Thursday , 29 June 2017

Kubera gutinya imperuka y’Isi , bakoze indaki bazihishamo — AMAFOTO.

Izi ndake zujujwe zifite ubushobozi bwo kurinda abazirimo  mu gihe hari kuba intambara y’ibisasu bya kirimbuzi , ndetse no mu gihe hari kuba  ibiza nk’imitingito n’ibindi . Ziherereye muri Leta ya South Dakota , aho zubatswe bwa mbere n’Ishami ry’Igisirikare cya Leta zunze ubumwe z’Amerika rishinzwe ubwubatsi  mu mwaka wa 1942  .  Aha hakaba ari naho habikwaga ibisasu bikomeye .

Vivos Group n’isosiyete yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika muri California , ivuga ko yamaze kuzuza indaki ( amazu yubatse ubujya kuzimu ) , zikazifashishwa mu gihe abantu bazaba bihisha mbere ndetse no mu gihe isi yose izaba  yabayeho umunsi w’Imperuka .

Uyu mushinga wahawe izina ‘ Vivos xPoint ‘ ugizwe n’indake zizacumbikira abantu 5000. Izo nyubako ziri munsi y’ubutaka zikozwe na Sima ivanze n’ibyuma bikomeye ndetse n’ubuhanga buhambaye , k’uburyo abazirimo nta kintu bashobora kumva kabone no mu gihe  aho ziri hatewe ibisasu bya kirimbuzi .

Mu mwaka wa 2016 nibwo Vivos yaguze izi ndaki , itangira kuzivugurura ngo zizagurwe n’abashaka kuzihisha imperuka y’isi , ndetse n’ibindi bibazo bizazanwa n’irangira ryayo nkuko ikinyamakuru business insider kibitangaza.

‘ Ikuzimu ‘ n’ijambo rigaruka cyane mu bitabo bitandukanye by’ijambo ry’Imana , ariko reka twibande ku gitabo gihatse ibindi ari cyo Bibiliya . Muri Zaburi 16 : 10 hagira hati :” Kuko utazareka ubugingo bwanjye ngo bujye ikuzimu, kandi utazakundira umukunzi wawe ko abona kubora. ”

Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 2 : 27 – 28 hakomeza  kuvuga neza uko uwakoze neza akiri ku isi azabaho mu gihe cy’irangira ry’Isi . Hagira hati :” Kuko utazarekera ubugingo bwanjye ikuzimu, Cyangwa ngo uhane Uwera wawe abone kubora.  Wamenyesheje inzira y’ubugingo, Uzanyuzuza umunezero kuko ndi imbere yawe.”

Ikuzimu hariho kandi nta kihakorerwa , ahubwo hazaba abagome n’abakoze ibyaha ntibihane ku Mana yabaremye.

Mu gitabo cy’Umubwiriza 9:10 hagaragara amagambo avuga uko Ikuzimu hameze . Hati :” Umurimo wawe wose werekejeho amaboko yawe uwukorane umwete, kuko ikuzimu aho uzajya nta mirimo nta n’imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge.”

Kubera gutinya imperuka y’Isi , bakoze indaki bazihishamo — AMAFOTO.

Uwaguze iyo ndake ayihabwa nta mazi n’amashanyarazi arimo agashobora kuzabishyirishamo ku giti cye cyangwa akabishyirirwamo na Vivos.

Indake imwe ishobora gukodeshwa mu gihe cy’imyaka 99 ku madorali y’Amerika 25 . 000 hakiyongeraho 1000$ azajya yishyurwa buri mwaka .

The property contains 575 bunkers made of hardened concrete and steel.

Located in South Dakota, the structures were originally built by the Army Corps of Engineers in 1942 as a military fortress that stored explosives and munitions.

Abashaka gusura izo ndake bazatangira kwakirwa muri Werurwe, naho mu mpeshyi bazaba bemerewe gutangira guturamo.

Uwifuza gukodesha yitwaza amadorali y’Amerika 5000 y’ingwate akazayasubizwa nyuma .

Imbere muri izi ndaki ni uku hateguye .

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rurangwa   Aimable

15,100 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

2 comments

  1. Muscian Samuel Gad

    Ubwihisho nyabwo ni muri Yesu

  2. Niyonzima Emmanuel

    Hhhh indake nziza kandi nzima ni muri Kristo iyo urimo nta teka wacirwaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress