Kwizera k’umwana w’imyaka 9 kwatumye Trump amufata nk’intwari ahamya gukomera kw’Imana [AMAFOTO]

0
2669

Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yatangajwe no kwizera kw’umwana w’umukobwa w’imyaka 9 wasenze Imana ikamukiza indwara bituma amufata nk’intwari anasaba isi yose guha abana uburenganzira bwo gusenga bagakura begera Imana y’Inyabubasha bukomeye.

Ibi byabereye mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye kuri uyu wa Kane tariki 08 Gashyantare 2018.

Mu ijambo Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika yagejeje ku bitabiriye aya masengesho, yashimiye abantu batandukanye bitabiriye aya masengesho yari abaye ku nshuro ya 66.

Yashimiye by’umwihariko Madamu Jeannette Kagame watangije aya masengesho. Ati: “Ndashimira Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda wayoboye isengesho ritangiza aya masengesho, wakoze, wakoze cyane.”

Ijambo rya Trump ryibanze cyane ku bitangaza Imana yakoreye umwana w’imyaka icyenda (9) afata nk’intwari kubera ukuntu yiyambaje Imana ndetse agasaba ko abanyamasengesho 10,000 ngo bamusengere mbere yuko ajya kubagwa.

Uyu mwana yari afite uburwayi bukomeye bw’ingingo bwatumye imitsi y’ubwonko yifunga ku buryo byashoboraga kumuviramo urupfu, byasabye ko uyu mwana abagwa ku gice cy’ubwonko, mbere yuko abagwa abaganga babwiraga ababyeyi be ko adashobora gukira ko afite ibyago biri hejuru byo gupfa, ariko uyu mwana muri we ngo yari yizeye ko Imana izamukiza ahamagara abanyamasengesho ngo bambaze Imana izabane n’abazamubaga ku bwonko azave ku iseta ari muzima.

Trump avuga kuri uyu mwana yagize ati: “Uyu munsi, hano hari ikindi kimenyetso cyo kwizera, umwana muto w’umukobwa w’umunyabwenge w’imyaka 9 witwa Sophia Marie Campa Peters, Sophia yahuye n’indwara idasanzwe yatumye ahura n’ibibazo byinshi, abadogiteri bamubwiraga ko adashobora kugenda, ariko uyu munsi turi kumwe hano!”

“…Afite imyaka 9 ariko ni intwari kuri twese abari hano no ku isi yose. Intwari nka Sophia ziri hirya no hino mu gihugu ariko zihuriye ku kintu kimwe: ‘Binyuze mu rukundo rwabo, mu kwizera kwabo no kwitanga bituma turabukwa Ubuntu bw’Imana ishobora byose.”

Ubwo Trump yari atangiye kuvuga ko uyu mwana ari intwari, we ntiyashakaga ko yitwa intwari, yavuze ko we nta kintu na kimwe ashoboye, ahubwo ngo kuri we gutambuka bigakunda birahagije ngo yerekane imirimo Imana yakoze ku buzima bwe.

Sophia yabwiye Trump ati: “Niba ushaka kuvuga ko hari icyo nshoboye si nshaka kubyumva, reka ntambuke gusa birahagije.”

Trump ariko yashimiye uyu mwana kuba yizera Imana cyane, ndetse anashimira abaganga bamuvuye na mama we wemeye ko uyu mwama yiyambaza Imana.

Trump ati: “Yaragerageje aratsinda, uyu mwana w’umukobwa afite Imana mu ruhande rwe.”

Ku itariki 24 Mutarama ni bwo uyu mwana yabazwe, mbere yo kubagwa ba banyamasengesho 10,000 yifuzaga ko bamusengera bararenze kure barasenga bazamura icyubahiro cy’Imana bayiragiza ubuzima bwa Sophia birangira avuye ku iseta amahoro.

Aha yasabaga abantu 10 000 kumusengera ngo azave ku iseta amahoro

Trump rero yashimye Imana kubw’imirimo yakoreye uyu mwana ati: “Uyu munsi turashimana Imana kuba Sophia ari kumwe natwe hano kandi akaba arimo gukira, arimo gutambuka neza.”

Ibi byanatumye Trump asaba abantu gusenga Imana bakayisaba kubakorera ibitangaza kandi asabira abana bose guhabwa uburenganzira bwo gusenga Imana kuko ari inyabubasha.

Ati: “Mureke dusengere imbaraga zidasanwe, dusengere kubona urukundo, mureke duharanire kubaka isi irushijeho kuba nziza ifite n’amahoro, aho abana bose bakura ntaguhohoterwa, bagasenga ntabwoba, bakabasha kwegera Imana yabo y’inyabubasha.”

Yakomeje agira ati: “Nidufungurira amaso yacu Ubuntu bw’Imana, tugafungurira imitima yacu urukundo rwayo, Amerika izahora ari igihugu cy’abanyabwenge ibere urumuri ibindi bihugu.”

Si ubwa mbere uyu mwana avuzwe n’abantu bo ku rwego rwo hejuru kuko no kuwa 23 Mutarama umunyamabanga mu biro by’Umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika na we yamuvuzeho atangazwa no kwizera kwe.

Aya masengesho yari abaye ku nshuro ya 66, Ni amasengesho azwi nka National Prayer Breakfast kuri iyi nshuro akaba yabereye i Washington D.C yitabiriwa n’abantu batandukanye baturutse mu bihugu bisaga 100 byo hirya no hino ku isi.

Aha ni ho Sophia yabagiwe, abaganga barimo gukora uko bashoboye ngo bakize ubuzima bwe
Aha uyu mwana yari ari kwa amaze iminsi abazwe muganga nyuma y’amasengesho menshi.
Kwa muganga aho yari ari yari afite kwizera ko amasengesho yasengewe atazapfa ubusa
Aya mafoto, imwe iragaragaza Sophia nyuma gato yo kubagwa, indi ikamugaragaza ko amaze iminsi abazwe afite ibikinisho bimuhuza akibagirwa ububabare
Sophia Marie Campa Peters, ufite kwizera kwatumye Trump asabira abana bose uburenganzira bwo gusenga badahutazwa (Iyi foto yafashwe ejo kuwa 08 gashyantare) Sophia ubu yarakize
Sophia Marie Campa Peters ubu arabasha gutambuka nyuma yo kubagwa
Donald trump yashimiye Imana kubw’Ibitangaza ikorera abantu bayo yaremye

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::