Kiliziya Gatolika yizihije uwa gatatu w’ivu, uyu munsi usobanuye iki?

0
353

Kwisiga ivu ni ikimenyetso cyo kwemera icyaha no kukicuza. Ibyo biboneka muri Bibiliya aho abantu bashyiraga ivu ku mutwe cyangwa bakariryamamo bagaragaza agahinda batewe n’ibyaha byabo.

Abakirisitu Gatolika rero bafatira urugero ku baturage n’umwami wa Nineve  igihe umuhanuzi Yona yajyaga kubaburira ko niba baticujije ngo bihane Ninivi izarimbuka.

Icyo gihe batangije igisibo bambara ibigunura ndetse ngo n’Umwami ahaguruka ku ntebe ye yambura igishura, yambara igunira, yiziringa mu ivu (Yona 3,1-10).

Uko kwambara ibigunira no kwisiga ivu rero ni ibimenyeso bigaragaza ukwisubiraho, kwicisha bugufi no kugaragaza akababaro abantu batewe n’icyaha.

Iyo ikintu gifite agaciro gitwitswe, gihinduka ivu, kandi ivu ni ikintu agaciro gake. Uwisize ivu aba yiyemeje ko ari ubusa mu maso y’Imana, agatakamba ayisaba imbabazi ngo imubabarire ubuhemu bwe.

Kiliziya yafashe ibyo bimenyetso rero mu rwego rwo gufasha abantu kwikuzamo imigenzo yo kwicisha bugufi no kubabazwa n’ibyaha. Ni yo mpamvu ku munsi wa mbere wo gutangira igisibo haba umuhango w’ivu.

Uwa gatatu w’ivu watangiye guhimbazwa ahagana mu kinyejana cya kane i Roma. Nyuma yaho gato, igisibo cyabaye igihe cyo gutegura abigishwa kuzahabwa Batisimu kuri Pasika. Abigishwa bakorerwagaho imihango ibinjiza muri Batisimu.

Iyo mihango bayitaga ubucengezanema. Mu kinyejana cya 13 ni bwo igisibo cyafashe izina rya Kwadaragesime (quadragesima) bivuga mirongo ine (40) yo kwitegura Pasika utabariyemo ibyumweru n’inyabutatu ya Pasika.

Impamvu abakirisitu Gatolika basenga iminsi mirongo ine nuko Mirongo ine  ari umubare nshushanyo, cyane cyane muri Bibiliya. Abayisiraheri bamaze imyaka mirongo ine mu Butayu mbere y’uko bagera mu gihugu cy’isezerano.

Mbere yo gutangira ubutumwa bwe, Yezu (Yesu )  Kristu yamaze iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine  mu butayu. Cyari igihe gikomeye cyo guhangana n’umushukanyi.

Ari na yo mpamvu abakirisitu Gatolika bagomba gufata umwanya uhagije wo gusenga kugirango Imana ibane na bo kandi ibarinde ibishuko

Kugira ngo umuntu abeho neza mu gisibo, hari imigenzo myiza y’ingenzi umukristu wese asabwa gukora kugira ngo yitegure neza Pasika: Gusenga, kwigomwa n’ibikorwa by’urukundo.

Igisibo ku bakirisitu Gatolika kimara iminsi mirongo ine bigomwa ibintu byinshi bitandukanye. Igisibo gitangizwa n’igikorwa cyo gusigwa ivu abakirisitu byerekana ko umuntu yavuye mu gitaka kandi azagisubiramo nk’ikimenyetso cyo kwicisha bugufi, iki gisibo kikaba kirangira ku munsi  mukuru wa Pasika aho baba bibuka urupfu rwa Yesu(Yezu).

Abagatolika bafata kwisiga ivu nk’ikimenyetso cyo kwemera icyaha no kukicuza

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::