Kunywa inzoga utwite bishobora kugira ingaruka ku isura y’umwana uri mu nda

0
40

Ubushakashatsi bushya bwakozwe bwerekana ko nta kigero runaka umuntu utwite yanywaho inzoga ngo agire umutekano ko bitakangira umwana atwite.Burya ngo no kunywa inzoga rimwe na rimwe utwite bishobora kwangiza isura (Face) y’umwana uri mu nda.

Abashakashatsi bo mu gihugu cy’Ububiligi na Australi bagenzuye umuco wo gufata ku gasembuye ku bagore batwite barenga 400, maze babona ko isura y’abana babyara igira uko ihinduka ku mwaka 1 bavutse.

Bimwe mu bice by’isura (face) y’umwana bishobora guhinduka akiri mu nda kubera ko nyina yanyoye inzoga birimo; amazuru, akananwa n’amaso.

Umugore utwite akanywa inzoga bitea isura (face) y’umwana guhinduka.

Evi Muggli, wo mu kigo Murdoch Children’s Research Institute cyo muri Australia na bagenzi be , baherutse gusohora ibyavuye mu bushakashatsi ku bana bakiri mu nda.

Ikigo Centers for Disease Control and Prevention (CDC) kivuga ko nta kigero cy’inzoga umugore utwite yanywa ngo ntibigire icyo bitwara umwana.Gusa ubushakashatsi bw’icyi kigo muri 2015, bwagaragaje ko 1/10 mu bagore bari batwite icyo gihe yanyoye inzoga mu byibuze mu minsi 30 ishize.

Kunywa inzoga utwite bishobora gutera ibibazo bibone inyuma ku mwana, Ibyo bibazo ni nko kuvukana ibiro bike, gutinda kumenya ibintu bimwe na bimwe, Umutwe muto cyane, kubura ubwenge, ibibazo byo kwumva (amatwi) no kureba (amaso) n’ibindi.

Mu bushakashatsi bwa Muggli na bagenzi be, bari bagamije kureba ukuntu kunywa inzoga mu bigero bitandukanye ku mugore utwite bigira ingaruka ku isura (Face) y’umwana.

Ubu bushakashatsi bwanarebye ku bana 415 bavutse ku babyeyi banyoye inzoga babatwite.Abagore babajijwe buzuzaga urupapuro ruriho bimwe mu bibazo bijyanye n’ubushakashatsi, nk’inshuro n’ingano y’inzoga banyoye batwite muri buri gihembwe (amezi 3).

Abanyoye ku kigero cyo hasi banyoye garama ziri hasi ya 20 kunshuro 1 na garama ziri hasi ya 70 mu cyumweru.Abanyoye ku kigero kigereranyije bakoresheje hagati ya garama 21 na 49 z’inzoga ingunga imwe na garama zirenga 70 mu cyumweru.Abanyoye ku kigero cyo hejuru bakoresheje garama 50 z’inzoga ingunga imwe.

Abagore batwite basabwa kwirinda kunywa inzoga

Abashakashatsi bagaragaje ko ikigero cyose umugore utwite yanywaho inzoga, by’umwihariko mu gihembwe cya mbere, bihindura isura umwana azavukana.

Iri tsinda ry’abashakashatsi bavuga ko izi mbinduka ku isura y’umwana uri mu nda zidapfa kuboneshwa ijisho kuko zipima munsi ya Milimetero 2.Kubibona hakoreshwa uburyo bwo kureba amashusho buzwi nka 3-D imaging technique.

Prof. Jane Halliday wo mu kigo Murdoch Childrens Research Institute, avuga ko no kunywa gake byangiza isura y’umwana uzavuka.

Yagize ati: “Twatangajwe no gusanga no kunywa inzoga ku kigero cyo hasi bigira ingaruka ku isura y’umwana uri mu nda.Ibi bivuze ko abagore batwite bakwiye kwirinda kunywa inzoga uko yaba ingana kose.”

Elizabeth Elliott , uturuka muri Kaminuza ya Sydney muri Australia na we ni umwe mu bakoze ubu bushakashatsi. Yagize ati: “Amakuru dukuye muri ubu bushakashatsi ni ingenzi.Ni amakuru ahamya neza ukuntu nashakaga gutanga inama ku bagore batwite mbasaba kwirinda kunywa inzoga.”

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::