Kiliziya Gatulika irabyinira k’urukoma nyuma yuko Donald Trump yihitiyemo uzamurahiza .

6
53

Tariki 20 Mutarama 2017 muri leta zunze ubumwe z’Amerika hazaba ibirori   bikomeye  by’irahira ry’umukuru w’Igihugu uherutse gutorwa n’abaturage Donald Trump , agahigika uwo bari bahanganye Hillary Clinton wahise amashunja kwiba amatora.

Biteganyijwe ko umukaridinali uzayobora ibi birori azaturuka muri Kiliziya Gatulika , akaba ahagarariye Kiliziya muri leta ya New York kuva mu mwaka wa 2009 .

Hillary Clinton, Karidinali Timothy Dolan, Donald Trump n’umugore we Melania Trump mu birori byari byateguwe na Archdiocese ya New York mu Ukwakira uyu mwaka mbere y’amatora y’umukuru w’Igihugu .

Timothy   Dolan   niwe   wahawe   inshingano   zo kuzasoma ivanjiri mu birori byo kurahiza  Perezida  Donald Trump , nyuma yuko Perezida Barack Obama arahira zari zahawe Richard D. Warren uyobora Itorero Saddleback riherereye muri  Californie .

Mu kiganiro uyu mukaridinali yagiranye n’ ikinyamakuru Catholic News Service yavuze ko ari Donald Trump ubwe wabimwisabiye kandi bikaba byaramunenejeje cyane . Ati :“ Ndishimye cyane kuba nasabwe kuzasoma ivanjiri mu irahira ry’umukuru w’Igihugu cyacu , ndasaba Imana kugira ngo ituyoborere perezida wacu ndetse ihe imigisha myinshi ku gihugu cyacu.”

Biteganyijwe ko ibirori byo kurahiza Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika bizitabirwa n’abandi bayobozi  b’amadini n’amatorero nka  Rev. Samuel Rodriguez uyobora itorero National Hispanic Christian Leadership Conference na Paula White wa New Destiny Christian Center , Rabbi Marvin Hier, dean n’uwatangije  Simon Wiesenthal Center ; Rev. Franklin Graham na se umubyara Billy Graham ,  Bishop Wayne T. Jackson uyobora Greater Faith International Ministries , n’abandi bakomeye muri iki gihugu nkuko bitangazwa n’ Umuyobozi ushinzwe gutegura umuhango w’irahira rya Trump .

Timothy Dolan yishimiye icyizere yagiriwe n’umukuru w’Igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika .

Donald Trump azaba ari perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika wa 45. Yatowe ku itariki ya 8 Ugushyingo 2016 , atsinze uwo bari bahanganye Hillary Clinton .

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Umuraza Angelique

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

6 Ibitekerezo byanyu

  1. uyu mutwe w’inkuru siwo pe uziko wagira ngo ni papa wabitangaje ko bishimiye icyo bikorwa nta naho mwerekanye uyu cardinal avuga ko ibyishimo avuga ari ibya kiliziya ahubwo avuga ko ariwe byashimishije rero tujye tureka kwitiranya umuntu ku giti cye n’idini ryose

    Mugire amahoro

  2. Uwayo njyewe nsomye iyi nkuru nsanga ashobora kuba yanishongoye rwose , ibaze ko yabitangarije ikinyamakuur ngo yabyishimiye kandi ari inshingano ze kujya kwimika Trump !! ikindi se kuki mutakwibaza impamvu ubushize ari Rick Warren wari wasengeye Obama none ubu bakaba bazanye Musenyeli , nanjye ndabonamo guhangana kw’amadini cyane . mudutohoreze mutubwire

  3. Imana ishimwe cyane, Trump yarebye kure, yahisemo neza cyane. Nanjye Trump ndamukunze cyane, mbonye ko areba kure, azi guhitamo ibizamufasha kuyobora nk’idini ikomoka ku Ntumwa ifite fondation yo kuri Yezu ubwe (nta wundi biciyeho), mbega weeeee, Trump ndakwemeye pe. Cardinal ni ibyishimo bya kiliziya kubera ko ari umuyobozi wa kiliziya, natwe rero turishimye, n’abandi bose bajye bareba ibifite akamaro nka Trump. Murakoze n’abandi mwese.

  4. Yaba Kardinal Timothy yaba Warren bose ntaho bataniye nta wuruta undi mu by’Imana
    Yaba hari inyungu zihishe inyuma! Bazamwimikishe amavuta niho byabagirira umumaro.

  5. obama ntabwo aba muri Catholic naho trump.nkuko wabibonye asanzwe asengera mu kiliziya aho uriya cardinal ayobora rero simbonamo ikibazo cy’amadini ikindi kuba yarabwiye ikinyamakuru ko abyishimiye numva bidatangaje nonese yari kuvugako bimubabaje

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::