KENYA : Umuhanzi Daddy Owen na mwene nyina bari mu gahinda

0
1473

Abahanzi bakomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana muri Kenya Owen Mwatia  uzwi nka Daddy Owen  na mwene nyina Rufftone  bari mu gahinda kenshi ko kubura umubyeyi wabo ( Se ) witabye Imana ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize azize indwara y’umutima.

Umwe mu nshuti za hafi za Daddy Owen na Rufftone , Pasiteri David Kuria akaba n’umuyobozi wa Groove Network , yatangarije Ikinyamakuru Ibyishimo.com ko urupfu rw’uyu musaza rwatunguranye , kandi rwaciye igikuba mu Mujyi wa Nairobi.

Ati :” Twese dufashe mu mugongo abavandimwe bacu Daddy Owen na Rufftone, bose n’inkingi zikomeye mu bikorwa by’ivugabutumwa hano muri Kenya . Kubura umubyeyi wabo natwe byatubabaje , twigomwe byinshi ku bwabo kugirango tubabe hafi . Yazize indwara y’umutima.”

Daddy Owen azwi cyane mu ndirimbo zakunzwe zirimo ” Vanity ” , ” Mbona”, “Foundation”, ” Tobina”, “Kazi ya Msalaba”, “Saluti”, ” System ya Kapungala ” n’izindi nyinshi.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo umuhanzi Daddy Owen yaje mu Rwanda , ubwo yari yitabiriye itangwa ry’ibihembo bya Groove Awards. Muri Werurwe uyu mwana yongeye kuza mu Rwanda ku mpamvu z’ubucuruzi asanzwe akora , ahura n’umuhanzi Serge Iyamuremye ngo banoze umushinga w’indirimbo bakoranye.

Daddy Owen ari kuri Hotel imwe yo mu Mujyi wa Kigali
Rufftone yakiriwe na Perezida Uhuru Kenyatta

Serge Iyamuremye ari kumwe na Daddy Owen .

 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::