Kokombure (Concombre) uruboga rufite akamaro gahambaye ku buzima bwa buri muntu

0
1511

Abakoze ubushakashatsi kuri uru ruboga rwa Concomble bavuga ko uretse kuba ruryoha, ngo rwuje intungamubiri n’imyunyungugu nka vitamin K, vitamini C, na Vitamini B…imyunyungugu nka Copper, potassium, na manganese byose bihuriza hamwe gufasha umubiri kugira ubuzima bwiza no kuwongerera imbaraga.

Iki kiribwa ngo ni kimwe mu mafunguro kitakwiriye kubura ku isahani niba udashaka kwicuza.

Dore impamvu uru ruboga rudakwiriye kubura mu buzima bwawe kubera umumaro rwarwo :

1.Kubungabunga ubwonko

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko Concomble yifitemo icyo bita Fistein ngo gifitiye akamaro kanini ubwonko bw’umuntu.

Concomble yongerera ubushobozi ubwonko bigatuma buzirikana buri kimwe. Ikindi kandi ngo Fistein ibamo irinda utunyangingo two mu bwonko tuba gukora nk’udushaje bigatuma umuntu atarwara indwara yitwa Alzheimer itera ubwonko kwibagirwa.

Related image

2. Kurinda umubiri uburwayi

Concomble yibitseho intungamubiri nka Vitamin C na beta-carotene flavonoids ikubiyemo ibyitwa quercetin, apigenin, luteolin, na kaempferol.

Ibi byose bifasha umubiri cyane kuko urugero nka Kaempferol ifite ubushobozi bwo kugabanya ibyago byo kurwara umutima ku rwego rwo hejuru.

3. Igabanya ibyago byo kurwara kanseri :

Uretse kugabanya ibyago byo kurwara umutima, concomble yifitemo ibinyabutabire byitwa lignans na cucurbitacins byo bifatanyiriza hamwe kugabanya bikomeye ibyago byo kurwara kanseri y’ibere, inkondo y’umura, prostate, cyangwa se imirerantanga y’abagore.

Related image

4. Umuti ukomeye w’igifu :

Concomble yifitemo amazi na Fibre. Ibyo byombi bifatanyiriza hamwe mu gufasha igifu mu gihe cy’igogora.

Ikindi ngo kariya gashishwa k’inyuma gafite ibara ry’icyatsi kifitemo fiber ifasha amara gusohora imyanda mu buryo bwiza kandi vuba.

5. Kwirukana umwuka mubi

Kurya concomble bigabanya ubushyuhe bwo mu nda butuma umuntu asohora umwuka mubi ubangamira abandi nk’uko tubikesha itsinda ry’abahanga mu buvuzi ryitwaAyurvedaryo muri Amerika ryakoze ubushakashatsi kuri uru rubuto.

Related image

6. Kurwanya umunabi :

Concomble ikungahaye kuri vitamini B iri mu ubwoko butandukanye nka vitamin B1, B5, and B7. zose zifasha ubwenge bwa muntu mu kugabanya impungenge ndetse n’ingaruka zizanwa n’umunabi akenshi zangiza zikaba zatuma umuntu abura ubuzima.

7. Isoko yo gukomera kw’amagufa

Uretse izuba rigira uruhare mu gukomera kw’amagufa, ahandi hashobora kuva imyunyungugu ituma amagufa akomera ngo ni muri concomble.

Muri uru rubuto ngo habamo ikinyabutabire cyitwa silica ndetse na Vitamini K gituma mw’ihuriro ry’amagufa hakomera  ku buryo bukomeye.

Related image

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Tanga igitekerezo ukoresheje Facebook .

comments

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::