Madamu Jeannette Kagame yitabiriye amasengesho yo gusengera Amerika ashimira Imana aho yakuye u Rwanda

0
855

Madamu Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye amasengesho yo gusengera Leta Zunze ubumwe za Amerika ashimira Imana kuba yarakuye u Rwanda mu icuraburindi ikarugeza mu mucyo no mu mahoro.

Kuri uyu wa 08 Gashyantare 2018, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika asanzwe aba buri mwaka ku wa kane wa mbere w’ukwezi kwa kabiri.

Ni amasengesho azwi nka National Prayer Breakfast yabereye i Washington D.C yitabiriwa n’abantu batandukanye baturutse mu bihugu bisaga 100 byo hirya no hino ku isi.

Mu ijambo yageje ku bitabiriye aya masengesho, Jeannette Kagame yabasabye kuba ibikoresho by’amahoro, kurangwa n’ukuri, urukundo no kubabarira.

Yagize ati: “Ndahamagarira abantu bose kuzana urukundo ahari urwango, muzane imbabazi ahari ibyaha, muzane ukuri ahari amakosa, kandi muzane ibyiringiro aho bitari.”

Madamu Jeannette Kagame yakomeje ashimira Imana yanyujije u Rwanda mu mateka akomeye y’amacakubiri ubu rukaba ari igihugu kirangwa n’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.

Ati: “Turashimana Imana kuba yarakomeje kutumurikira mu majoro y’umwijima no kuba yarayoboye u Rwanda mu nzira ndende rwanyuzemo y’agahinda no gusenyuka mu myaka 24 ishize, Turagushima uyu munsi, igihe kimwe u Rwanda rwari rwaraguye, cyari igihugu cyacitsemo ibice gifite amateka ababaje birenze uko nabivuga, ariko ubu ni urugero rw’amahoro mu bahungu n’abakobwa barwo.”

Aya masengesho ahuza abantu baturuka mu matorero n’amadini atandukanye yo ku isi, akaba agamije gusengera igihugu no kukiragiza Imana mu mwaka wose.

Uretse abanyamadini bitabiriye aya masengeso, harimo n’abanyapolitiki, abacuruzi ndetse n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abayobozi bakomeye muri Politiki hirya no hino ku isi.

Si ubwa mbere Jeannette Kagame yitabiriye aya masengesho kuko no muri 2014 yarayitabiriye ahabwa umwanya w’ijambo aho icyo gihe yanasobanuriye imiterere y’u ndetse n’amateka yarwo, agaruka ku miyoborere y’u Rwanda ndetse n’ibijyanye n’ubukerarugendo.

Madamu Jeannette Kagame (hagati) yahamagariye abatuye isi kuba ibikoresho by’amahoro
Aya masengesho yitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo na Madamu Jeannette kagame
Muri aya masengesho hari abantu benshi baturutse mu mpande zitandukanye z’isi

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::