Korali Siloam ya ADEPR yateguye igitaramo izahurizamo Korali Hoziyana, Bosco Nshuti na Jado Sinza

0
273

Korali Siloam ya ADEPR Kumukenke igiye gukora igitaramo gikomeye kizabera kuri Dove Hotel i Kigali tariki ya  10 Ukuboza 2017 kuva saa munani z’amanywa.

N’igitaerane cyo gushima Imana kuri byose yakoranye na Korali Siloam , dore ko ari imwe mu makorari amaze kugera kuri byinshi haba mu bikorwa by’ivugabutumwa ndetse no kubaka inzego zitandukanye.

Abazitabira iki gitaramo kandi bazabasha  kubona  album nshya y’amajwi ya korali Siloam  izaba iriho indirimbo 15 , naho 8 muri zo zikazaba ziri kuri iyo album.

Iki gitaramo cyatumiwemo korali Hoziana nayo iri muzitajegajega mu itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR ,Umuhanzi Bosco Nshuti  uzwi cyane mu ndirimbo zitandukanye nka Ibyo Ntunze , na Jado Sinza wamamaye mu ndirimbo yise ‘ Nabaho ‘.

Mu kiganiro na Bwana Nkurunziza Jean Bosco ,yavuze ko ari igitaramo bakora buri mwaka cyo gushima Imana kuri byinshi iba yarakoze  mu mwaka wose , yaba mu rwego rw’Itorero ndetse na buri muntu ku giti cye.

Yongeyeho ko ari umwanya mwiza wo gutaramira abakunzi ba korari ayoboye , bityo bakidagadurana nayo mu mwami Imana.

UMVA INDIRIMBO NSHYA YA SILOAM YAHO :

Korali Siloam n’imwe mu makorari  amaze igihe kitari gito akora ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo zihimbaza Imana, ikaba inazengurka ibice bitandukanye by’igihugu mu rwego rw’ivugabutumwa haba  mu biterane no mu bitaramo iba yatumiwemo.

Album bari gutegura n’iya  kane y’amajwi , batangaza ko bari gutegura uko bazayikorera amashusho.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::