Korali Saun , Korali Iriba na Thacien Titus bazaririmba mu gitaramo cyo kumurika DvD ya Korali Amahoro

0
526

Korali Amahoro yo mu Itorero rya Pantekote [ ADEPR ] ku mudugudu wa Save kuri Paruwase ya Save ho mu karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo yateguye igitaramo cyo kumurika Album ya mbere y’amashusho ( Album DvD ) bise ‘ Ingoma yawe ‘.

Uyu mutwe w’abaririmbyi wamenyekanye ku ndirimbo bise [ Ingoma yawe ] mu gitaramo cyo kumurika umuzingo w’amashusho uzifatanya na Korali Saun yo mu Cyahafi mu Mujyi wa Kigali , Korali Iriba y’i Huye n’umuhanzi Thacien Titus.

Uretse aba bavugabutumwa mu ijambo ry’Imana , Korali Amahoro izanifatanya n’Umuvugabutumwa Munezero Jean.

Igitaramo cya Korali Amahoro kizaba ku cyumweru tariki 17 Ukuboza 2017, mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Huye , kuva ku isaha ya saa saba z’amanywa [ 13h00 ]. Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu kuri buri wese.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::