Wednesday , 26 July 2017

KICUKIRO : Amashirakinyoma ku butaka bwateje umwiryane hagati y’Abayisilamu na Zion Temple

Mu minsi ishize hatutumbye ukutumvikana hagati y’abayisilamu basengera mu musigiti wa Masjid Bilal uherereye mu Karere ka Kicukiro n’ubuyobozi bwa Zion Temple mu Rwanda bapfa ubutaka bubatandukanya byavugwaga ko iri torero rishaka kugura.

Mu ntangiriro za Kamena 2017, umwe mu bayisilamu basengera muri uwo musigiti ku ikubitiro yahanitse ijwi abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook asaba bagenzi be gufatana urunana bakarwanya Umuyobozi wa Zion Temple, Dr Apôtre Paul Gitwaza bavugaga ko ashaka kugura ubutaka bwabo.

Nyuma y’iminsi mike ibi bitangajwe, abayisilamu batangiye gukusanya amafaranga yo kugura ubutaka butandukanya inyubako Zion Temple ikoreramo n’umusigiti wa Masjid Bilal buherereye mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Gatenga.

Aya magambo yaravuzwe izuba rirarenga nta muyobozi weruye ngo atangaze ukuri kw’ibyatangajwe. Ikinyamakuru IGIHE ducyesha iyi nkuru cyaganiriye n’impande zombi zirebwa n’ibyavuzwe , gitangaza inkuru ikurikira.

Mu gihe hari amakuru yavugwaga ko abayobozi bo mu Itorero rya Zion Temple bakoze inama batekereza kwagura inyubako, abayisilamu bakabisamira hejuru bagaragaza ko batabyishimiye bagahita batangira ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga ngo bagure ubutaka bw’abo baturage, Umuvugizi w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Musa Sindayigaya, yatangaje ko mu mushinga bafite wo kwagura umusigiti nta kibazo cyo guhangana kirimo.

Yagize ati “Umusigiti wa Masjid Bilal wubatswe kera (1962) ugenzurwa n’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda; usengerwamo amasengesho ya buri munsi ndetse n’Ijumaa (amasengesho yo ku wa Gatanu). Kubera uko ungana abantu basengera hanze kandi aho uri harafunganye cyane, nta butaka ufite bwo kuwagura ngo ugendane n’ibihe ndetse unagire ibindi bikorwa by’iterambere.”

Yakomeje atangaza ati “Kuva mu myaka ibiri ishize, umuryango uhatuye wabwiye ubuyobozi bw’umusigiti ko bashaka kugurisha ubwo butaka. Ubwo hatangiye ibiganiro bemeranya ku gaciro ko kuhagura ariko kuko amafaranga yari menshi urwego rw’umusigiti rutayabona, ikibazo cyagejejwe mu buyobozi bukuru bw’abayisilamu basaba ko gishyirwa muri gahunda y’urwego rw’Umuryango w’Abayisilamu mu Mujyi wa Kigali. Icyo gihe nibwo hemejwe ko mu gisibo cya Ramadhan (cyo muri uyu mwaka) hakusanywa ubushobozi mu misigiti, abayisilamu bagatanga inkunga zabo. Byahise bitangira ndetse amafaranga yabonetse ashyirwa kuri konte y’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, aho agomba kuva byemejwe na Mufti w’u Rwanda.”

Kimwe muri ibi bikorwa ni icyabaye ku ya 18 Kamena 2017, aho abayisilamu b’ingeri zitandukanye basengera ku musigiti wa Masjid Bilal bahuye bagakusanya amafaranga, mu gikorwa bari bahaye inyito yo “Kurwana urugamba rutagatifu”.

Pasiteri Runazi Robert wo muri Zion Temple yatangarije IGIHE ko iby’amakuru y’uko bifuza kugura ubwo butaka ari ibihuha bidafite ishingiro.

Yagize ati “Ntabwo batubajije kandi nta gahunda yo kwagura twari dufite, ngo tugure ubutaka bwabo. Ntitwigeze tuvugana nabi kuko ni ibintu byatangajwe n’umuntu ku giti cye si idini ryabivuze. Nta gahunda yari ihari kuko mu gihe byariho twaguriye ubutaka abahahoze kandi nta kibazo byateje.”

Umusigiti wa Masjid Bilal uri hafi y’urusengero rwa Zion Temple, bivugwa ko iyo bari mu masengesho, buri ruhande ruba rusakuriza urundi ku buryo habaho no kubangamirana.

Runazi yagize ati “ Ntabwo byumvikana uko ikibazo cyavuka uyu mwaka kandi tumaze igihe tubana, turirimba, ducuranga, kandi nabo basenga. Natwe twabyumvise gutyo dutegereza ko ba nyir’ubwite batubwira ikibazo gihari turaheba. Mu minsi yo hambere baratwegeraga tukaganira kuri gahunda ariko kuri iyi nshuro ntacyo batubwiye.”

Yakomeje atangaza ati “ Twe nta gaciro twabihaye. Ibyo nabonye ni abantu bakoresheje imbuga nkoranyambaga bagamije guca igikuba ku bintu bidafite ishingiro.”

Zion Temple iri muri gahunda zo kubaka Stade yayo izajya yakira abantu benshi mu rwego rwo kurushaho kwagura umurimo w’Imana. Iyi stade izaba inafite ibyangombwa nkenerwa nk’amacumbi, ibyumba byo kwakiriramo abashyitsi izubakwa i Batsinda mu Mujyi wa Kigali.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rurangwa  Aimable

2,051 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

One comment

  1. Hi Kris, thanks for your very inspiring article. I have a couple of questions – when you say inversions help do you mean yoga inversions? Also, is Emotional Freedom Technique the same as tapping?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress