Friday , 21 July 2017

Kwigisha Ijambo ry’Imana mu kuri ni byo byarandura urumamfu mu matorero -Pasiteri Antoine Rutayisire

Reverand Pasiteri Antoine Rutayisire ahamya ko mu matorero menshi  bakwiye kwigisha ijambo ry’Imana  mu kuri no mu mwuka  kugira ngo bigire umumaro wo gutuma umubare w’abakora ibyaha n’abagana inzira y’irimbukiro ugabanuka.

Mu Rwanda ndetse no ku isi havuka amatorero  menshi umunsi ku munsi, ariko ugasanga n’ubundi imbuto z’abayasengeramo zidakwiriye abihannye. Ibi bituma abenshi bagana irimbukiro cyangwa batazabona ubwami bw’Imana.

Reverand Pasiteri Antoine Rutayisire avuga ko bikwiye amatorero gutanga ubutumwa uko bikwiye kandi n’abakiristu na bo  bakwiye kwakira ubwo butumwa bakava mu byaha kandi na bo ubwabo bakagira uruhare rwo kugarura izindi ntama kuri Yesu.

Reverand Pasiteri Antoine Rutayisire ngo asanga abashumba bakwiriye gutanga ubutima uko bikwiye

Avuga ko mu matorero anyuranye hataburamo ababi n’abeza kuko  no mu bigishwa ba Yesu  harimo Yuda. Ngo  ahubwo abayobozi b’amatorero bakwiye gukora ibishoboka byose bakarandura urumamfu rwangiza abana b’Imana.

Agira ati : ” Icyo dukora twe ni ukubwiriza ubutumwa bwiza ababwumva bakabwumva bagahinduka. Gusa  nk’uko Yesu yabivuze, ngo ‘mureke urumamfu rukurane n’ingano mu gihe cy’isarura bazabitandukanya’, ni ko bimeze. Mu matorero ya none  harimo ababi n’abeza  ariko twifuza ko n’abo babi bahinduka bakamenya Imana.”

Akomeza avuga ko n’ubwo bakora ibishoboka byose ngo abantu bahinduke, usanga hari abinangiye umutima bakaguma kuba babi bakora ibyaha. Avuga ko   nta bushobozi bafite bwo kubuza abantu kureka gukora ibyaha kuko n’ubwo umubare munini ari uw’abadasenga, no mu itorero ubwaho abakiristu nabo bakora ibyaha.

Résultat de recherche d'images pour "Rutayisire antoine"

Agira ati : ” Nta polisi tugira ngo iratuburiza abakristu gukora ibyaha. Yewe ntitwafata n’inkoni ngo tubakubite ngo bareke ibyaha.  Icyo dukora ni ukubigisha ijambo ry’Imana,  tukabasengera na Mwuka Wera akabidufashamo tukaba twatuma benshi bava mu nzira y’irimbukiro”.

akomeza agira ati : ” Na leta  igira inzego zitandukanye zirinda umutekano nka polisi, ingabo z’igihugu, n’izindi . Ariko se kuki abantu bakomeza bakica amategeko? Ni nk’uko rero no mu nzu y’Imana abo ntibabura, badashaka kuva mu byaha.  Ariko igihe kizagera urumamfu ruzarandurwe rutwikwe.”

Pasiteri Rutayisire asaba abayobozi b’amatorero  kwigisha ijambo ry’Imana mu buryo bukwiriye batagamije inyungu zabo bwite, bakagira ubushake bwo kwigisha abakristu  inyungu bavana mu  gukizwa, ibyiza  byo kujya mu ijuru bigatuma benshi mu bari kuzarimbuka bagaruka ku Mana. Akomeza avuga ko  hamwe no kuyoborwa  na Mwuka Wera wemeza iby’ukuri, gukiranuka n’urubanza, gusenga n’ijambo ry’Imana  rizamurikira abantu bayo bagakizwa bakava mu byaha

 

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Sophie Nyirabakwiye

5,041 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress