Kugira umukunzi bizakurinda indwara zikunze gutuma benshi bapfa imburagihe

0
792

Urukundo ni kimwe mu bintu bituma umuntu agira ubuzima bwiza nubwo bamwe barwinjiramo kubera impamvu zitandukanye nko kubyara, kwishimisha ndetse n’ibindi, ariko icyo abantu benshi batazi ni uko urukundo ari urukingo rw’indwara nyinshi zikunze guhitana abantu batabizi.

Abashakashatsi benshi bagiye bagaragaza ko mu ndwara zibasira abantu zikanahitana benshi, harimo izishobora kuvurwa no kuba ufite umukunzi ukwitaho.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kugira umukunzi bigabanya ibibazo byinshi ku muburi w’umuntu nko kugira umunaniro ukabije ukunze gutera indwara zihitana benshi.

Kugira umukunzi kandi bizakurinda ibikomere byo ku mutima biterwa n’impamvu zitandukanye nko gutotezwa, kwiheba kubera ubuzima umuntu yaba abayemo, Gupfusha n’ibindi, ibi bizatuma uba mu buzima butagira umubabaro mwisnhi bituma umwara igihe kinini.

Umuhanga mubijyanye n’indwara zikomoka ku munaniro ukabije, ndetse n’imibanire y’abantu, Dr Theodore Robles, yavuze ko abantu babaye mu buzima bw’abashakanye babaho igihe kirekire ugereranije n’ababa barabayeho batarashatse.

Uyu muhanga agaragaza ko iyo ufite umuntu ugukunda, ukwitaho akakubaza uko umeze, akakugira inama, akagira n’uruhare mu gutuma ugira umutuzo n’ibyishimo bituma umubiri wawe umererwa neza.

Ubushakashatsi bwakozwe ku kamaro k’urukundo ku buzima bw’umuntu mu mwaka wa 2007 bwagaragaje ko abenshi mu bashakanye muri rusange baba bishimye kandi babaho igihe kirekire, gusa ntitwakwirengagiza ko abashakanye bose batabaho bishimye ariko abenshi babaho bishimye kandi ntibakunda kurwaragurika cyane.

Ubu bushakashatsi bwerekanye kandi ko kugira umukunzi cyangwa uwo mwubakana urugo ukugira inama akakuba hafi bituma ubwonko butekereza neza ndetse ukarushaho gufunguka mu mutwe ku buryo uhorana ibitekerezo bizima kandi bishya, ndetse no mubyo ukora ugahora ukorana umurava.

Iyo umuntu ageze mu myaka y’ubukure adafite uwo bakundana ngo bimutera kwiheba ndetse agatangira gucika intege ku buryo atangira kudatekereza neza bikamuviramo gupfa vuba, ariko ngo iyo afiye umukunzi basazanye bahora baganira bibukiranya ibihe byiza bagize mu buto bwabo bigatuma baramba kubera ibyishimo bahorana.

Ku rundi ruhande ariko, iyo abashakaye batabanye neza bishobora kugira ingaruka ku  buzima bw’umuntu ndetse bikaba byanamuviramo ingaruka zo gufatwa n’indwara nko kugira umunaniro ukabije w’ubwonko (stress) kubera kudasinzira ndetse n’agahinda gakabije.

Kugira umukunzi rero ni ngombwa mu buzima kuko iyo udafite uwo mukundana bitera ingaruka ku buzima bw’umuntu.

Ni byiza rero ko abantu bakundana ariko banita cyane ku kurinda urukundo rwabo, kugirango barusheho no kubungabunga ubuzima bwabo kugirango batabushyira mu mazi abira, kandi birazwi ko iyo muganga aguhaye imiti ntuyikoreshe neza irakwica ariko iyo uyinyweye nkuko wabitegetse ikugirira umumaro kandi ugakira.

N’urukundo rero ni umuti w’indwara nkuko byagaragaye ariko iyo rutabungabunzwe rushobora guteza ibibazo, icyiza ni ukururinda ndetse ukanirinda gukomeretsa mugenzi wawe.

Abageze muza bukuru iyo bakundanye bibongerera iminsi yo kurama

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::