Menya amateka yihariye ya Yohana Umubatiza wabatije Yesu.

0
225

Twifashishije Bibiliya, n’imbuga za interineti nka ‘thefamouspeople.com’ na Wikipedia twabakusanyirije amateka yaranze Yohana umubatiza abahanuzi bavuzeho mu myaka irenga magana arindwi mbere yuko avuka.

Yohana umubatiza yavutse mu mwaka umwe na Yesu, ni ukuvuga mu mwaka wa mbere wahereweho ubarwa kugeza kuri 2017 turimo none. Ni mwene Zakariya na Elizabeti Ubutumwa Bwiza bwa Yesu uko bwanditswe na Mariko bugaragaza ko ivuka rya Yohana ryaje risohoza ubuhanuzi bwahanuwe na Yesaya ndetse na Malaki ko hazaza umuntu kandi uzaba ari ijwi ry’urangururira mu butayu.

Ivuka rya Yohana Umubatiza 

Elizabeti ajya gutwara inda ya Yohana Marayika yabonekeye Zakariya wari umutambyi ari mu rusengero i Yerusalemu aramubwira ati “Witinya Zakariya, kuko ibyo wasabye byumviswe. Umugore wawe Elizabeti azakubyarira umuhungu, uzamwite Yohana Azakubera umunezero n’ibyishimo, kandi benshi bazanezererwa kuvuka kwe, kuko azaba mukuru imbere y’Umwami Imana. Ntazanywa vino cyangwa igishindisha cyose, kandi azuzuzwa Umwuka Wera ahereye akiva mu nda ya nyina ,benshi mu Bisirayeli azabahindurira ku Mwami Imana yabo, azagendera imbere yayo mu mwuka n’ububasha bya Eliya, asanganye imitima ya ba se n’iy’abana, n’abatumvira Imana azabayobora mu bwenge bw’abakiranutsi, ngo ategure ubwoko bwatunganirijwe Umwami Imana.”

.” (Luka 1:13-17) ariko kuko nta mwana bari bafite kandi bombi bashaje zakariya abaza Malayika Gaburiheri wari umubwiye ibyo inzira bizacamo ngo uwo mwana avuke, marayika amubwira ko kubera kutemera ko umugambi w’Imana ushobora gusohora mu gihe cyawo ahise agobwa ururimi kugeza umwana avutse.

Yesu na Yohana barushanwa amezi make kuko mu gihe Erizabeti yari atwite Yohana, Mariya yagiye kumusura iwe mu gihugu cy’i Yudaya bakiramukanya Elizabeti ahita ahanurira Mariya ko atwite umucunguzi w’ab’isi bose ari we Yesu. (Luka 1: 39- 45).

Nuko igihe cyo kuvuka  kwa Yohana kigeze aravuka maze Zakariya yuzura Umwuka Wera arahanura ati “Se Zakariya yuzuzwa Umwuka Wera arahanura ati“Umwami ahimbazwe, Imana y’Abisirayeli, Kuko igendereye abantu bayo ikabacungura kandi iduhagurukirije ihembe ry’agakiza, Mu nzu y’umugaragu wayo Dawidi ”(Luka 1: 68-69). Ari nako marayika yari yamubwiye mbere.

Yohana yakuriye mu buzima buciriritse yambara imyenda iboshye mu bwoya bw’ingamiya atunzwe n’ubuki bw’ubuhura.

Uko Yohana yakoze ivugabutumwa

Muri kiriya gihe mu gihugu cya Isiraheri nta muntu wafataga ijambo ngo abwire abandi ataruzuza imyaka mirongo itatu, ni nako byabaye kuri Yohana. Amaze kugira iyo myaka, ni bwo yatangiye ivugabutumwa nk’uko ubuhanuzi bwari bwarabivuze ataravuka.

Ari ku nkombe z’uruzi rwa Yorodani ni bwo yatangiye kubwiriza abantu avuguruza inyigisho z’ubuyobe ababwira ko bagomba kwihana ibyaha byabo bakatizwa mu mazi kandi ko bakwiye no gutegura inzira z’Uwiteka. Bayoberwa uwo ari we bamubaza niba ari Eliya nawe arabasubiza ati “Ati “Ndi ijwi ry’urangururira mu butayu ngo ‘Nimugorore inzira y’Uwiteka’, nk’uko umuhanuzi Yesaya yabivuze.”

Akomeza kubigisha ababwira ko hagati muri bo hari uwo batamenye kandi ko we abatirisha amazi ariko hari uzaza abatirisha Umwuka Wera Luka (3:16). Icyo gihe kandi Yabatijwe na Yohana. Yesu amaze kubatizwa uwo mwanya ava mu mazi, ijuru riramukingukira abona Umwuka w’Imana amanuka asa n’inuma amujyaho, maze ijwi rivugira mu ijuru riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.” Nuko Yesu nawe akomeza umurimo.

Uko Yohana Umubatiza yapfuye

Kukomeza kwigisha kwa Yohana akanayobokwa na benshi nta kintu byari bitwaye Herode wayoboraga icyo gihe kuko Yemeraga Yohana Umubatiza nk’umukiranutsi w’Imana ariko Yohana yari yaramubwiye ko kuba yaracyuye Herodiya nk’umugore wa kabiri atari byo akwiye kumureka. Ibyo bibabaza cyane Herodiya agahora ashaka kumwicisha. Umunsi umwe Herode akora ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko atumira abakomeye bose bo mu gihugu.

Muri ibyo birori umukobwa we mutoya witwaga Salome arabyina cyane anezeza abantu bose maze se arirahira aramubwira ngo asabe icyo ashaka cyose arakimuha ngo nubwo yaba icya kabiri cyo mu bwami bwe. Nuko Herodiya yongorera umwana aramubwira ngo amusabe igihanga cya Yohana ku mbehe ako hanya. Maze Herode biramubabaza cyane ariko kuko yari yirahiye yanga kwisubiraho atuma umusirikare ngo amuce igihanga aikizane ku mbehe nuko Yohana apfa atyo.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  YouTube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

Donat Niyitanga

 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::