Ku rutonde rw’ibihugu 10 bituwe n’abakirisitu benshi ku isi, hariho ibyo utakeka.

0
2667

Ubukirisitu ni imwe mu myizerere igaragara mu bihugu byinshi bitandukanye ku isi yose. Ubukirisitu ubusanga mu migabane hafi ya yose y’isi nka Afurika, Amerika, Uburayi na Aziya.

Aba bayoboke b’imyizerere ya gikirisitu babarizwa mu madini n’amatorero anyuranye aboneka muri ibyo bihugu. Uru ni urutonde rw’ibihugu 10 birusha ibindi kugira umubare munini w’abakirisitu ku isi yose. Gusa kuri uru rutonde urasangaho bimwe mu bihugu utakekera kubamo abakirisit

10. Congo

Igihugu cya Congo kibarizwa ku mugabane wa Afurika nacyo ni kimwe mu bifite umubare munini w’abakirisitu ku isi, kuko abagera kuri miliyoni 4.7 ari abakirisitu.

9. Ethiopia

Nubwo ari igihugu gito kandi kitanafite abaturage benshi, Ethiopia cyahoze ari igihugu cy’Abakirisitu kuva mu myaka ibihumbi ishize. Ni kimwe mu bihugu byagezemo ubukirisitu mbere y’ibindi, gusa kugeza uyu munsi abarenga kimwe cya kabiri cy’abaturage bose ni abakirisitu.

8. Germany

Ubudage bufite abakirisitu barenga miliyoni 50. Benshi muri aba ni abakirisitu gatulika yiganje muri iki gihugu. Ubu kimwe cya kabiri cy’abaturage bose ni abakirisitu.

7. China

Ubushinwa ni cyo gihugu gituwe kurusha ibindi ku isi. Ni igihugu gifite imvange y’imyizerere itandukanye. Kuri ubu abagera kuri Miliyoni 68 ni abakirisitu mu barenga miliyari batuye Ubushinwa.

6. Nigeria

Nigeria ni igihugu gituwe kurusha ibindi muri Afurika. Hafi 1/2 cy’abatuye Nigeria ni Abakirisitu bagera kuri Miliyoni 78. Abasigaye ni Abayisilamu bituma Nigeria yongera no kuba mu mubare w’ibihugu 10 bya mbere ku isi bituwe n’Abayisilamu.

5. Philippines

Philippines ni cyo gihugu gifite abakirisitu benshi ku mugabane wa Aziya. Ni igihugu cyatangiye kugira abaturage bahinduka abakirisitu kuva mu kinyejana cya 15. Kuri ubu muri miliyoni 101 bagituye, 86 ni abakirisitu.

4. Russia

Igihugu cy’Uburusiya gikora ku migabane ibiri: uw’Aziya n’uw’Uburayi, gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 144 muri bo, Miliyoni 104 ni Abakirisitu benshi biganje muri Kiliziya gatulika. Ni nacyo gihugu kirusha ibindi umubare munini w’abakirisitu bagituye ku mugabane w’Uburayi wose.

3. Mexico

Kimwe na Philippines,  Mexico ni igihugu kirimo abakirisitu bashya benshi aho bagenda biyongera umunsi ku wundi. Abanyamegizike bagera kuri Miliyoni 107 ni Abakirisitu biganje muri Kiliziya Gatulika kimwe n’Abarusiya.

2. Brazil

Brazil ni igihugu kigari kuruta ibindi muri Amerika y’amajyepfo. Iki gihugu kiganzemo abakirisitu gatulika. Brazil ifite Abakirisitu barenga Miliyoni 173, bituma iza ku mwanya wa kabiri w’uru rutonde.

1. Leta zunze ubumwe za Amerika (USA)

Amerika ni igihugu kiza imbere mu bintu hafi ya byose bikorerwa hano ku isi. Mu baturage barenga Miliyoni 300 batuye Leta zunze ubumwe za Amerika, Abagera kuri Miliyoni 254 bose ni Abakirisitu bakomoka mu madini ya giporotesitanti na Kiliziya gatulika. Ibi bituma iki gihugu kiba icya mbere mu kugira umubare munini w’Abakirisitu ku isi.

 

Nigeria
Rumwe mu nsengero zo muri Nigeria.

 

Nubwo ibi bihugu hamwe n’ibindi bigaragaramo ubukirisitu ku kigero cyo hejuru, hari n’ibindi usanga byiganjemo indi myemerere itandukanye n’iya gikirisitu, ku buryo byagorana kuhabona abakirisitu ndetse n’abahaboneka bake bagatotezwa bikomeye.

 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::