Friday , 21 July 2017

KIGALI : Nyuma y’ibibazo bikomeye yanyuzemo , umuhanzikazi Aline Gahongayire yashyize hanze Video y’indirimbo nshya yanditswe n’umugabo we avuga n’ibanga rye. — VIDEO

Umuhanzikazi Aline Gahongayire yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ” PEKE “. Iyi ndirimbo uyu muhanzikazi yemeza ko yanditswe n’umugabo we , nyuma y’ibihe bikomeye kandi bigoye uyu muhanzikazi yaramaze kunyuramo akabona ko Imana ariyo byose kandi ntaho itakura umuntu.

Aline Gahongayire nawe azaba ari mu itsinda ryabo ryitwa The Sisters

Aline Gahongayire ati ” PEKE “

Mu kiganiro yagiranye n’IBYISHIMO ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo, Aline Gahongayire yasobanuye ko mu bintu byose asanga Imana ariyo nkuru.

Mu magambo ye Aline yagize ati ” Peke n’indirimbo isobanura ngo Imana niyo nkuru , njyewe narebye muri byose nsanga Imana ariyo nkuru , ariyo muganga , ariyo mubyeyi , niwe murinzi , mbese byose biri ku mana kandi niyo nkuru .”

Abajijwe niba ibihe bitoroshye byo kubura umwana we w’imfura aribyo byatumye abona igitekerezo cyo kwandika iyi indirimbo , Aline yasubije ati ” Ndabyibuka , nkimara gupfusha umwana , nabwiye umugabo wanjye ( Gahima Gabby ) nti ndumva nshaka kuvuga Imana m’uburyo budasanzwe , nkumva hari uburyo nshaka ko umuntu wumva indimi zitandukanye abasha kumva ubwiza bw’Imana ,  mbaza umugabo wanjye nti wamfasha ? twari tumaze ibyumweru bibiri dupfushije umwana wacu , aramfasha arayinyandikira nanjye njya muri studio kwa Producer Bobo. Narimfite igitekerezo cyo kubasha kuvuga Imana mu ndimi nyinshi kugirango abazumva iyi ndirimbo bose bazabashe kumenya ko Imana idasanzwe.”

Aba bakobwa babyina muri iyi ndirimbo

Aba bakobwa babyina muri iyi ndirimbo

Abakobwa batoranyijwe mu matsinda akomeye

Abakobwa batoranyijwe mu matsinda akomeye

Gahongayire akigera muri studio yungutse igitekerezo gishya . 

Ubwo uyu muhanzikazi yajyaga muri studio , ngo yatunguwe no kumva muri we haje amagambo akomeza umutima agira ati ” Nta bya none , nta bizaza byazantanya na Yesu , kandi buri kibazo cyose kiza gihetse ibisubizo kandi nanjye ntegereje igisubizo kandi igisubizo ndakibona nubwo ntaragikoraho.”

Ubutumwa Aline Gahongayire yageneye abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana 

Aline Gahongayire yemeza ko azwi n’Imana kuko ari umunyamugisha . Asobanura ko kandi iyi ndirimbo ubutumwa buyirimo bugenewe umuntu wese wihebye bitewe n’ibibazo arimo ndetse anagira inama abantu bose zo kumenya ko nta kure Imana itagukura.

Aline Gahongayire yatanze ubutumwa muri aya magambo ati ” Ndabwira abantu ko nta kure Imana itadukura kandi nta kure Imana itatugeza. Ubutumwa buri muriyi ndirimbo tubuhe agaciro , turusheho kugandukira Imana n’ijambo ryayo , twaba dushonje cyangwa turwaye , tumenye ko Imana ikora . Iyi ndirimbo ndifuza ko yafasha umuntu uri kunyura mu bibazo , mubwira nti << Nta byanone ndetse nta n’ibizaza byazadutanya na Yesu >> , yaba ushonje cyangwa ufite ikindi kibazo ndamubwira nti Imana ije iherekeje ibyo bibazo bikugose kandi ushikame ku mana .

3

Nyuma y’ibibazo bikomeye yanyuzemo , umuhanzikazi Aline Gahongayire yashyize hanze Video y’indirimbo nshya yanditswe n’umugabo we

Aline Gahongayire arategura igitaramo kizafasha abagore n’abana biyuze muri Ineza Initiative

Nyuma yo kubura umwana we witabye Imana ” Ineza “, Umuhanzikazi Aline Gahongayire yashyizeho urubuga ruzafasha abantu batandukanye ( Abagore n’abana ) kubasha kubona amikoro yo kugura ubwisungane mu kwivuza ( Mituweli ).

Aline asobanurura uburyo yateguye umushinga wo kuzamurika albumu y’amashusho yagize ati ” Mu mishinga ikomeye mfite nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo , harimo igitaramo gikomeye nzakora muri Nzeri 2015 amafaranga azavamo nzayafashisha abagore n’abana batishoboye. Mu byo nkora byose ubu nshyize imbere umugore n’umwana kuko nabonye uko umugore abaho, hari benshi bahura n’ibibazo bikomeye haba iby’uburwayi cyangwa ibindi ariko ugasanga abenshi babuze uko bivuza kubera kutagira mituweli. Amafaranga nzavanamo nzayafashisha abagore n’abana batishoboye, mbagurire mituweli.”

REBA INDIRIMBO NSHYA YA GAHONGAYIRE YISE ” PEKE “

Niba nawe ushaka kuduha inkuru cyangwa igitekerezo cyawe , haba ku nkuru twabagejejeho , inkuru ziri mu matorero ,abahanzi ,abakozi b’Imana batandukanye ,… twandikire kuri : info@ibyishimo.com. Komeza kuba ijisho rya rubanda ukoresheje ibyishimo.com . Imana iguhe umugisha .

Kanda hano Ukomeze udukurikirane kuri Facebook yacu maze uhite ukora Like bizajya bikorohera guhita ubona amakuru yacu muburyo bwihuse

 

 

RENE — HUBERT

38,785 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

6 comments

  1. Murangwa Aimable

    Aline mukobwa wa Yesu , nubwo waba waragize amahirwe yo kubaho neza ujye wibuka abababaye kuko kuba mu mana bisobanuye kwera imbuto zikwiye abizera nkuko Bibiliya ibitubwira. Iyi ndirimbo ni nziza ariko nshimishwa cyane n’ubwenge bwawe no kureba kure, Imana ifashe abari mu gahinda cyane iwacu muburundi.

  2. Murwanashyaka JMV

    Nonese kuba azi Imana niyo mpamvu yatumye ashyiramo abakobwa bambaye kuriya , urabona ukuntu bibyinisha nka DIAMOND ?Ese ubwo mwumva mwazabwiriza abantu gute kandi mukora bimwe ? uzarebe iyo Gumaguma iri kuba ko ababyinira inzoga batabyina nkamwe ,mukwiye kwihana byose aho kwihana igice. NDABINGINZE KANDI IGITEKEREZO CYANGE MUKIREKE GITAMBUKE NTIMUGIHERANE.

  3. Indirimbo ntacyo intwaye ariko Aline ajye ambabarira avuge adashyizemo umugabo wawe, dore ko unamuvuga ahadakwiye. Naho biva ibyanyu byose bijya ku karubanda. Mwashwana, isi yose ikarara ibimenye, mwakwiyunga tukabimenya, none ngo yakwandikiye indirimbo??? Yewe ubuzima bwa aba star ni agahomamunwa.

    • YEgo Rata Jumelle, ujye umuvuga Imana yaramuguhaye kandi imiguha nk’impano hari icyo wamukundiye abandi batabona. Naho ubuzima bwawe prive ntaho buhuriye naho Imana ishaka kukugeza.
      you are blessed my Jumelle, we luv you and pray for you

      regards

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress