Wednesday , 29 March 2017

LONDON : Umuhanzi w’umunyarwanda yashyize hanze Video y’indirimbo ihimbaza Imana — YIREBE HANO

Nzaramba Olivier ni umuhanzi w’umunyarwanda uba mu gihugu cy’Ubwongereza . Uyu muhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri z’amashusho . Indirimbo nshya yashyize hanze yayise “Impalakazi “.

Uretse kuba uyu mugabo wubatse yashyize hanze iyi Video , twababwira ko atangaza ko iyi ndirimbo izagaragara kuri album azashyira hanze mu mpera z’uyu mwaka wa 2015.

2

Nzaramba Olivier atuye mu Bwongereza

Mu kiganiro Nzaramba Olivier yagiranye n’IBYISHIMO.com yatangaje ko iyi ndirimbo ariyo amaze iminsi ashyizeho imbaraga kandi yizera ko ubutumwa burimo buzafasha imitima ya benshi kandi abari bamuzi mu bikorwa bitandukanye bakarushaho kuramya Imana .

Mu magambo ye Olivier yagize ati “ Indirimbo yitwa impalakazi n’indirimbo ya kabiri y’amashusho nashyize hanze nyuma yiyo nakoze mu gihe gishize yitwa << Ganza >> ,zose ziri kuri album nzasohora mu mpera z’uyu mwaka wa 2015 nise << ISHIMWE >> . N’indirimbo yakozwe mu majwi n’umuproducer ukomeye cyane kandi w’umunyarwanda Aron Niyitunga . Amashusho yayo yakozwe n’umuproducer wa video witwa OJ .”

Uyu muhanzi wakiriye agakiza mu myaka micye ishize , yahoze yobora akabyiniro kamenyekanye mu gihe gishize kitwaga “Black and white “.

Nzaramba Olivier n'umuryango we bari kumwe n'Intumwa y'Imana Dr Paul Gitwaza

Nzaramba Olivier n’umuryango we bari kumwe n’Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza

Asobanura neza urusobe rw’ubuzima bwe mbere na nyuma yuko yakira agakiza Nzaramba Olivier yagize ati “ Nzaramba Olivier ni njyewe wahoze uyobora Night Club izwi ku izina rya Black and white ndetse nkaba narakoranaga n’abahanzi baririmba indirimbo z’isi mu bijyane n’ibitaramo byabo . “

Avuga kuri bamwe mu bahanzi yakoranye nabo mbere yuko yakira agakiza Nzaramba Olivier yakomeje agira ati “ Muricyo gihe nakoranye byihariye nka Manager w’umuhanzi The Ben ndetse nkakorana hafi n’umuhanzi Kitoko ubu nawe ubarizwa hano mu Bwongereza … “

Nzaramba Olivier

Nzaramba Olivier

Kugeza magingo aya , Nzaramba Olivier ni umukristu wo mu Itorero rya Zion Temple rikorera mu mujyi wa London , kuko ari naho akorera umurimo w’Imana nk’umuririmbyi muri Asaph Choir .

KANDA HANO UREBE VIDEO YA NZARAMBA OLIVIER YISE “ Impalakazi “.


Kanda hano Ukomeze udukurikirane kuri Facebook yacu maze uhite ukora Like bizajya bikorohera guhita ubona amakuru yacu muburyo bwihuse.

 

 

 

RENE — HUBERT

50,320 total views, 3 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress