Menya bimwe utaruzi ku kamaro k’amagi ku buzima bwawe

0
200

Amagi ni ingirakamaro ku buzima bwa muntu hatitawe ku buryo yatetswe (atogosheje cyangwa umureti).Amagi ashobora kuribwa yonyine cyangwa akavangwa mu yandi mafunguro.Amagi agira umumaro ku buzima bwiza bw’umutima, amaso n’uruhu bya muntu.

Kurya amagi ni igikorwa cyabayeho kuva kera.Mu kinyejana cya 17, mu gihugu cy’Ubufaransa, kurya amagi hamwe n’umutobe w’imbuto byakorwaga na benshi, bigezweho.Mu kinyejana cya 19, kurya amagi akozwemo umureti byaratangiye kugeza n’aho byakorwaga ku rugamba rw’intambara ya kabiri y’isi (world war ll) cyane cyane ku banyamerika n’abari bafatanyije na bo.

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, hagurishwa amagi y’ubwoko butandukanye; ay’inkoko, ibishuhe n’ibindi.Amagi angana na Miliyari 762 ni yo agurishwa ku mwaka muri Amerika.70% by’aya magi aribwa ukwayo naho asigaye agakoreshwa mu bindi biribwa.

Amagi ni ingirakamaro mu buzima bwawe.

Reka turebe noneho akamaro amagi afite ku buzima bwa muntu nk’uko inzobere mu bijyanye n’imirire zibigaragaza.

Amagi ni ingirakamaro mu mirire ya muntu

Amagi agira intungamubiri myinshi ku buryo inzobere mu mirire zivuga ko adakwiriye kubura ku meza igihe ufungura.Gufata nibura igi rimwe  ku ifunguro bizana intungamubiri nyinshi mu mubiri.
Amagira agira  Protein zigirira umubiri akamaro

Protein ni ingenzi cyane mu mubiri wa muntu, kuko ifasha mu kurinda umubiri indwara.Ibi bituma umuntu amererwa neza kandi n’umusatsi we ugasa neza.Igi rimwe ritogosheje rigira garama 6 za protein.

Amagi agira icyitwa ‘Choline’

Choline iboneka mu byiciro by’amvitanimi B. Ho, kandi na yo n i ingenzi mu buzima.Ubushakashatsi bwerekanye ko 90% by’abatuye Leta zunze ubumwe za Amerika, batageza Choline isabwa ku munsi.Igi rimwe ritogosheje rigira Miligarama zirenga 100.

Amagi ntazamura igipimo cya Cholesterol mumaraso

Abantu benshi bavuga ko batarya amagi kubera igipimo cya cholesterol afite.Ni ukuri ko igipimo cyayo kiri hejuru.Mu by’ukuri igi rimwe rigira miligarama 212, zirenze 1/2 cy’ikenewe ku munsi. Gusa nubwo bimeze bityo, abantu bakwiye kumenya ko Cholesterol yo mu biribwa itajya izamura igipimo cya cholesterol mu maraso.

Amagi agabanya ibyago byo kwandura umutima

Benshi batekereza ko kurya amagi bishobora kuzana ibyago byo kurwara umutima.Gusa ubushakashatsi bwakozwe muri 2015 bwerekanye ko kurya amagi neza bigira umumaro hatitawe ku bihe (conditions) uyarya arimo.Burya ngo amagi afasha mu kwirinda ibyago byo kurwara umutima.

Amagi atuma amaso amererwa neza

Bumwe mu bwoko bw’intungamubiri buboneka mu magi, harimo iyitwa carotenoids. Ubu bwoko bw’intungamubiri, bwongera amahirwe yo kurama no kurinda indwara z’akarande harimo n’indwara y’amaso.Amagi afite kubwinshi Vitamini A,kandi kubura Vitamini A bitera ubuhumyi.
Mu bindi byiza amagi azanira ubuzima bwa muntu harimo: gutuma uruhu rumera neza n’ibindi byinshi.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

 

Theoneste Niyikiza

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::