Jado Sinza yamuritse umuzingo w’indirimbo ze ‘ Nabaho ‘ akorwaho n’amagambo umubyeyi we yamwibukije — AMAFOTO

0
1819

Umuramyi w’Umunyempano Jado Sinza yamuritse umuzingo w’indirimbo ze zuje ubuhanga n’amagambo y’ubwenge butangwa n’Imana .  Uyu muzingo yawumuritse ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 5 Ugushyingo 2017 kuri Dove Hotel i Kigali.

Muri iki gitaramo Jado Sinza yateze amatwi amagambo umubyeyi we yavuze ashimira Imana ko yabarinze , akorwaho n’uburyo haribyo nawe atibukaga kandi ari ingenzi kuri we.

Igitaramo gihumuje , Jado Sinza yabwiye Ibyishimo.com ko yanejejwe n’ibyo yabonye , anahishura imbamutima ze ku magambo umubyeyi we yamubwiriye imbere y’imbaga y’abantu barenga ibihumbi n’ibihumbi.

Ati :” Igiteramo cyanejeje cyane , Imana yantunguye kuko yahembuye ubugingo bwanjye kuruta uko nabitekerezaga. Abantu benshi bamwiye ko bahembutse kandi byasubije ibyifuzo byanjye narimfite nyitegura. Sinabasha kubisobanura kuko ndumva ibyishimo byinshi mu mutima wanjye , abantu bahawe umugisha , bagira ibihe byiza byo kuramya Imana ubwiza bwayo buba mu gitaramo cy’abera , muri rusange navuga ko Imana yanyiyeretse. Nabonye ko abantu bongeye guha agaciro Imana mu bugingo bwabo.”

Uko yakiriye amagambo yabwiwe n’umubyeyi we :

Ati :” Amagambo Mama yavuze yankozeho cyane cyane , kubera y’uko yongeye kunyibutsa ko kuvuka kwanjye navutse nyuma y’ibihe bidasanzwe [ nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ] kandi nawe yari mu bantu bahigwaga cyane , rero kuba Imana yaramurinze kwari ukugirango njyewe nzabashe kubaho , nyikorere. Byanyeretse ko Imana imfiteho umugambi munini cyane. Ni itangiriro ry’umugambi Imana imfiteho mu buzima bwanjye bwose.”

Umuzingo ( Album ) mushya wa Jado Sinza uriho indirimbo zimwe zakunzwe nka ‘ ‘ Nabaho ‘ ,’ Yaratwibutse ‘, ‘ Witinya ‘.

Abitabiriye iki gitaramo bari biganjemo abantu bakuze ; cyane cyane abo mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR n’abandi batari benshi bo mu matorero y’abavutse ubwa kabiri akorera mu Mujyi wa Kigali.

REBA AMAFOTO :

Bosco Nshuti ( uwa mbere uturutse iburyo ) yaririmbye muri iki gitaramo ku giti cye ndetse anaririmba muri New Melody
New Melody yaririmbye muri iki gitaramo cyo kurmurika Album ya Jado Sinza
Bamwe mu bakozi b’Imana bari bitabiriye iki gitaramo
Neema Marie Jeanne aririmba imbere y’imbaga
Ubwitabire bwari ntamakemwa
Umubyeyi wa Jado Sinza yavuze amagambo yamukoze ku mutima cyane
Jado Sinza yaje agaragiwe n’abaririmbyi bambaye neza bidasanzwe

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::