Korali Power of The Cross igiye kumurika Album ya mbere bise ‘Super Power’

0
371

Korali Power of The Cross igiye kumurika Album yabo ya mbere bise ‘Super Power’ izaba iriho indirimbo 8 z’amajwi (audio).

Iyi Album izamurikirwa mu gitaramo Kizaba ku italiki 14 Mutarama 2018  kuva saa  cyenda z’amanywa kikazabera ku rusengera rwa Bethesida Holy Church ruherereye ku Gisozi.

Ian Manzi, umwe mubagize iyi Korali aganira na Ibyishimo.com yatangaje ko ari ALbum ya mbere bagiye gukora avuga ko iyi korali itumiye abakunzi bayo bose muri icyo gitaramo.

Mu magambo ye yagize ati:” Abakunzi bacu tubatumiye mu gitaramo cyo kumurika album yacu ya mbere twise ‘Super Power’ tuzaba turi kumwe n’abahanzi batandukanye nka Bigizi Gentil uherutse kubona igihembo cy’indirimbo nziza mu zihimbaza Imana muri Groove Award ndetse n’amakorali nka True Promises , Kingdom of God, Light Choir yo muri Bethesida Holy Church n’izindi nyinshi.

Manzi yatangaje ko kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ubuntu asaba abakunzi b’ibihangano byabo ngo bazaze bafatanye n’iyi korali kuramya no guhimbaza Imana”

Korali Power of the Cross igizwe n’abaririmbyi barenga 30, yatangiye umurimo wo kuririmbira Imana mu mwaka wa 2007. Ni itsinda ryemerera buri muntu wese ufite ubushake bwo gukorera Imana kuza agafatanya na bo hatitawe ku idini cyangwa itorero asengeramo.

Ati: “Buri muntu wese ushaka gufatanya natwe umurimo w’Imana arabyemererwe kuko twebwe nta dini tubarizwamo, ubwo rero buri wese duhuje ukwemera mbese umukirisito wemera Yesu Kristo wese turamwemerera”.

Iyi korali itumiye abakunzi b’ibihangano byahangiwe guhimbaza Imana kuzaza kumva ubutumwa buzatambukira muri icyo gitaramo.

Korali Power of The Cross iratumira abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana kuza kwitabira iki gitaramo
Igitaramo cyo kumurika iyi Album kizaba kuwa 14 Mutarama 2018

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::