Korali Vuzimpanda yatumiye Healing worship Team , Kabaganza na Injiri Bora …

0
735

Korali Vuzimpanda yo mu Itorero ry’Abepresibterienne ( EPR ) mu Rwanda muri Paruwasi ya Kamuhoza , yateguye igiterane cy’iminsi ibiri cyo gushima Imana yitiriye indirimbo yabo baherutse gushyira hanze.

Muri iki giterane bise ‘ Sinaceceka live Concert ‘ batumiyemo Healing worship team , Injiri Bora , Dany Mutabazi n’umuhanzikazi Kabaganza Liliane kizatangira ku itariki tariki 4 gisozwe tariki 5 Ugushyingo 2017.

Umuyobozi wa Korali Vuzimpanda Hakizimana Damascene yatangarije Ikinyamakuru Ibyishimo.com ko igiterane bagiye gukora kizaba cyuzuyemo amashimwe nkuko babyifuje.

Ati :” N’igitaramo cyo gushima Imana twise ‘ Sinaceceka live Concert ‘. Impamvu ihatse izindi ni ugushimira Imana ku bintu yadukoreye bitandukanye uyu mwaka . Imitima yacu iyo ibitekereje dusanga nta kindi twakora kitari ugufata umwanya uhagije wo gushima Imana turi kumwe n’abadufasha mu ivugabutumwa baba abakunda ibihangano byacu ndetse n’abatanga ubushobozi bwabo ngo tugeze ivugabutumwa hirya no hino.”

INDIRIMBO BITIRIYE IGITARAMO :

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::