KWIBUKA 23 : Ubutumwa bw’Abahanzi mu gihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi

0
104

Kuva kuri uyu wa gatanu tariki 7 Mata 2017 , u Rwanda n’Isi yose baribuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 , igahitana Abatutsi  1.074.017  bazwi neza nk’uko bigaragazwa n’ibarura ry’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ryatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC mu 2004).

Abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda batanze ubutumwa bw’ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 , bavuga ko ibyabaye bidakwiye kongera kubaho , kandi Abanyarwanda bakwiye gusigasira ibyo bamaze kugeraho.

Aime Uwimana :

Mu butumwa umuramyi akaba n’umuhanzi Aime Uwimana yageneye Abanyarwanda muri iki gihe bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 , yasabye ikiremwa muntu gutekereza ku ngaruka zazaba mu gihe runaka kubo cyakundaga mu gihe cyaba gikoze ibikorwa bibi .

Ati :” Imana ishimwe kubwo gutabara Abanyarwanda. Ikindi navuga nuko umuntu utekereza gukora nabi yajya yibuka ko vuba cyangwa cyera byazagira ingaruka mbi kuri we cyangwa kubo akunda , no kubo atifuza kubona bababara.  Cyo kimwe no kugira neza, wowe cyangwa abawe babisanga imbere. Duharanire gukora neza .

Abaheburayo13:16 haravuga ngo :” Kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana.”

Bosco Nshuti :

Mu butumwa bw’uyu muhanzi wo mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR , Bosco Nshuti yatangarije Ibyishimo.com ati :” Ubutumwa naha abanyarwanda nuko twakomera imitima tukihangana mur’iki igihe twibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kandi ko tutaheranwa n’agahinda , ahubwo tukibuka abacu turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Abanyarwanda muri rusange bakomere bihangane kuko ibihe byiza biraje kandi koko ibyo tumaze kugeraho mu gihe gito biragaragara ,  Dushyigikire ibyagezweho.

Gaby Irene Kamanzi :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 7 Mata 1994 , Gaby Kamanzi yatangarije Ikinyamakuru Ibyishimo.com ko nawe yifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 , abaha ubutumwa buri muri Bibiliya mu gitabo cya Yeremiya 31:3-4 hagira hati :” Nzongera kukubaka nawe uzaba wubakitse, wa mwari wa Isirayeli we. Uzongera kugira amashako yawe, kandi uzasohokera mu mbyino z’abanezerewe.”

“Rwanda nziza, n’Imana yakuremye irakuzi kandi niyo ikwitaho. Uyu munsi irakubonekeye, irakubwiye iti ” Nagukunze urukundo ruhoraho…. Igukurije ineza yayo, ikakwiyegereza. Izongera kukubaka nawe uzaba wubakitse….,uzongera kugira amashaka yawe, kandi uzasohoka mu mbyino z’abanezerewe. Rwanda nziza, ndagukunda!”.

Sano Olivier :

Mur’ibi bihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ndakomeza kwihanganisha  abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi  bose , mbabwirako hari icyizere cyejo hazaza kandi bigaragara ko hari aho twavuye habi naho tujyeze heza ndetse naho tujya heza kurushaho. Dukomeze kwibuka abacu muri bibihe , tunarwanya ibyadusubiza inyuma , cyane cyane ingenga bitekerezo ya Jenoside, tuzirikana ko twese turi Abanyarwanda twaremwe mw’ishusho imwe y’Imana kandi turi mu gihungu kimwe cy’u Rwanda , tugomba gukorera tucyubaka tunihesha agaciro nk’abanyarwanda , tunagahesha igihugu cyacu . Dukomeze kwibuka tuniyubaka , dushyigikire ibyiza twagezeho.”

Ngamije Gabriel ( Pastor G ) :

Umuhanzi Ngamije Gabriel uzwi nka Pastor G nawe yatanze ubutumwa ku banyarwanda mu gihe bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23 .

Mu butumwa bwe , Pastor G ati :” Ikintu nabwira abanyarwanda bose muri ibi bihe, mbere na mbere nukubihanganisha ibihe nkibi ntabwo biba byoroshye. Ijambo ry’Imana riravuga ngo har’igihe tuzabaza urupfu ngo urubori rwawe rurihe ?  Bivuze ko agahinda duterwa no kubura abacu har’igihe rwose kizagera Imana ikaduhanagura amarira yose twarize.  Twibuke twiyubaka , duharanira kudaherwanwa n’agahinda , ahubwo dukora cyane kugirango twiheshe agaciro tugaheshe n’abacu. Imana ikomeze kwihanganisha ababuze ababo bose , kuko niyo yonyine yabasha kubikora . Zaburi 23″

gc
Ngamije Gabriel uzwi nka Pastor Gaby na mushikiwe Claire U. Ikirezi

Daina Kamugisha :

Mu magambo ahumuriza Daina Kamugisha yageneye Abanyarwanda mu gihe bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 , yihanganishije imiryango yose yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi , anabasaba kwakira ihumure rituruka ku Mwami Yesu .

Ati :” Nifuje guhumuriza abantu bose babuze ababo mu gihe cya genocide. Reka ihumure rituruka kuri Yesu umukiza wacu wadupfiriye urupfu rubi ku musaraba ribahumurize. Kandi ibyabaye ntikongere kuba ‘ Never Again .”

Clever Papy :

Mu butumwa uyu muhanzi yatanze kuri iyi nshuro ya 23 Abanyarwanda n’Isi yose bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 , Papy Clever yagize ati :” Ubutumwa natanga kuri iyi nshuro ya 23 twibuka abacu bazize Jenoside , nuko Imana ikunda u Rwanda , nshingiye ku bimaze kugerwaho muri iyi myaka Imana yaduhanaguye amarira itwomora ibikomere , iduha impamvu kandi nyinshi zo kuyishima . Banyarwanda twibuke aho twari turi , turebe aho tugeze , ntacyo itadukoreye . Ntidukwiye gucika intege , dukwiye gukomeza tukiyubaka . Ibyo twagezeho bikwiye kuduha icyizere cy’ibizaza Imana yahanze u Rwanda . Imana yadukuye mu bihe bikomeye irahari kandi izakomeza kudushoboza muri byose . Abababaye muhumure , mukomere , haracyari ibyiringiro kandi imbere ni heza. Twibuke twiyubaka.”

Arsene Tuyi :

Arsene Tuyi aganira n’Ikinyamakuru Ibyishimo.com yifatanyije n’Abanyarwanda mu gihe bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi , abasaba kurushaho kunga ubumwe banga icyabatanya aho cyava hose .

Ati :” Mur’iki gihe twibuka ibihe bitoroshye Igihugu cyacu cyaciyemo twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi , ndifuriza Abanyarwanda gukomera ndetse no gukomeza gushyigikira ibyiza igihugu cyacu kimaze kugeraho. Ababuze ababo bagire ihumure , ntibaheranwe n’ agahinda kuko  ntibari bonyine , ahubwo Abanyarwanda twese muri rusange dukomeze gusenyera umugozi umwe twiyubakira igihugu cyacu. Twibuke Genocide yakorewe Abatutsi turwanya ingengabitekerezo yayo kandi dushyigikira ibyiza twagezeho.”

Patient Bizimana :

Umuramyi Patient Bizimana nawe yifatanyije n’Abanyarwanda n’Isi yose mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 , nkuko yabitangarije Ikinyamakuru Ibyishimo.com .

Mu magambo ye ati :” Mur’ibi bihe bitoroheye Abanyarwanda Imana idusezeranya ihumure mu bihe bigoye , kandi Idusezeranya ko izahanagura amarira yacu yose . Yesaya 25:8 haravuga ngo :” Kandi urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose. Uwiteka Imana izahanagura amarira ku maso yose, n’igitutsi batuka ubwoko bwayo azagikura ku isi hose. Uwiteka ni we ubivuze.” Imana Ikomeze Imitima yose Ishavuye , kandi itubere umucyo umurika mu cyimbo cy’umwijima.

Serge Iyamuremye :

Mu butumwa Serge yatanze , yasabye Abanyarwanda kutazongera kwemera ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera kubaho .

Ati :” Ndihanganisha  Abanyarwanda muri ibi bihe twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi . Imana ikomeze ibahe gukomera muri ibi bihe bikomeye turimo , ikindi duharanire ko ibyabaye bitazasubira . Muri ibi bihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi Imana ikomeze imitima y’Abanyarwanda , ibyabaye ntibizongera ukundi.”

Ntucikwe !! Horana   natwe   ukanda    hano like kuri page yacu ya  Facebook,  Twitter na  Youtube  ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro    by’abakozi    b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Ntakirutimana Janvier

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::