Maggie Blanchard ukomoka muri Canada yataramiye Abanyarwanda mu gitaramo kitabiriwe n’Intumwa Paul Gitwaza — AMAFOTO

2
1425

Maggie Blanchard ni umuririmbyi akaba n’ umuramyi ukomeye w’umunya – Canada , nubwo yavukiye mu Mujyi wa Port-au-Prince mu gihugu cya  Haïti ho muri Amerika y’Amajyepfo.

Uyu muramyi wari mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize tariki 15 Ukwakira 2017 , yataramiye abakristu bo muri Zion Temple mu Gatenga, afatanya na Asaph Music International yo muri iryo torero.

Uretse igitaramo yakoreye mu Rwanda , Maggie Blanchard yanasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi , ahashyira indabo mu rwego rwo guha icyubahiro Abatutsi bahashyinguye.

Indirimbo z’uyu mugore zamenyekanye cyane mu bihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa zirimo : ’ Pour tout ce que tu es ‘ , Personne ne peut t’aimer ‘ Libéré ’ n’izindi .

Igitaramo  cya mbere Maggie Blanchard yakoreye mu Rwanda , kitabiriwe na bamwe mu bakozi b’Imana baturutse mu matorero atandukanye akorera mu Mujyi wa Kigali , ndetse n’Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza.

Uyu muhanzi yagiye akorana n’abahanzi bakomeye bakomoka muri Afurika barimo Marcel Boungou na Olivier Cheuwa uherutse mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2017.

Maggie Blanchard yaririmbiye mu bihugu bitandukanye birimo u Bufaransa, Côte d’Ivoire, Madagascar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no muri Haiti ari naho akomoka.

Maggie Blanchard yaririmbye indirimbo ze zakunzwe mu gihe gishize
Maggie Blanchard ukomoka muri Canada yataramiye Abanyarwanda mu gitaramo kitabiriwe n’Intumwa Paul Gitwaza

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

2 Ibitekerezo byanyu

  1. Gitwaza , Rutayisire , Masasu , Sostene , nibo bantu bakora ibintu mu Rwanda ukabona ko birimo Imana ariko abandi baba bashaka ibifaranga twatuye kuruta gushaka abantu bakizwa ibyaha , ngaho bakomeze babikore ntibazamenya aho twaciye bakisanga basigaranye abantu mbarwa bayobeje bakabyemera !si numvishe ngo wa munyabitangaza wateye i Kigali yagiye kuyobya abatuye i burayi ? mwiturize maze murebe.

  2. @Didier, nibyiza kugira abantu wiyumvamo kurusha abandi, ariko nawe biragaragarako ugifite amarangamutima kubantu, nyamara Yesu ntarobanura kubutoni buriwese yiteguye kuza muriwowe akamuturamo.bigaragarako Imana uyirebera mubantu 3. nabyo ntibyakugeza kugakiza nyakuri. Yesu ntacyeneye ikindi yongerwaho.

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::