Kumvugaho ko nkorana n’imyuka mibi ntakidasanzwe kirimo –Apotre Dr Paul Gitwaza

1
3084

Umuyobozi mukuru w’itorero Zion Temple ku isi Apotre Dr Paul Gitwaza yatangaje ko kuba abantu bavuga ko akorana n’imyuka mibi ntakidasanzwe kirimo kuko na Yesu ubwo yakoraga ibitangaza abantu bamutukaga bavuga ko akorana na satani.

Ibi Intumwa (Apotre) Dr Gitwaza yabitangarije mu kiganiro yanyujije kuri Radio na Televiziyo Authentic ku mugoroba wo kuri uyu wa 13 Mutarama 2018.

Abantu bakunze kwibaza ku mbaraga uyu Apotre Dr Paul Gitwaza akoresha mu mirimo akora y’ivugabutumwa ndetse abenshi bakavuga ko ashobora kuba akorana n’imyuka mibi ituruka kwa Satani.

Ubwo yabazwaga iki kibazo kuri uyu mugoroba, Apotre Dr Gitwaza yavuze ko kuba abantu bamuvugaho gukorana n’imyuka mibi ari ukumuharabika ariko yongeraho ko bitamutangaza kuko na Yesu ubwo yakoraga ibitangaza na we bamuvuzeho ko akorana na Satani.

Yagize ati: “Abamvugaho gukorana n’imyuka mibi, mbere na mbere numva ko nta kidasanzwe kirimo kuko Yesu atangiye gukora imirimo y’ibitangaza, atangiye kubwiriza abantu baravuze ngo akorana n’umukuru w’imyuka mibi, nibura nge bavuga ko nkorana n’imyuka mibi, we bamutukaga ko yakoranaga na Satani ubwe.”

Ibyo gukorana n’imyuka mibi yabihakanye agira ati: “Ngewe ntabwo nkorana na Satani nubwo babivuga ni ibihuha no kubeshya ndetse no kumparabika, nta kuntu ubwami bw’Imana bwakoreshwa n’ubwa Satani kandi ntabwo Satani agomba gutsinda, ibyo mugomba kubimenya rwose ko ari ibinyoma.”

Yakomeje avuga ku bantu bakunze kumuvugaho ibintu bibi agira ati: “Hari ikintu nasobanukiwe, iyo utavugwa ntuba uriho, kuko ntibavuga intumbi, bavuga umuntu, icyongeyeho ni uko bavuga umuntu ukora, ntibavuga umuntu wicaye, icya gatatu nanone bavuga imirimo, ibikorwa bivugisha benshi kuko iyo urimo gukora hari abanebwe bivugisha bakavuga bati uriya we ko adukojeje isoni, hari n’abishima bavuga bati uyu aradufashije, hari n’abandi bavugishwa bati nanjye nakora nk’uriya, iyo umuntu rero atabashije gukora nk’ibyo ukora, arakuvuga akakuvuga nabi kandi akakwandagaza.”

Apotre Gitwaza yavuze ko “Iyo ufite kureba imbere ntureba iruhande ntunareba inyuma, uba ufite intumbero yawe, iyo ntumbero yawe rero ntushobora kuyikuraho amaso,…igituma ngewe nikomereza ni uko nzi ibyo ndimo, nzi uwampamagaye, nzi n’aho ndimo njya, sindi mu bintu ntazi iyo ndimo njya, umuntu aravuga ariko ntazatuma ntajya iyo njya.”

Apotre Dr Paul Gitwaza yakomeje ashimangira ko abamuvuga nabi batazamubuza gukomeza inshingano n’umuhamagaro yahamagariwe n’Imana gukora mu Isi.

Apotre Dr Paul Gitwaza

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

  1. Avuze neza Ariko mumutubarize niba uwamuhamagaye ariwe wahamagaye na Bishop Rugagi , Pasiteri Ntambara , Prophet Bosco n’abandi nsigaye mbona bakora ibitangaza byishyuza aho I Kigali? Munamubaze icyo yitwguye gukora mu rugamba rugiye gushozwa na Bishop Vininngoma

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::