Monday , 23 January 2017

Mbere y’uko akora igitaramo yise “ Dutaramire Imana “ , Brian Blessed yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya – REBA HANO

Brian Blessed amazina ye nyakuri ni Bizimungu Brian . Uyu mukizi w’Imana kuri uyu wa gatanu tariki 8 Gicurasi nibwo yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise “ Amaraso ya Yesu .”

Mu kiganiro gito yagiranye n’umunyamakuru w’ibyishimo.com Brian Blessed  yavuze ko iyi ndirimbo nayo yiyongera ku zindi zizagaragara kuri album ye , kandi nayo izaririmbwa mu gitaramo gikomeye azakora ku cyumweru tariki 10 Gicurasi 2015.

Brian Blessed azafatanya na Alice Umutoni, Gaby Kamanzi, The Blessing, Diana Kamugisha,Luc Buntu, Serge Iyamuremye n’abandi bahanzi basizwe amavuta y’Imana.

Brian Blessed azafatanya na Alice Umutoni, Gaby Kamanzi, The Blessing, Diana Kamugisha,Luc Buntu, Serge Iyamuremye n’abandi bahanzi basizwe amavuta y’Imana.

Asobanura ku magambo ari muri iyi ndirimbo , Brian Blessed yagize ati “ Iyi ndirimbo nayikoze nshaka kwerekana agaciro k’amaraso ya Yesu , uburyo yatwitangiye akadupfira mu cyimbo cyacu. Mu by’ukuri sinatinya kuvuga ko Yesu ar’intwari kandi yapfuye urupfu abandi bantu batakwemera gupfa , niyo mpamvu ingoma ye izahoraho iteka ryose.”

Abajijwe ku gitaramo yateguriye abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda kizaba kuri iki cyumweru , Brian Blessed  yagize ati ” Impamvu ya mbere nteguye iki gitaramo , ni uko nshaka gukora ivugabutumwa ku bantu benshi kandi mu gihe gito . Iki gitaramo nibwira ko kizafasha abantu benshi kwaguka mu gutaramira Imana kandi yaba indirimbo  ndetse n’ijambo ry’Imana biteguwe kuri uriya munsi , bikazafasha imitima y’abantu batandukanye bazitabira kiriya gitaramo.”

Brian Blessed anasobanura neza ko iki gitaramo kibanjirije ibindi bikorwa ateganya gukora muri uyu mwaka wa 2015 . Yemeza neza ko nyuma ya Kigali azerekeza mu karere ka Kayonza aho azataramira abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana ndetse n’abakunda muzika muri rusange.”

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizanitabirwa n’abahanzi batandukanye barimo Gaby Irene Kamanzi , Serge Iyamuremye , Pastor Gaby , Luc Buntu ,Diana Kamugisha ndetse na The Blessing Family babyina indirimbo zihimbaza Imana kandi umuziki uzacurangwa n’abahanzi m’uburyo bucurangiweho , ( live music ).

Iki gitaramo kizaba ku cyumweru tariki 10 Gicurasi 2015 , k’urusengero rwa New Life Bible Church ku Kicukiro mu Kagarama ( K’umuhanda wa kaburimbo , hafi n’ikigo cy’amashuri y’isumbuye werekeza inyanza ya Kicukiro ). Kwinjira ni ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda ( 2000 frw ) .

Brian Blessed yateguriye igitaramo abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana

Uyu muhanzi ubundi amazina ye nyakuri ni  Brian Blessed Nsengera ariko mu buhanzi akoresha Brian Blessed .  Atangaza ko mu minsi itarambiranye ari bube amaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ” Amaraso yawe Yesu “.

Uyu muhanzi yagaye abantu bataramira inzoga n’ibindi ariko bakaburira umwanya Imana .

Brian Blessed asobanura impamvu yatumye yita indirimbo ye Dutarame , yagize ati ” Impamvu na yise Dutarame nuko hari ibitaramo byinshi bibaho abantu bataramira ibintu bitandulanye nk’inzoga , umuriro , inka ,… Numva rero ari byiza ko twatarama dutaramira Imana yacu . Yaba umwana cyangwa umukuru”.

REBA INDIRIMBO NSHYA YA BRIAN YISE ” AMARASO YA YESU “

Niba nawe ushaka kuduha inkuru cyangwa igitekerezo cyawe , haba ku nkuru twabagejejeho , inkuru ziri mu matorero ,abahanzi ,abakozi b’Imana batandukanye ,… twandikire kuri : info@ibyishimo.com. Komeza kuba ijisho rya rubanda ukoresheje ibyishimo.com . Imana iguhe umugisha .

Kanda hano Ukomeze udukurikirane kuri Facebook yacu maze uhite ukora Like bizajya bikorohera guhita ubona amakuru yacu muburyo bwihuse

 

 

Rene — Hubert

20,178 total views, 1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress