KIGALI : Umuvugabutumwa akaba n’impuguke mu mirire yahishuye Ibyo kurya byiza bikenerwa n’Abana ( AMARANTE GRAINE )

0
74

Mu kiganiro cya gatatu Evangeliste Madame RUTUNDA Bibiche yagiranye n’ikinyamakuru Ibyishimo.com, yasobanuye ko Amarante ( Imbwija ) ari ikiribwa cyiza cyane ku bana. Avuga ko iki gihingwa ari ikiribwa gihiga byinshi mu kugira intungamubiri nkenerwa m’ubuzima bwa buri munsi.

Amaranth mu Kinyarwanda bazita imbwija ziri mu nzego 60 nazo ziri mu bwoko burenga 600.

Madame RUTUNDA Bibiche arakangurira ababyeyi kudashimisha abana babo babaha ibyo kurya bigizwe n’amavuta menshi ndetse bakanabarinda amasukari menshi .

Mu ijambo rye ati ” Ibiryo umwana arya bigira ingaruka ku mikorere ye ku ishuri, niyo mpamvu buri mubyeyi yakagombye gushishoza mu guhitamo ubwoko bw’ibiribwa agaburira umwana we. Ushobora kugaburira umwana ibiryo bihenze, by’amasukari ndetse n’amavuta menshi, ugirango umunezeze , nyamara bikaba byamubera isoko y’indwara nka Diabete, umubyibuho ukabije uzwi kw’izina rya Obesite cyangwa se Obesity, ndetse n’izindi ndwara zakwangiza ubuzima bwe.”

Bimwe mu biryo umubyeyi yagaburira umwana we bikamugirira akamaro m’ubuzima bwe nkuko byemezwa na Madame RUTUNDA Bibiche

Madame RUTUNDA Bibiche aganira n’ibyishimo.com yagize ati ” Hari ubwoko bwinshi bw’ibiryo wagaburira umwana wawe akaba yagira ubuzima buzira umuze; urugero ni ibiribwa bituruka kuri Amarante graine (umurama w’imbwinja). Nkuko benshi bakunze kuvuga yuko kuyarya imboga bituma ubwonko bukora neza, nibyo koko, ubushakashatsi bwagaragaje y’uko muri iki gihingwa harimo intungamubiri zizwi nka Omega 3 na Omega 6, izo ntungamubiri zikaba zifasha mu kugeza “glucose” ku bwonko ariyo ituma ubwonko bukora neza.”

Uyu mukozi w’Imana akaba n’impuguke mu mirire yakomeje agira ati ” Ikindi ni uko hari igihe usanga umwana adakunda imboga, wazimutamika akazicira, byaba byiza, uzimuhaye mu bundi buryo. Urugero: kumuha igikoma cya “Amarante graine”( umurama w’imbwija), gutogosa uyu murama ugashyiramo akunyu gusa ukamuha. Niba arya ukamuha umugati uturuka kuri iki kiribwa, irindazi, capati se, cyangwa ukamuha injugu z’amarante (Amapop) , cyane cyane ko zo ari ibyo kurya abantu bakunda gufata nk’ifunguro rya mugitondo aho bazivanga n’inshyushyu ukaba washyiramo isukari, ubuki, bakazifata nkuko bafata ibindi binyampeke.”

Twabajije Madame Bibiche niba Amarante graine (Umurama w’imbwija) uhingwa mu Rwanda, adusubiza ko bazihinga hano mu Rwanda , ko hari ama Koperative y’ubuhinzi bakorana kandi ko bafite umusaruro uhagije, ndetse adusobanurira ko bakorera mu Karere ka Rwamagana, umurenge wa Muyumbu, akagari ka Akinyambo.

Bimwe mu bicuruzwa 4 bituruka kuri iki gihingwa cya ” Amarante ” :

1. Ifu isanzwe: Ishigishwamo igikoma nkuko bateka igikoma cy’amasaka cyangwa icy’ibigori; ikorwamo ubugari, amandazi, imigati, capati,…

Ubugari
Ubugari
Amandazi ava muri iki gihingwa ntaho ahuriye nava mu ifarini

2. Ifu ikaranze (Instant): Iyi ifu ikoreshwa nkuko bakoresha amata ya Nido, ufata amazi yatabuye ( Yabize neza ) ugashyiramo ibiyiko 2 cyangwa 3 binini by’ifu mu itase, ugashyiramo isukari, cyangwa ubuki iyo ubishaka, kigahinduka igikoma.

Igikoma kiranurira bidasanzwe kandi gikungahaye ku ntungamubiri

3. Injugu (Amapop): Nkuko ibigori bifite injugu niko na Amarante graine (Umurama w’imbwija) nawo ufite injugu, ziribwa nkuko injugu z’ibigori ziribwa ariko akarusho ni uko wazifata nk’ifunguro rya mu gitondo ry’ibinyampeke (cereal) , aho uzishira ku isahani ugasukamo amata y’inshyushyu, akaba ubonye ifunguro ryawe, ushobora gushyiramo isukari, ubuki cyangwa ntubishyeremo, ushobora no kuzishyira mubiryo bitandukanye ugiye gufungura.

Amapope (Injugu)

4. Umurama w’imbwija: Utekwa nkuko bateka umuceri, ugashyiramo umunyu cyangwa ntuwushiremo biterwa n’ibyo umuntu akunda, ushobo no kuwuvanga n’ibindi byo kurya bitandukanye nk’ibirayi, ibitoki,…

Ibi byose bikaba bikungahaye cyane ndetse nay’ amavuta yangiza umubiri akaba ataba muri ibi byo kurya byose twavuze , akaba ariyo mpamvu amarante graine ari ibyo kurya byiza kuri buri wese yaba umwana, umuntu mukuru, Umusaza cyangwa umukecuru bakwiye gufungura ( kurya ) buri munsi .

Amarante ni kimwe mu biribwa bivura indwara zimwe na zimwe .

Madame RUTUNDA Bibiche ni inararibonye akaba n’umuhanga mu mirire , yemeza ko iki gihingwa kimaze kugirira benshi akamaro hirya no hino ku isi kandi ari umuti w’indwara zimwe na zimwe .

Mu magambo ye Madame RUTUNDA Bibiche ati” Biragaragara ko Amarante ari n’umuti ku ndwara zimwe na zimwe, Kubabana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida, ibi biribwa byose twavuze haruguru bishobora ku mwongerera ubwirinzi (abasirikare barinda umubiri), ndetse bigafasha cyane mu kwirinda no gufasha abarwaye Umutima, Diabete, umwijima, igifu, Constipation, kwibagirwa kudasanzwe, indwara z’uruhu, Stress n’izindi.”

Umuvugabutumwa Madame Rutunda Bibiche ari kumwe n’abantu begenzura imiterere y’iki gihigwa n’umusaruro wacyo

Abashaka kugura ibi biribwa ntagererenywa mwabisanga aha hakurikira : Simba Supermarket Kimihurura no mu mugi, Mister Bread mu mujyi, mu Isoko rishya ryo mu Mujyi aho bacururiza amafu atandukanye, Maman Barbara I Nyamirambo, TAN TINA I Remera kuri Prince House , cyangwa mukaduhamagana kuri Telefone igendanwa : 0788657075 / 0788511554.

NB : Mu gihe wifuza kwamamaza cyangwa kumenyekanisha ibikorwa byawe m’uburyo bugezweho ku isi yose ,  ibyo ucuruza cyangwa ukora bikaguteza imbere , Amamaza kuri www.ibyishimo.com . Dusange aho dukorera i Nyamirambo kuri 40 , muri Etage ya gatatu ( Mbaya’s House ) ubundi isi yose imenye ibyo ukora mu gihe gito kandi umusaruro wawe wiyongere. Ushobora no kuduhamagara kuri 0788909800.

Kanda hano Ukomeze udukurikirane kuri Facebook yacu maze uhite ukora Like bizajya bikorohera guhita ubona amakuru yacu muburyo bwihuse

 

 

Rurangwa Aimable

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::