Monday , 29 May 2017

Kuryama kenshi ukaruhuka birengeje isaha imwe , bishobora kugutera Diyabete.

Nubwo kuryama mu gihe cy’akaruhuko ari byiza ku buzima, ubushakashatsi bwakozwe n’abayapani bugaragaza ko kubikora kenshi urenza isaha imwe bishobora kuzana ibyago byinshi byo kurwara Diyabete.

Abantu bafata akaruhuko ko kuryama mu gihe kiri hejuru y’iminota 60 ku munsi, bashobora kugira ibyago ku gipimo cyo hejuru byo kurwara indwara ya Diyabete yo mu bwoko bwa 2 (diabète de type 2) ugereranyije n’abadafata aka karuhuko nk’uko byagaragajwe n’abashakashatsi bane bo muri Kaminuza ya Tokyo .

Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kane mu ihuriro ry’abanyamuryango  biga kuri diyabete mu burayi (EASD)mu mpine z’amagambo y’igifaransa yabereye mu Budage, buvuga ko ibyo byago byo kwandura Diyabete biri ku kigereranyo cya 45%.

Diyabete yo mu bwoko bwa 2 yihariye 90% y’uburwayi bwa diyabete iterwa no kuba umubiri utashoboye gushyira ku murongo igipimo cy’isukari mu maraso uko bikwiye. Iyo itavuwe, uku kwiyongera kw’isukari mu maraso gushobora gutera ibibazo bikomeye ku buzima nko guhuma, kudakora neza kw’imyakura, n’indwara y’umutima.

Inyigo yakozwe ku bantu baruhuka munsi y’iminota 40 igaragaza ko badakunze gufatwa na diyabete , gusa byagera kuri 60 hakagaragara itandukaniro ku buryo bufatika.

Ubu bushakashatsi bukubiyemo inyigo 21 zakorewe ku bantu barenga 300.000 ntibwabashije kugaragaza isano mu mibare iri hagati y’igihe cyo gufata akaruhuko n’umubyibuho ukabije.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryatanzwe n’iri huriro rigira riti :” Ubu bushakashatsi ntibugaragaza ako kanya ko kuruhuka ku manywa bitera diyabete, ahubwo ko hari isano iri hagati ya byombi igomba kwigwaho mu bushakashatsi butaha. ”

Ibi byatangajwe bigomba kwitonderwa kubera ko tutakwirengagiza ko impamvu zitera diyabete zishobora guterwa n’ibindi nk’uko byagiye bigaragazwa n’abahanga benshi batari muri ubu bushakashatsi.

Paul Pharoah ni umwarimu wigisha ibijyanye na kanseri y’uruhu muri kaminuza ya Cambridge (Mu bwongereza) we yagize ati :” Ikindi gishoboka ni uko abantu bafite umubyibuho ukabije ari bo baryama ku manywa kandi aba bantu ni bo bakunze kurwara diyabete ku gipimo cyo hejuru ”

Dr. Paul Pharoah umwarimu muri Cambridge

Biranashoboka kandi ko umuntu ukunda kenshi kuryama aruhuka ku manywa abiterwa na Diyabete ativuje.

Ntucikwe !! Horana natwe ukanda hano like kuri page yacu ya FacebookTwitter na Youtube ukande subscribed kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

 

Théoneste Niyikiza

40,933 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress