Saturday , 25 March 2017

Janvier Kayitana abaye umuhanzi wa mbere w’Umunyarwanda wanditse amateka abikesha indirimbo ye ‘ Jehovah ‘.

Mu mateka y’umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda ni bwo bwa mbere abahanzi bo hanze y’u Rwanda basubiyemo indirimbo y’umuhanzi wo mu Rwanda bakanayikorera muri studio . Aya mateka yakozwe n’umuhanzi Janvier Kayitana ubwo abahanzi babiri bo muri Kenya basubiragamo indirimbo ye ‘ Jehovah ‘ yakozwe na Producer Pastor P.

Janvier Kayitana ni umusore ukunda Imana kandi wahagurukiye kuyikorera.

‘ Yehovah ‘ n’indirimbo yahawe igihembo mu mwaka wa 2015 nk’indirimbo yo kuramya y’umwaka ( Worship song of the year 2015 ).  Iyi ndirimbo iri guca ibintu mu gihugu cya Kenya nyuma y’uko isubiwemo n’Abahanzi babiri Bella D na Sulex .

N’indirimbo  yo kuramya Imana yamamaye cyane mu Rwanda mu  mwaka wa 2015 , amashusho yayo ashyirwa  k’urubuga rwa IBYISHIMO Tv  kuri Youtube ku itariki ya 16 Gashyantare 2016 .

Kugeza magingo aya indirimbo ‘ Jehovah ‘ ya Janvier Kayitana imaze amezi asaga icumi kuri murandasi ( Internet ) . Mu gihe iyaba bahanzi ( Bella D na Sulex ) yo imaze amezi akabahaba atanu gusa . Ibi bivuze ko yaba Audio na Video zose zagiye Kayitana Janvier yazishyize hanze Bella D na Sulex  bo bataranagira icyo gitekerezo.

Mu kiganiro na Janvier Kayitana kuri uyu wa kane tariki 12 Mutarama yatangarije Ikinyamakuru Ibyishimo.com ko ayo makuru atarayazi , ariko ngo we bimushimishije .

Ati :” Oya ntabwo nyazi , njyewe nta kindi nakora. Kuririmba nk’uko bashobora kubinsaba nubwo batabinsabye bakavuga bati : “ Turumva dushaka gusubiramo indirimbo yawe najnye ntabwo nabibangira. N’amagambo abaririmbyi ba gospel bakoresha akenshi arasa tuyakura muri Bibiliya. Ni yompamvu rero njye ndamutse nanabimenye nkasanga ari uko byagenze nta kindi narenzaho , nabareka bakiririmbira. Ndumva nta kindi nakora.”

Yakomeje ati :” Ubu  rero kubera  ko ari ho nkibimenya, ubundi hari  ibintu  bavuga ngo  niba  umuntu  yakwibye indirimbo cyangwa igihangano cyane hari amategeko abirengera. Ukabiburana ukaba wahanisha uwabikoze, ibintu nk’ibyo. Jye ntabwo aruko mbibona.  Iriya ni imwe mu ndirimbo zanjye, ushobora kuyishishura ukanakoresha amagambo yayo ariko ejo cyangwa ejo bundi nzasohora izindi. Kandi sinzi wenda abantu bashobora gukeka ko ari jye nayishishuye ariko bagiye ku ma You tube bahita babona ko jye nayisohoye mbere y’iyabo, na cyane ko nta n’ibyo nari nzi. Mu by’ukuri nkubwije ukuri jyewe nta kintu bimpungabanyijeho na gito kubera ko nk’uko nanjye nshobora gufata indirimbo ya Don Moen nkayigana nkashyiramo yenda n’amagambo yakoresheje ariko ubutumwa bukagera ahantu. Indirimbo yanjye iri mu Kinyarwanda na bariya bayishyize mu giswahili, n’abantu bumva igiswahili nabo nibayumve. Jyewe ndumva ahubwo ari byiza kuri jye  nta kibazo rwose.”

Ubutumwa Kayitana Janvier yageneye abazumva izi ndirimbo zombi .

Yagize ati :” Icyo nabwira abantu nababwira ko Jehovah atari indirimbo jye nahimbye, kuko jye nta bushobozi nta buke mfite bwo guhimba iriya ndirimbo n’izindi zose nagiye nkora, ahubwo ni indirimbo Imana yashyize muri jyewe ko nyisohora. Kuko nta muntu ufite ububasha bwo kugira ikindi kintu akora cyahindura undi muntu kereka Imana yonyine. Ni Imana yakinyujije muri jye kandi ni indirimbo Imana yampaye kugira ngo nyihe abantu bayumve bayindurwe na yo cyangwa se ibaheshe umugisha. Icyo nababwira rero be guhungabana ngo abandi bayikoze ahubwo nibabyishimire kuko  ubutumwa bugiye kugera hose. Njye ndabyishimiye mu by’ukuri , nubwo ntari narabyumvise ariko ntacyo bintwaye cyane cyane ko nta wundi musaruro urenze nteze mu byo nzakora kereka kwamamaza ubutumwa bwiza.”

Ibintu bitangaje utari uzi kuri Janvier Kayitana ushengurwa no gukora icyaha.

Janvier Kayitana ni umuhanzi w’umuramyi mu ndirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda . Igihe cyose amaze ku Isi cyamwigishije byinshi  birimo  kwihanganira byose no guca bugufi  ariko ikiruta  byose  yize ngo ni uko Isi igoye ariko  yoroha  iyo muntu yiyoroheje.

Uyu musore wakunzwe cyane mu ndirimbo ” Jehovah “ yavutse ku itariki 25 Mutarama 1993, avukira I Burundi mu muryango w’abana 12. Mu mabyiruka ye yakuze ari umwana utuje ariko kandi ukunda gusabana n’abagenzi be.

Mu kiganiro  kirambuye  twagiranye  nawe   ku munsi   we   w’amavuko umwaka ushize ,  yahishuriye Ikinyamakuru Ibyishimo.com byinshi ku buzima bwe , ndetse anatangaza gahunda afitiye umuziki we nk’umuvugabutumwa.

Impine wamenya kuri Janvier Kayitana

Benshi bamuzi ku ijwi ryo mu ndirimbo ” Jehovah ” ariko ni bake bamuzi imbona nkubone, Janvier Kayitana ni umusore w’umunyarwanda uvuka ari uwa 11 mu muryango w’abana 12.  Ni umunyeshuri muri Kaminuza ya University of Kigali, akaba n’umukristo usengere muri Eglise Vivante I Kabuga.

Ibintu abantu batamuziho

Janvier usibye impano yo kuririmba, akunda kugirirwa icyizere akagirwa umuyobozi ndetse ni nawe muyobozi wa Worship Team mu rusengero abarizwamo rwa Vivante.

Tubimubajije nawe yagize ati, “Ndi umuyobozi ndetse nshinzwe n’ikinyabufura muri Worship Team, mu buzima busanzwe nkunda umupira w’amaguru.”

Isomo rikomeye Isi yamwigishije

Mu kiganiro kirambuye twagiranye nawe, Janvier yagarutse ku gushimangira ko Isi ari ishuri ritwigisha byose. Yagize ati, “Mu Isi habamo kwishima, kurira, guseka, kweza, kurubya,gukira, gukena mbese ibihe birahindagurika. Muri ibyo bihe rero nize gukoresha igihe cyanjye neza ndetse ndushaho kwizera ko Imana ariyo igena byose.”

Ikintu kimubabaza kurusha ibindi

Uyu musore wegukanye igihembo cy’indirimbo nziza yo kuramya muri Groove Awards 2015 yavuze ko ababazwa cyane n’icyaha.

Ati, “Ikintu kimbabaza kurusha ibindi ni ugukora icyaha, nta mahoro bimpa ndetse mba numva ndi guhemukira Imana cyane.”

Ikimushimisha…

Yagize ati, “Nshimishwa n’imbabazi n’urukundo by’Imana.”

Umuhanzi akunda

Janvier Kayitana yavuze ko akunda umuhanzi Don Moen ndetse ngo niwe afata nk’icyitegererezo.

Umurongo wo muri Bibiliya umufasha

Yavuze ko imirongo yo muri Bibiliya yose imifasha ariko by’umwihariko Yobu 28:28

Indirimbo akunda cyane

Yagize ati, “Indirimbo y’ibihe byose kuri njye niyo mu gitabo niya 68 mu z’agakiza.”

Igihe atazibagirwa mu buzima bwe

Umunsi yegukana igihembo cy’indirimbo y’umwaka muri Groove Awards wamubereye umunsi udasanzwe. Yagize ati, “ Bisobanuye byinshi by’umunezero kuri njye, byanyeretse ko Imana idakoresha abiyita abanyembaraga ahubwo iyo iguhamagaye iguha imbaraga.”

Yakuranye inzozi zo kuba umuhanzi

Janvier ntiyari aziko afite impano yo kuririmba gusa ngo ku myaka 13 y’amavuko nibwo yatangiye kubyiyumvamo no kubikunda.

Ati, “ Natangiye gukunda ubuhanzi nciye akenge mfite imyaka 13, kuva ubwo kugeza ubuzima bwanjye bwose numva aricyo nifuza kuzakora.”

Umva kandi urebe indirimbo y’Umuhanzi Janvier Kayitana yise ‘ Jehovah ‘.

Umva kandi urebe indirimbo y’Abahanzi Bella D & Sulex ‘Jehovah ‘ basubiyemo .

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Ntakirutimana   Janvier

13,382 total views, 5 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress