Kiliziya Gatulika yimuye ihimbazwa ry’umunsi mukuru w’Abatagatifu bose kuko leta itawufata nk’ikiruhuko.

0
923

Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yafashe icyemezo cyo kwimura ihimbazwa ry’umunsi mukuru w’abatagatifu bose wabaga buri wa Mbere Ugushyingo ku mpamvu zirimo ko iyo tariki itari ikiri umunsi w’ikiruhuko ku buryo iyo wabaga mu minsi isanzwe byabuzaga ‘abakirisitu kujya mu misa’.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Kiliziya gatulika rivuga ko kimwe mu byatumye bafata iki cyemezo ari uko hashize imyaka igera kuri 22 itariki ya 01 Ugushyingo itakiri umunsi w’ikiruhuko mu Rwanda bigatuma abakristu badashobora kujya mu Misa uretse gusa uwo munsi uhuriranye n’icyumweru.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege, umwe mu basinye kuri iri tangazo, yabwiye IGIHE ko Kiliziya yandikiye leta inshuro nyinshi iyisaba ko uyu munsi wagirwa ikiruhuko ariko nta gisubizo cyatanzwe.

Ati “Batwimye konji yayo, kubikora ku mibyizi rero ntibikunda bigongana n’inshingano za benshi […] [ibiganiro] byagiye bikorwa mu kwandika ariko ntibadusubije. Rero ntabwo wajya gukora ibidashoka, twasanze ibyiza ari ukubiha umurongo uhamye.”

Ku munsi mukuru w’Abatagatifu bose, abakirisitu Gatolika bigishwa kurangwa no kugira umutima utagira ivangura iryo ariryo ryose, wakira abantu bose kimwe nk’uko Imana ibigenza; gukunda Imana, ukanakunda mugenzi wawe nk’uko wikunda ubwawe’.

Mu ntangiriro za Kiliziya, uyu munsi wahimbazwaga nyuma gato y’iminsi mikuru ya Pasika na Pentekositi kugira ngo bagaragaze ko iyo bahimbaza abatagatifu aba ‘ari umutsindo wa Yezu Kristu, we watsinze urupfu akazuka, baba bahimbaza mu bamwemeye’.

Kiliziya isobanura ko ihimbaza ry’Abatagatifu bose ku itariki ya 1 Ugushyingo buri mwaka, ryaba ryaratangijwe na Papa Grégoire III (+741), ahagana mu kinyejana cya munani. Mu mwaka wa 835 akaba ariho Papa Grégoire IV yasabye ko umunsi mukuru w’abatagatifu bose wajya wizihizwa ku isi yose.

Abepisikopi Gatolika bo mu Rwanda batangaje ko kwimura uyu munsi bishingiye ku ‘cyifuzo cyatowe n’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, mu nama yabo idasanzwe yo kuva ku itariki ya 09 kugeza ku ya 10 Kanama 2016, kijyanye no kwimurira ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa cumi na kumwe (Ugushyingo) ihimbazwa ry’umunsi mukuru w’abatagatifu bose’.

Ubusanzwe iminsi y’ikiruhuko yemewe mu Rwanda yari cumi n’ine ariko ubu muri Werurwe 2017 hiyongereyeho undi umwe iba cumi n’itanu; uwo ni uwa mbere wa Pasika, umunsi mukuru ku bakirisitu aho baba bizihiza izuka rya Yezu.

Iminsi y’ibirihuko ifitanye isano n’imyemerere Gatolika ni Umunsi wa Gatanu Mutagatifu; Ku wa mbere wa Pasika; Ku wa 15 Kanama ahizihizwa ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya; Ku wa 25 Ukuboza ahizihizwa Noheli; ku wa 26 Ukuboza ku munsi ukurikira Noheli.

Igazeti ya leta no11 yo kuwa 13 Werurwe 2017 ivuga ko uretse ku wa 07 Mata, Umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo umunsi w’ikiruhuko rusange uhuriranye n’umunsi w’impera y’icyumweru, umunsi w’akazi ukurikiraho uba umunsi w’ikiruhuko rusange.

ITANGAZO RYASOHOWE NA KILIZIYA

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::