Kamonyi: Itorero rivugwamo ubusambanyi ryabiteye utwatsi

0
1365

Itorero ryitwa Umusozi w’ibyiringiro agashami k’Umudugudu wa Kagina mu Karere ka Kamonyi rirahakana ryivuye inyuma amakuru amaze iminsi avugwa mu itangazamakuru ko icyumba cy’amasengesho cyahinduwe icyo kumaraniramo irari.

Mu minsi ishize, hari ibinyamakuru byatangaje amakuru avuga ko mu rusengero rw’agashami k’iri torero gakorera Mu Murenge wa Runda mu Kagari ka Kagina mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo haba baberamo ubusambanyi mu gihe cy’amasengesho mu rwego rwo kumarana irari hagati y’abagabo n’abagore bitabira amasengesho.

Abayobozi b’iri torero ariko bo bahakanye ayo makuru bavuga ko na bo batangajwe no kubona izo nkuru nk’uko Apôtre Liliane Mukabadege, umuyobozi mukuru w’itorero Umusozi w’ibyiringiro yabitangarije Ibyishimo.com.

Apôtre Liliane akomeza avuga ko akimara kubyumva yahise abaza umu pasiteri uyobora umudugudu wa Kagina amubwira ko ayo makuru Atari yo na gato, ko ahubwo ari ibihuha.

Kugira ngo turusheho kumva imiterere y’iki kibazo, twegereye Pasiteri Nkurunziza Claude uyobora uwo mudugudu uvugwamo ubusambanyi maze na we atera utwatsi aya makuru avuga ko amatorero baturanye ari yo yabagiriye ishyari akabasebya atangaza ibyo bihuha.

Uyu mudugudu ngo bawufunguye ku itariki 8 Ukwakira 2017, maze kuwa 19 Ukwakira 2017 babatiza abakirisitu 92 bituma amadini baturanye abagirira ishyari kuko uretse abo 92 babatijwe hari n’abandi basaga ijana bakiriwe kuko bari basanzwe barabatijwe mu mazi menshi, ibi ngo byateye igitutu andi matorero bituma babagirira ishyari.

Ati: “Ntabwo ari byo, ni ibihuha, gusa ibi ntibyadutungura kuko itorero ryacu mu kwezi kwa cumi taliki 19 twabatirishije abakirisitu 92, nuko andi matorero duturanye atangira kutugirira ishyari.”

Yavuze ko ibinyamakuru byatangaje ayo makuru bitigeze bibabaza ukuri kwayo, ati: “Icyambabaje ni uko muri abo bose banditse ntawigeze ampamagara ngo anambaze uko bimeze, bihutiye kwandika ibihuha nta muyobozi bibajije nta n’umukirisitu wacu babajije.”

Muri iri torero havuzwemo kuba harimo umugore urisengeramo watwaye umugabo utari uwe, gusa Pasiteri Nkurunziza na byo arabihakana akavuga ko uwo mugore uvugwa ko yatwaye umugabo w’abandi adasengera mu itorero ryabo,ahubwo ko asengera muba protesitanti.

Gusa ngo uwo mugore bamuserereza batyo kubera ko inzu itorero Pasiteri Nkurunziza ayoboye risengeramo ari ye.

Pasitoro Nkurunziza akomeza ashimangira ko amatorero begeranye ashobora kuba ari yo abyihishe inyuma kuko bamwe mu bayobozi bayo matorero bigeze gucura umugambi wo kuza kwiba ibyuma by’umuziki mu itorero Umusozi w’ibyiringiro ariko bakaza kubimenya bagakaza umutekano bashyiraho abazamu batatu.

Avuga ko uyu munsi afite uburenganzira bwo kujya mu nkiko kurega abaharabitse itorero ayoboye kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Pasitoro Nkurunziza avuga ko muri iri torero nta materaniro ya nijoro bagira ku buryo yaberamo ayo mahano.

Gusa ngo bagiye gukomeza kujya ku mavi basenge cyane kandi bizeye ko Imana izakomeza kubarengera itorero rikagura amarembo.

Itorero Umusozi w’ibyiringiro riyobowe na Apotre Liliane Mukabadege si rishya mu Rwanda kuko rimaze imyaka isaga icumi, rikaba rifite icyicaro gikuru ahitwa ku Ntaraga mu Murenge wa Kimisagara, mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Pasiteri Nkurunziza Claude uhagarariye Itorero Umusozi w’Ibyiringiro mu Mudugudu wa Kagina

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::