Kunda Thérèse yasezeweho bwa nyuma arashyingurwa – Amafoto

4
233

Kunda Thérèse yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa kane tariki 10 Kanama 2017 aho yari atuye i Rebero, mu Mudugudu wa BNR. Umuhango wo kumusezera wakomereje mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church ku Kimisagara , aho inshuti n’umuryango bavuze byinshi byamuranze akiri mu isi , bisozwa no kumushyingura mu irimbi rya Rusororo.

Nyakwigendera witabye Imana azize kanseri y’umwijima yari umugore w’Umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel usengera mu Itorero rya Evangelical Restoration Church , akaba ari umwe mu bagize Ihuriro ry’Ivugabutumwa ‘ Lausane Movement ‘ aho ashinzwe Ivugabutumwa ku isi , akaba n’umukozi wa AEE ukuriye ishami ry’Ivugabutumwa mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba.

Abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Kazayire Judith, bamwe mubagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi , abo mu nzego z’umutekano , Abanyamadini ; inshuti n’abavandimwe , bose basezeye bwa nyuma kuri Kunda Thérèse.

Kunda Thérèse azibukirwa k’urugwiro yagiraga , no guhora aseka yishimye.

Ibintu bine Kunda Thérèse asigiye umugabo we atazibagirwa.

Evangeliste Kwizera Emmanuel ubwo yasezeraga ku mugore we  , mu buhamya yagejeje ku bari mu rusengero no kw’irimbi yagize ati “ Umugore wanjye ibintu ansigiye ni 4 : Gutaha k’umugore wanjye byatumye menya ko Imana atari inkuru , ahubwo Imana iriho  ntago ari ikinyoma. Icya kabiri , Kunda atumye menya ko ijuru ari ukuri. Imana mu Ijuru irahari kandi Kunda yagiye mu Ijuru mureba. Icya gatatu nize nuko Agakiza tuvuga kariho , ntago ari ibintu by’abana. Icya nyuma rero ni ukubana hagati y’umugabo n’umugore babana mu mahoro , ntago ari ibikabyo ahubwo ni ukuri. Nabanye na Kunda imyaka 10 ariko sinigeze mbona Kunda ambeshya na rimwe […], nta na rimwe yigeze ambwira ngo uriya muntu aranyanga nitujya mu bukwe ntuzamushyire mu modoka […] nabanye na Kunda nishimiye Ijuru rito. Kunda yari Malayika , ntacyo navuga , nta kindi narenzaho […]”

Evangeliste Kwizera Emmanuel yanavuze ko atigeze amenya ko ibihe nkibi bizaba , kandi we na Kunda ngo ntibigeze bahamagara umuntu uwari we wese ngo aze kubakemurira ibibazo byo mu rugo rwabo.

Yashimangiye ko amavuta yarafite yo gukorera Imana azikuba inshuro zitabarika , kandi yabaye uwari we kuko yarafite Kunda. Ngo abakijijwe kubwe barusheho gutekereza ku mbuto z’agakiza bigiye kuri Kunda batangire kuzishyira mu bikorwa bahinduke.

Kunda yitabye Imana nyuma y’uko ku wa 7 Nyakanga 2017 we n’umugabo we asigiye abana batatu bizihije ibirori by’imyaka 10 bari bamaze barushinze. Kuri uwo munsi ngo Kunda yabwiye umugabo we ibintu yari kuzamukorera ubwo bari kuzaba bizihiza Yubile y’ imyaka 50 bamaranye , nawe amwambika impeta nshya amugaragariza urukundo amufitiye.

Urusengero rwa Evangelical Restoration Church rwari rwakubise rwuzuye .

Dr Karamaga Andre ( ibumoso ) uyobora amatorero y’Abaporotestanti muri Afrika.
Umubyeyi wa Kwizera Emmanuel yavuze ko Kunda Thérèse yari umwana we kandi bajyaga inama.
Kwizera Emmanuel ateruye imfura ye y’umukobwa.
Shekinnah worship team yafashije abantu kuramya Imana.
Intumwa ( Apostle ) Joshua Masasu niwe wigishije ijambo ry’Imana , asobanura ku rupfu nuko rudakwiye guherana abantu .
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Kazayire Judith asuhuzwa n’umufasha wa Apostle Masasu Pasiteri Lydia Masasu

Patient Bizimana , Aime Uwimana , Luc Buntu , Kanuma , Guy Badibanga n’abandi ni bamwe mu bahanzi bifatanyije n’umuryango wa Kwizera Emmanuel
Pasiteri Mugisha Charles uyobora New Life Bible Church ( ibumoso )
Umuhanzi Kavutse Olivier yifatanyije n’Umuryango wa Kwizera Emmanuel
Abavandimwe ba Nyakwigendera batanze ubuhamya bukomeza abantu babasaba kudacika intege ahubwo bagakomera.
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Kazayire Judith ( wambaye imyambaro y’ibara ry’umweru )
Kunda yari umukozi ntagereranywa ku murimo . Ibi byashimangiwe n’abo bakoranye mu mirimo itandukanye harimo RSSB.
Kunda Thérèse azibukirwa k’urugwiro yagiraga , no guhora aseka yishimye.
Bamwe mu bayobozi ba ADEPR bayobowe n’Umunyamabanga w’Itorero Pasiteri Ruzibiza Viateur bitabaye Kwizera Emmanuel

Antoine Rutayisire niwe wayoboye umuhango wo gushyingura Kunda Thérèse
Bishop Rugamba Albert , Reverand Karuranga uyobora ADEPR ku rwego rw’Igihugu na Pasiteri Charles Mugisha bashingura Kunda Thérèse .

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rene  Hubert

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

4 Ibitekerezo byanyu

  1. Yo Imana isingizwe, itwaye intungane umukiranutsi kuba Kunda imutwaye ni inyungu kuri we ariko ni igihombo kidasanzwe kuri twe, twari tumuzi nk’umunyabwenge umujyanama, nihanganishije cyane umugabo we asigiye abana batatu ntago byoroshye ariko Imana izamukomeza, dukomeze tumube hafi muri ibi bihe bitoroshye.

  2. Yemwe yemwe….Itahire Kunda wee.
    Iruhukire mu mahoro Muri Paradizo.
    Imana ifashe abasigaye, cyane Kwizera n abana!
    Yesu azi impamvu amutwaye !

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::