Luc Buntu na Serge Iyamuremye bazaririmba mu gitaramo cyateguwe na Potters Hand Worship Team — VIDEO

0
333

Potter’s Hand Worship Team ni itsinda riramya rikanahimbaza Imana mu Itorero Potters Hand Church , rikorera mu karere ka Kicukiro riyobowe na Pasiteri James Muyango.

Abagize iri tsinda bari mu myiteguro ikomeye , yo gushyira ahagaragara umuzingo mushya bise ‘ Ishimwe Ni iryawe ‘. Ibirori bikomeye byo kumurika uyu muzingo bizaba  ku itariki ya 29 Ukwakira 217 kuri New Life Bible Church ku Kicukiro.

Mu gitaramo cyo kumurika uyu muzingo ( Album ) wa Potter’s Hand Worship Team kwinjira bizaba ari ibihumbi bitanu ( 5,000 Frw ) , ugahabwa CD y’ubuntu , cyangwa ukinjira ku bihumbi bibiri ( 2,000 Frw ) ntuhabwe  CD.

REBA VIDEO BISE ‘ UMWAMI WANKUNZE ‘:


Potter’s Hand Worship Team ifite abanyamuryango 40  , bagizwe n’ibyiciro   bitandukanye by’imyaka . Bose bafite impano zitandukanye zibafasha kuramya no guhimbaza Imana , ari nazo bazakoresha ubwo bazaba bamurika Album yabo nshya.

Potters Hand Worship Team bahigiye kubwiriza abantu ubutumwa bwiza bunyuze mu ndirimbo
Abagize itsinda ry’abacuranzi ba Potters Hand Worship Team

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::