Kiliziya Gatolika muri Kongo yamaganye abashinzwe umutekano bahohoteye abakirisitu bayo

0
131

Ibyo yabivuze nyuma y’ihohoterwa ry’abakristo gatolika bari bakoze imyigaragambyo y’amahoro yibutsa Leta gushyira mu bikorwa amasezerano yo kuwa 31 Ukuboza 2016.

Aya masezerano yavugaga ko Manda ebyiri za Perezida Kabila zarangiye kandi ko zigomba gukurikirwa n’amatora ariko Perezida Joseph Kabila akomeza kwinangira ashaka impamvu zituma aguma ku butegetsi.

Aba bakirisitu Gatolika rero bagigaragambije berekana ko badashyigikiye ko Kabila aguma ku butegetsi ariko baza gutatanywa na Polisi ndetse n’inzego za gisirikare hifashishijwe imyuka iryana mu maso.

Radio okapi yatangaje ko Caridinali Laurent Monsengwo uyobora Diyosezi ya Kinshasa yikomye ababangamiye abakristo gatolika bakoze iyi myigaragambyo y’amahoro.

Yagize ati : “Turashaka kumenya icyateye igikorwa cyo kubuza inzirakarengane z’abakirisitu gatolika kwinjira mu kiriziya kugirango badahabwa isakaramentu ry’ukarisitiya mu maparuwase atandukanye ya Kinshasa,ukwibwa  amafaranga, amatelephone, gukurikiranwa, ugusakwa kw’abantu n’ibintu byabo muri kiriziya no mu mihanda,ukwinjira kw’abasirikare muri za kiliziya bitwaje ko ngo bari gushakisha ba nyirabayazana b’imyivumbagatanyo.”

Karidinali Monsengwo yagiriye inama abayobozi ba Congo kurekura ubutegetsi bakareka amahoro akaganza mu gihugu cya RDC.

Aribaza kandi ukuntu abaturage bagirira icyizere abayobozi badashoboye kurinda abenegihugu,kuzana amahoro,gutanga ubutabera n’urukundo mu baturage.

Ati :”ni gute twaha icyizere abayobozi basenya ubwigenge bwa Kiliziya bataretse n’ubw’abaturage.”

Kiliziya gatulika ifite ijambo rinini ku baturage b’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kuko umubare munini w’abanye-Kongo ari abakirisitu ba Kiliziya Gatolika.

Karidinali Laurent Monsengwo yamaganze inzego z’umutekano za RDC

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::