Thursday , 29 June 2017

Ku ncuro ya 5 Korari Besalel yateguye igiterane gitangira umwaka itumira Korari Umuriri ya Jenda.

Korari Besalel ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR ku mudugudu wa Murambi, muri Paruwasi ya Nyanza mu itorero ry’Akarere ka Kicukiro yateguye igiterane cyagutse kizamara iminsi itatu, ikazafatanya na Korari Umuriri izaturuka mu karere ka Nyabihu kuri Paruwasi ya Jenda, ku mudugudu wa Jenda.

Iki giterane kigiye kuba ku ncuro ya 5 nk’uko basanzwe babikora mu ntangiriro za buri mwaka kizatangira kuwa gatanu tariki 13/01 kikazasozwa ku cyumweru tariki 15/01/2017.

Ubuyobozi bwa Korari Besalel butangaza ko iki giterane cyateguwe mu rwego rwo gushima Imana kubw’umwaka ushize w’2016 ndetse no gusengera uyu mwaka mushya batangiye w’2017.

Uretse Korari Umuriri izaturuka mu karere ka Nyabihu mu ntara y’Uburengerazuba kuwa gatandatu, hazaba harimo na Korari zisanzwe zibarizwa ku mudugudu wa ADEPR-Murambi hamwe na Korari Besalel, nk’Amahoro ndetse na Korari Gibeyoni. Aba bose bakazafatanya n’abigisha b’ijambo ry’Imana muri iyi minsi uko ari itatu.

Korari Gibeyoni izaririmba muri iki giterane .

Mu ntangiriro z’umwaka w’2013 nibwo Korari Besalel yatangiye gutegura ibiterane bitangira umwaka k’ubufatanye n’urwego rw’inshuti zabo.

Korari Besalel yumvikanye cyane mu matwi y’abantu benshi mu minsi ishize mu ndirimbo zitandukanye cyane cyane iyitiriwe Alubumu yabo y’amajwi ya gatatu Golgota ari nayo yari iya mbere y’amashusho, mu mpera z’umwaka ushize bakaba barashyize hanze indi Alubumu ya kane y’indirimbo z’amajwi bise ‘’Mu isi si iwacu.’’

Uko igiterane giteye:

- Kuwa 5 tariki 13 Mutarama 2017 kizatangira 17 h00 – 20h00 Pm
- Kuwa 6 tariki 14 Mutarama kizatangira 15h00 – 20h00 Pm
- Ku cyumweru tariki 15 Mutarama kizatangira 8h00 – 18h00 Pm

Reba indirimbo ya Korari Besalel bise ‘ Gologotha ‘.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Ishimwe Ange Mimi

4,684 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress