ati: “ Ni imungu imunga abantu, umuntu mugahura ukagirango ni umuntu ariko yaramunzwe, … iyo bivuye ku bantu bijya kumunga ibintu.”

Leta y’u Rwanda yagiye ifata ingamba zitandukanyemu guhangana n’ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kimaze gufata indi ntera mu Rwanda ndetse mu minsi ishize, Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko ikiyobyabwenge cya SHISHA cyari kimaze koreka urubyiruko kitemewe gukoreshwa mu Rwanda kubw’ingaruka zikomeye kigira ku buzima mu gihe bamwe bagifataga nkaho atari ikiyobyabwenge gifite ubukana.

Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda bakwiye kwicara bagatekereza uburyo bwo kubikumira ngo bitaza mu Rwanda no kurwanya ibyamaze kugera mu gihugu kuko ngo mu gihe hakiri ibiyobyambwenge mu banyarwanda ntaho igihugu kizaba kigana.

Perezida Kagame na Madamu mu muhango wo gusoza Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 15
Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, yasabye urubyiruko kutirara ndetse no gukorera hamwe
Abanyarwanda baba muri Diaspora zitandukanye bitabiriye iyi nama y’Igihugu y’Umushyikirano
Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard
Ange Kagame mu rubyiruko rwitabiriye isozwa ry’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano
Minisitiri w’intebe, Dr Ngirente Edouard

Madamu Jeannette Kagame na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa ubwo haririmbwaga indirimbo zitandukanye

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::