Sunday , 20 August 2017

Menya byinshi ku ndwara ya typhoide irimo guhitana benshi

Fievre typhoide ni indwara ikunze guhitana benshi ku isi kubera kutita ku isuku yo mu rugo mbere yo gufata amafunguro ndetse n’igihe bavuye mu bwiherero nk’uko urubuga www.passportsanté.com rubyerekena.

Iyi ndwaraihitana abarenga abarenga 200,000 buri mwaka, ikunze kwibasira ibihugu biri mu nzira y’amajyambere ngo kuko ari byo bikiragwamo isuku nkeya. Fievre typhoide iterwa n’agakoko kitwa salmonella gakunze kuboneka mu biribwa, ibinyobwa ndetse n’ ibikoresho byo mu rugo bidasukuye neza.

Ese ibimenyetso by’iyi ndwara ni ibihe?

Urubuga passport santé ruvuga ko iyi ndwara itangira kugaragaza ibimenyetso hagati y’iminsi irindwi na cumi n’ine, ibyo bimenyetso birimo: Guhinda umuriro mwinshi ku kigero cya gogire 39 na 40, hari kandi kubabara umutwe, kuribwa mu nda, gucika intege, kugira ikizibakanwa gucibwamo cyangwa se ukagira impatwe.

Résultat de recherche d'images pour "les symptomes de la fièvre typhoide"

Bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara harimo no kuribwa umutwe

Dore uko wayirinda

Kubera ko iyi ndwara ahanini iterwa n’isuku nke abahanga basaba abantu ko bajya bakaraba amazi meza n’isabune mbere yo kurya na nyuma yo kuva mu bwiherero. Indi nama babagira ni ugusukura neza ibikoresho by’isuku nk’amasahane, amasafuriya kand bakaronga neza imboga n’imbuto mbere yo kubiteka cyangwa kubirya. Abahanga bavuga ko abantu 20% bicwa n’iyi ndwara iyo batavuwe ku gihe

Mu gihe ubonye bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara ihutire kujya kwa muganga usuzumwe, niba usanze urwaye fata imiti neza.

Résultat de recherche d'images pour "les symptomes de la fièvre typhoide"

Ubonye ibimenyetso wakwegera muganga vuba

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter na YouTube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Kayiranga Jean Pierre

1,114 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress