Korali Besalel igiye kumurika album DvD y’indirimbo 12 z’amashusho

0
519

Kuri ubu hasigaye iminsi mike Korari Besalel ibarizwa mu itorero rya ADEPR Murambi mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali igakora igitaramo gikomeye imaze iminsi itegura, ari nabwo izamurika Alubumu yayo ya kabiri y’indirimbo z’amashusho ( DvD ).

Iki giterane kizamara iminsi itatu kizatangira kuwa gatanu tariki 12 Mutarama 2018 ,  gisozwe ku cyumweru tariki 14 Mutarama 2018 , ari nawo munsi uzaberamo umuhango nyamukuru wo kumurika iyi Alubumu.

Mu kiganiro na Bwana Mihigo Theodore uyoboye Korari Besalel muri iki gihe , yatangarije Ikinyamakuru Ibyishimo.com ko  imyiteguro y’iki gitaramo igeze kure kandi bizeye neza ko Imana izabana nabo nk’uko basanzwe babibona mu bitaramo bategura.

Ati ’’ Dusanzwe dutegura ibiterane Imana ikabana natwe, turimo gutegura ibyo dushoboye twizeye ko Imana izadufasha igahembura imitima y’abazitabira iki giterane kurusha n’uko tubyifuza.’’

Uretse Korari Besaleli izataramira abakunzi b’ibihangano byayo byagiye bikora ku mitima ya benshi, muri iki giterane hazaba hari na Korari Siyoni ya ADEPR Jenda mu karere ka Nyabihu nayo imaze kwigarurira imitima ya benshi hirya no hino mu gihugu.

Hazaba hari kandi na Korari zisanzwe zikorera ivugabutumwa ku mudugudu wa ADEPR-Murambi ari zo Korali Gibeyoni na Korali Amahoro ndetse n’abigisha b’Ijambo ry’Imana.

Korari Besaleli yamenyekanye cyane mu ndirimbo bise [ Golgotha ]  yakunzwe n’abatari bake , nyuma ikomeza kugeza ku bakunzi bayo ibihangano bitandukanye, aho umwaka ushize bashyize hanze Alubumu y’amajwi yari igizwe n’indirimbo 15.

Iyi Alubumu y’amashusho bitegura gushyira ku mugaragaro izaba igizwe n’indirimbo 12 zikubiyemo iz’ikinyarwanda, icyongereza n’igiswahili.

Gahunda y’igiterane muri rusange:

• Kuwa Gatanu tariki 12 Mutarama 2018 : Igiterane kizatangira sa kumi n’imwe kugeza sa mbiri z’umugoroba ( 17h00 Pm -20h00 Pm )

• Kuwa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2018 : Igiterane kizatangira sa cyenda z’amanywa ari nabwo Korari Siyoni izaba yahageze, gisozwe sa moya n’igice z’umugoroba ( 15h00 Pm -19h30 Pm )

• Ku cyumweru : Mbere ya sa sita na nyuma ya sita kizatangira sa munani zuzuye kugeza sa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba  ( 14h00 Pm -19h30 Pm )

REBA INDIRIMBO YA KORALI BESALEL :

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::