John Legend agiye gutangira kwamamaza Yesu adashyigikiwe n’umugore we

0
600

Chrissy Teigen, umugore wa John Legend yamunenze kuba agiye kujya yamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu mu kiganiro cyitwa ‘Yesu Kirisitu ni icyamamare’ kizahita kuri Televiziyo NBC mu mwaka wa 2018.

John Roger Stephens uzwi cyane nka John Legend, ni umunyamerika w’imyaka 39 wamamaye mu kuririmba, kwandika indirimbo, umunyamuziki, akaba n’umukinnyi w’amafirimi.

Uyu muhanzi aherutse gutangaza ko mu mwaka wa 2018 agiye gutangira kwamamaza Yesu mu kiganiro yise Jesus Christ Superstar” mu Kinyarwanda ugenekereje ni “Yesu Kirisitu ni icyamamare “ kizahita kuri Televiziyo NBC mu mwaka wa 2018.

Gusa nyuma gato yo gutangaza ibi, umugore we, Chrissy Teigen, yanenze icyo gitekerezo avuga ko bizatuma abantu bamwibazaho byinshi bakanamufata ukundi.

Mu butumwa bunenga umugabo we, Chrissy Teigen yagize ati: “Utekereza ko abantu bazagufata bate?”

Uyu mugore Teigen yamenyekanye mu kiganiro “Lip Sync Battle” nk’umwe mu barwanya ubukirisitu nubwo ibitekerezo bye hari ababifata nk’urwenya.

Uyu mugore wa John Legend kandi mu myigaragambyo y’abagore yabaye muri Mutarama uyu mwaka, yatangaje ko ntacyo akeneye kuri Yesu ndetse akunze kubigaragaza ku rubuga rwe rwa twitter.

Umwe mu bakoresha urwo rubuga, Pasitori Jan Finochio, yabajije Teigen ati: “Ese Yesu ni we mugenga w’imyitwarire yawe cyangwa imyitwarire yawe niyo ikuyobora?”

Iminota mike nyuma yo kumubaza iki kibazo, Teigen yaramusubije ati: “ Yesu nta na kimwe cyanjye ayobora.”

Teigen na Legend baheruka kubyara umwana wabo wa mbere, uyu mana yasamiwe akanavukira mu byuma by’ikoranabuhanga bifite ubushobozi bwo kurera urusoro kugeza bibaye uruhinja.

Nyuma yo kubona uwo mwana, Teigen yagiye ku mbuga nkoranyambaga ashimira Imana nyuma y’uko avuzweho kutemera Imana.

Umwe mu bakoresha Twitter yandikiye Teigen ubutumwa amubwira ko yamukundaga ariko akaza kumwanga kubera ko yahisemo igitsina cy’umwana azabyara, avuga ko ari ugukinisha ubushake bw’Imana.

Umubyeyi umwe yareruye yibasira Teigen, avuga ko “Imana yari yarateganije ko atazabyara.” Uyu yashakaga kuvuga ko uyu mugore yavuguruje ubushake bw’Imana.

Legend yatangaje ko yishimira kuba yarasabwe guhamya Yesu Kirisitu muri iki kiganiro “Jesus Christ Superstar”, kandi ngo yiteguye kubikora  atitaye ku bitekerezo by’umugore we Teigen nuko afata Yesu n’imyizerere gikirisito.

Iki kiganiro kizatangira guca kuri Televiziyo ku cyumweru cya Pasika, ku itariki 1 Mata 2018, kizatangirizwa mu ruhame i Marcy Armory ho muri Brooklyn, umujyi wegeranye na New York.

Uyu muhanzi yigwijeho ibihembo byinshi muri Grammy Award nk’umuhanzi akanaba umwanditsi mwiza.

Legend ngo ni umwana wavutse azi ubwenge, ubwo yari akiri umwana Nyirakuru ngo yamwigishije gucuranga Piano, bituma akura aririmba muri korali y’aho yasengeraga ari na ho yazamukiye bituma aba icyamamare mpuzamahanga.

Yamenyekanye muri filimi zitandukanye nka La La Land, Soul Men, John Legend: Live from Philadelphia, n’izindi. Azwi kandi mu ndirimbo zakunzwe n’isi yose nka All of me, Love me now, Tonight, You and I n’izindi zitandukanye.

Legend akundana n’umugore we ariko ntamushyigikiye mubyo kuvuga ubutumwa bwa Yesu

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::