Kigali: Inzego z’umutekano zafunze urusengero rw’itorero Inkuru Nziza

3
1235

Umushumba w’Itorero Inkuru Nziza yatangaje ko urusengero rw’Itorero ryabo rwafunzwe n’inzego z’umutekano ariko ngo abashumba baryo ntibigeze bamenyeshwa impamvu zatumye rufungwa.

Urusengero rw’Itorero Inkuru Nziza rwafungiwe rimwe n’urusengero rw’Itorero Redeemed Gospel Church ruyoborwa na Bishop Rugagi Innocent zombi ziherereye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.

Pasiteri Eric, umwe mubashumba b’itorero Itorero Inkuru Nziza yatangarije Ibyishimo.Com ko batazi impamvu zatumye urusengero rw’Inkuru Nziza rufungwa ariko avuga ko yabonye abapolisi n’aba DASSO ari bo barufunze.

Yagize ati: “Yego ni byo rwafunzwe ariko ntituzi impamvu barufunze, gusa dufitanye inama na Meya mu gitondo nibwo turi bumenye impamvu barufunze, twabonye abapolisi na DASSO ari bo baza kurufunga.”

Ubwo umunyamakuru wa Ibyishimo yageraga kuri uru rusengero yasanze hari itangazo ribwira abakirisitu ko kuri uyu wa kabiri nta masengesho ahari mu gihe byari bimenyerwe ko kuwa kabiri haba amasengesho rusange.

Urusengero rw’Itorero Inkuru Nziza ruherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Iri ni itangazo ryashyizwe ku rusengero rimenyesha abakirisitu ko nta materaniro ahari kuko urusengero rwafunzwe
Itorero Inkuru Nziza riherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

3 Ibitekerezo byanyu

  1. Ariko mwa ngegera mwe iyo mubunza umugabo mugenzi wanyu ngo yagiye mu kanyamerika ( kwikinisha ) mwibuka ko nta buyobozi bujyaho Imana itabishatse ! nanga amatiku mugira niba ari uko mwavukiye habi mugakurira habi n’inzangano za buri kanya none mwabizanye i kigali , kuki muvuga umuyobozi mukuru kandi n;abamwungirije ari babi ntimubavuge ? ese abakirisitu twe ntitubibona cg murashaka ko natwe tuzabahagurukira tukabahondagura tubaziza ibyo bigambo byanyu n’inzangano mutubibamo>

  2. Yesu ashimwe njye ndakomeza abakristo b’itorero inkuru nziza bakomere satani ni umurwanyi ariko si Umuneshi Yobu yaravuze ati turimwisi tuba dufashe igihe mu ntambara ariko dukwiriye kuba maso satani naturwanye ngo natwe twirwanye
    Hari umupapa twiganye nawe icyo kibazo cya video zikorwa n’abantu babi bafite inyungu zabo zihariye umuntu wanyoherereje video yuwo muvandimwe yarambwiye kuyikwiza hose munshuti ze ngira amakenga ndibaza nti ese niyo byaba byabaye koko usibye ko ntabyabaye kubyoherereza abandi byamara iki bavandimwe tugaruke k’urufatiro twibuke Intumwa za Yesu uburyo zabagaho zarakundanaga

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::