Kwishushanyaho (Tatuage) bishobora kukuzanira akaga ko gutsembwa n’Imana

0
685

Bibiliya ihamagarira abantu ibingingira gutanga imibiri yabo ikaba ibitambo bizima byera kandi bishimwa n’Imana ikanagaragaza ko umuntu ari urusengero rw’Imana rutuwemo n’umwuka wera, bityo ikanabuza abantu kwishushanyaho.

Muri iki gihe, abantu batandukanye baharaye kwishushanya ku mubiri bakoresheje uburyo butandukanye, ibi biharawe n’abafatwa nk’ibyamamare ndetse n’urubyiruko akenshi ruba rwigana ibyo byamamare.

Mu Balewi 19:28, Bibiliya ibuza abantu kwicisha imanzi bakoresheje ibishushanyo. Haravuga hati: “Ntimukiraburishe kwikebesha ku mubiri, ntimukicishe imanzi z’ibishushanyo. Ndi Uwiteka”

Imana yahaye abantu iryo tegeko kugirango ibatandukanye n’abantu bo mu mahanga yari abakikije bicishaga imanzi, bakandika amazina cyangwa ibimenyetso by’imana zabo ku mibiri yabo (Gutegeka kwa Kabiri 14:2).

Ese Umukirisito yagombye kwicisha imanzi cyangwa kwishushanyaho?

Hari ababikora bashaka kugaragaza ko bigenga cyangwa ko batandukanye n’abandi, mu gihe abandi babikora kugira ngo berekane ko bafite uburenganzira bwo gukoresha umubiri wabo icyo bashaka.

Bibiliya yo ivuga ko umwana w’umutu atagomba gukoresha umubiri we uko ashaka cyangwa ngo yigire icyigenge, Ahubwo, umukirisitu agomba gutanga umubiri we ukaba ubuturo bw’uwiteka n’igitambo gishimwa n’Imana.

“..Mutange imibiri yanyu ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye” (Abaroma 12:1). Umuntu akwiye gukoresha ubushobozi afite bwo gutekereza akamenya impamvu ashaka kwicisha kwishushanyaho.

1 Abakorinto 3:16 “Ntimuzi yuko muri urusengero rw’Imana kandi ko umwuka w’Imana aba muri mwe? Umuntu utsemba urusengero rw’Imana, Imana izamutsemba kuko urusengero rw’Imana ari urwera, kandi urwo rusengero ni mwe.”

Kuba Imana ivuga ko umubiri w’umuntu ari urusengero kandi ko urutsemba na we azatsembwa, biratanga ubutumwa ku bakirisito ko badakwiye rwose kwishushanya ku mubiri kuko baba barimo gukoresha urusengero rw’Imana uko bishakiye kandi atari urwabo ngo barugenge.

Abantu bakunze gufata umwanzuro wo kwishushanyaho bahubutse, nyamara bishobora kugira ingaruka z’igihe kirekire ku kazi cyangwa ku mishyikirano bagirana n’abandi bikaba byanagira ingaruka ku buzima n’imibereho yabo.

Bibiliya igira abantu inama yo kwirinda guhubuka “Imigambi y’umunyamwete izana inyungu, ariko umuntu uhubuka ntazabura gukena” (Imigani 21:5).

Nanone kwishushanyaho bishobora guhenda cyane kandi no kuvanaho ibyo wishushanyijeho na byo bishora kuguhenda mu gihe wumva utakibishaka.

Ubushakashatsi bugaragaza ko umubare munini w’abantu bishyiraho ibishushanyo nyuma y’igihe runaka bicuza impamvu babikoze. Ibyo binashimangirwa n’uko umubare w’abantu bikuraho ibyo bishushanyijeho ugenda wiyongera. Ni yo mpamvu abantu baba bagomba kubibyitondera no kubitekerezaho cyane mbere yo kubikora.

Kwishushanya ku mubiri bigira izihe ngaruka ku buzima bwawe?

Hari urubuga rw’ibitaro bya Mayo Clinic rwavuze ko “kwishushanya ku mubiri bikomeretsa uruhu, ku buryo rushobora gufatwa n’indwara cyangwa umuntu akagira ibindi bibazo. Hari igihe aho wishushanyije haza ibintu bimeze nk’ibiheri, hari n’igihe inkovu ibyimba ikazavamo igisebe ndetse rimwe na rimwe bigatera kanseri z’uruhu.”

Urwo rubuga rukomeza rugira ruti “iyo ibikoresho byakoreshejwe mu kugushushanyaho byagiyeho amaraso yanduye, ushobora kwandura indwara zandurira mu maraso.”

Kwishushanyaho bishobora gutuma abantu bakwibazaho byinshi bakanagufata ukundi

Wabyemera utabyemera, uko ugaragara bifite ubutumwa bitanga ku bantu bakubona. Bishobora kugaragaza ko ukuze mu bwenge cyangwa ko utarakura, ko ukwiriye kugirirwa icyizere cyangwa ko uri umuntu utagira icyo yitaho.

kwishushanya ku mubiri (Tatouage) ni igikorwa kimaze igihe aho usanga umuntu yishushanyije ku mubiri mu buryo bw’inyandiko cyangwa bw’ibimenyesto, bikaba bikunze kugaragara mu rubyiruko nubwo usanga no mu bakuze hari bamwe babifite.

Hari abo usanga ku mibiri yabo hameze hatya
Ibi Bibiliya irabibuzanya

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::