KIGALI : Amajwi y’itsinda rya The Worshipers yibukije abantu imiririmbire Bibiliya ivuga ( REBA VIDEO )

2
81

Itsinda The Worshipers rigizwe n’abasore n’inkumi bagera kuri barindwi ( Abahungu 4 ndetse n’abakobwa 3 ) . Aba bakozi b’Imana baturuka mu matorero atandukanye kandi bacurangisha amajwi yabo bityo amajwi yabo akanaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Bamwe mu bagize istinda rya The Worshipers
Bamwe mu bagize istinda rya The Worshipers

Nkuko biri kugaragara mu bitaramo bitandukanye biri kubera mu matorero atandukanye ya hano mu mujyi wa Kigali kuva umwaka wa 2015 watangira , abantu batari bacye bakomeje kwerekana urukundo n’umunezero bafitiye itsinda rya The Worshipers aho rigaragara riririmba mu majwi adasanzwe ( Acapella ) .

Mu kiganiro ibyishimo.com twagiranye n’umuyobozi w’iri tsinda rya The Worshipers Bwana Yves Rugamba , yadutangarije ko bishimira kuba baratoranyijwe n’Imana ngo bayikorere bakiri bato. Yves kandi yakomeje ashimira bagenzi be bemeye kumvira ijwi ry’Imana bakaza kuvuga ubutumwa bw’Imana binyuze mu majwi yabo .

The Worshipers bigiye gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere
The Worshipers bigiye gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere

Mu magambo ye Yves yagize ati “ Urabona ko twatangiye gukora aho tuziye mu biruhuko , urebye twese twatangiye guhura ndetse twungurana ibitekerezo mu kwezi kwa gatandatu umwaka wa 2014. Ariko benshi batangiye kutubona tuvuye ku masomo. Imana natwe yadutumye kuvuga ubutumwa kandi iduha ibikoresho by’umuziki biturimo ubwacu. Twumvise ijwi ry’Imana turaza kandi ibyo turi gukora biri guhesha umugisha abantu batari bacye .”

Bwana Yves Rugamba yakomeje agira ati “ M’ubuzima nta kintu gishimisha nko gukorera Imana ukiri muto , ndibwira ko twese duhuje intumbero yo kubwira abanyarwanda ko Yesu agira neza , bakamenya ko Imana ibakunda kandi bakihana ibyaha bagakizwa. Nyuma y’ibyo tuzagura imipaka tujye no hanze kuvuga ubutumwa kuko Imana hari byinshi yashyize ku mitima yacu kandi bizasohora .”

Bishimira kuba bakorera Imana
Bishimira kuba bakorera Imana

Uretse kuba aba bakozi b’Imana bahuriye mu kuririmba , twababwira ko bose ari abanyeshuri mu makaminuza atandukanye ya hano mu Rwanda , abandi bakaba biga umuziki .

DSC02654
The Worshipers bakomeje gukora umurimo w’Imana hirya no hino mu gihugu

Ijambo ry’Imana rivuga neza ko mu ijuru hazaririmbwa indirimbo z’amashimwe . Ni nako abatari bacye bakora imirimo myiza ngo bazabone ijuru . Abandi bagashyira icyifuzo imbere y’Imana ngo bazagire iherezo ryiza bityo babane n’Imana ubuziraherezo. Imiririmbire y’iri tsinda nayo ituma benshi babona ko ivugabutumwa rigenda rigera k’urundi rwego binyuze mu miririmbire .

DSC02655
The Worshipers igizwe n’abakozi b’Imana baturutse mu matorero atandukanye

The Worshipers batangaza ko ibihangano ( indirimbo ) byabo bwite bizagaragara kuri album yabo ya mbere byatangiye gukorwa k’uburyo mu cyumweru kimwe indirimbo ya mbere izaba yageze hanze.

REBA UBURYO THE WORSHIPERS BARIRIMBA MU MAJWI YABO 

Niba nawe ushaka kuduha inkuru cyangwa igitekerezo cyawe , haba ku nkuru twabagejejeho , inkuru ziri mu matorero ,abahanzi ,abakozi b’Imana batandukanye ,… twandikire kuri : info@ibyishimo.com. Komeza kuba ijisho rya rubanda ukoresheje ibyishimo.com . Imana iguhe umugisha .

Kanda hano Ukomeze udukurikirane kuri Facebook yacu maze uhite ukora Like bizajya bikorohera guhita ubona amakuru yacu muburyo bwihuse

 

 

 

Ishimwe Ange

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

2 Ibitekerezo byanyu

  1. Aaaaa i surrendered all kbsa.the worshipers ndabakunda kandi ndabemera muharanire kwemerwa n’Imana yo mwijuru kandi amagambo yayo agwire muri mwe muzasaba ibyo mushaka byose muzabibona.be blessed forever and ever.

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::