Mbarushimana wasengewe agakira ubumuga bwo kutavuga akanarokoka ikigeragezo cy’imvunja aratanga ubuhamya-VIDEWO

0
1247

Mbarushimana Didace wavukanye ubumuga bwo kutavuga agakurira mu nzira y’inzitane y’ubuzima bugoranye akiri muto arashima Imana ko yamukijije ubwo bumuga afite imyaka 13 ikanamukiza imvunja zari zigiye kumuhitana.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu buhamya bwa Mbarushimana Didace, ukomoka mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Gicumbi ariko akaba akorera umurimo w’Imana mu itorero rya Gibion Christian Church riherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Afite umugore umwe n’abana babiri.

Mbarushimana avuga ko inzira yo gukizwa kwe yatwaye igihe kirekire kuko yavutse afite ubumuga bwo kutavuga abumarana imyaka 13 ariko nyuma y’iyo myaka Imana iza kumukorera igitangaza akira ubwo bumuga ubu akaba ashima Imana ko abasha kuvuga nk’abandi.

Mu muryango we ni umwana wa kabiri, izina rye rya Mbarushimana ngo rikomoka ku kuba hari abaturanyi b’iwabo bari barahize ko ababyeyi be batazabyara umwana n’umwe ariko bagasenga Imana ikaza kubafasha bakamubona, bituma bamwita Mbarushimana kuko Imana yari yigaragaje.

Ubwo yagarukaga kubijyanye n’ukuntu Imana yamukijije ubumuga bwo kutavuga yahereye ku mateka y’ubwana bwe ababyeyi bamubwiye agira ati: “Naravutse mba ahongaho, ariko igihe cy’umwana cyo kuvuga cyarageze ngewe kuvuga biranga, bategereje ko navuga baraheba, ababyeyi banjye bakomeje kwizera Imana kuko ari yo ibasha kugobotora ururimi rw’umuntu utavuga ubwo bumuga bukabasha gukurwaho.”

Mu bwana bwe ngo yarangwaga no kugira ubugome kuko ngo burya umuntu ufite ubumuga bwo kutavuga hari ubwo akunda kugira umujinya n’ubugome cyane. Gusa ababyeyi be bakomeje kumusengera kugira ngo Imana igabanye ubukana yari afite bumeze nk’ubw’inyamaswa.

Avuga ku mateka y’ubugome yagiraga akiri umwana yagarutse ku buryo yagiye kuragira amatungo umujinya uramufata akubita inka kugeza ayishe. Nyuma yo kwica iyo nka ngo abantu baje gushengerera bareba iyo nka yishwe n’inkoni maze muri abo bantu hazamo n’umukozi w’Imana wakundaga gusenga.

Nyuma yo kumenya ko Mbarushimana afite ubumuga bwo kutavuga ndetse no kubwirwa amateka y’ubugome n’umujinya agira, uwo mukozi w’Imana ngo yihaye intego yo kumusengera Imana ikamukiza.

Mbarushimana atubwira uburyo yasengewe yagize ati: “Uwo mukozi w’Imana yaje kunjyana ahantu hitwa i Ngarama mu Burasirazuba bw’U Rwanda, anjyana mu cyumba cy’abanyamasengesho, baransengera basaba Imana kugira icyo inkorera.”

Mbarushimana ngo ni bwo bwa mbere yari ngeze mu cyumba cy’amasengesho kuko iwabo bari abakirisitu bo muri Kiliziya Gatolika, gusa ngo ageze muri icyo cyumba yaratuje ategereza igitangaza cy’Imana.

Umwe mu bantu bari muri icyo cyumba ngo yaramuhagurukije amubaza aho aturutse kuko batari basanzwe bamuzi, Mbarushimana ntiyabasha gusubiza, uwo muntu ngo yabonye Mbarushimana adasubiza agirango ni ukumusuzugura ariko babwira uwo mubwirizabutumwa ko Mbarushimana afite ubumuga bwo kutavuga.

Ngo baramusengeye hashira amasaha abiri bakimusengera ararambirwa araryama ariko ngo umwe muri bo aramubwira ati: “Ndashaka kukuvugisha ukavuga.”

Yagarutse kuri aya masengesho agira ati: “Bafashe nk’amasaha abiri n’igice basenga ngeze aho numva mu kanwa amacandwe arahagaze, ntangira gushaka kubiyaka ngo nsohoke ariko baranga, maze umwe muri bo aravuga ngo arashaka kumvugisha nkavuga, ariko yamvugisha nkazunguza umutwe kuko ntabashaga kuvuga. Umwe yaramfashe aranyiyegamiza maze undi arambwira ati urava hano uvuze byibuze ijambo Haleluya, ariko najyaga kuvuga iryo jambo bikanga.”

“….Bakomeje gusenga numva muri nge haje ikibatsi kimeze nk’umuriro, baravuga ngo umuriro w’Imana numanuke utwike ibikubuza kuvuga, nashakishaga ibyo uwo muriro uributwike nkabibura, bakambwira ngo nimvunge ngo ‘Haleluya’ maze numva muri njye hari ijwi rije, numva hari amagambo anjemo, numva inyuguti ziraje maze mvuga Haleluya mu kajwi gato cyane ariko sinayirangiza navuga Hale nkagarukira aho, nahavuye nzi kuvuga hale gusa.”

Yagavuze ko icyo gihe ngo yari afite imyaka 13 y’amavuko, yageze mu rugo ababyeyi be batungurwa no kumva avuga ka kajambo kamwe (Hale).

Yabitubwiye agira ati: “Ngeze mu rugo Mama na Papa bandebye bumvishe ukuntu ndimo kuvuga bumva ari igitangaza ku buzima bwabo, ku myaka 13 urumva nari maze kuba umugabo, batangira kujya banyigisha kuvuga, uko negereye umuntu akambwira ati vuga ibi, vuga utya. Nza kumenya kuvuga, ubu ndashima Imana”

Ikigeragezo cy’imvunja na cyo cyari kimuhitanye

Mbarushimana yatubwiye uburyo nyuma yo kumenya kuvuga yaje kurwara imvunja (amavunja) mu buryo butangaje ku buryo kumuhandura bitashobokaga hakifashishwa urwembe bagakeba umubiri nk’abarimo kubaga.

Ati: “Maze kumenya kuvuga naje kugira ikigeragezo cy’imvunja, narwaye imvunja ziragenda ziba imvunja kuri njyewe bigera hahandi umuntu uzihandura yafataga urwembe agakata (agakeba) umubiri wose kuko ntabwo yabaga ari imvunja imwe, zari nyinshi cyane kuburyo batari guhanduza igikwasi, bafataga urwembe bagakata n’umubiri wose kuko nta n’amaraso yabaga arimo. Naricaraga aho nicaye ibimonyo bigatonda muri ibyo bisebe by’imvunja, zaje kugera aho zirakira ariko n’ubu ngira inkovu z’ibyo bisebe.”

Yaje kujya ku ishuri, maze atangira kwiga ariko atabasha kuvuga neza, ngo yavugaga adidimanga ariko akagera aho akabasha kuvuga icyo ashaka. Gusa icyo gihe ngo yari agifite ubugome muri we, ngo bamusigaga mu rugo bagasanga ibintu byose yabimenaguye, ariko uko yakuraga byagiye bigabanyuka.

Yagarutse ku buzima bwe bwo gukorera amafaranga avuga uburyo yavuye iwabo akajya kuragira inka ahembwa amafaranga magana atatu (300 Frw) ku kwezi, Ati: “Natangiraga ku itariki ya mbere y’ukwezi nkageza ku itariki 30 bakampemba ibiceri 300.”

Nyuma ngo yaje no kujya gukora akazi ko gukora ubuyede mu Mujyi wa Byumba, agezeyo yicwa n’inzara akajya ajya kwiba ibigori by’impungure bibisi mu ruganda rwa kawunga kugirango aramuke. Ibi ngo yabonye bimunaniye atangira kujya acuruza ibitoki aho ngo yavaga Bwisige akajya kurangura igitoki ahitwa Nyagahita akungukaho ibiceri 250 gusa.

Ubuzima bwaramugoye ariko atangira gucudika n’abandi basore b’abakirisitu atangira guhinduka afata n’umwanzuro wo kubatizwa ndetse ajya no muri Korali nubwo atabashaga kuririmba neza kuko yavugaga adidimanga.

Ngo yakomeje gukora umurimo w’Imana akajya arirmba bimugoye ariko ngo akishimira ko byibuze abasha gusohora ijwi akavuga izina ry’Imana yamukijije ubumuga bwo kutavuga.

Kugeza ubu aracyari mu murimo w’Imana kandi ngo ntazigera awuvamo kuko Imana yamukuye ahakomeye.

IKI NI IGICE CYA MBERE CY’UBU BUHAMYA, NTIMUZACIKWE N’IBINDI BICE.

Mbarushimana ubu abasha kuvuga neza nyamara yamaze imyaka 13 afite ubumuga bwo kutavuga

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::