Menya byinshi ku ndwara yo kubura amaraso ikiyitera n’uburyo wayirinda

0
848

Kubura amaraso ni ikibazo gihangayikishije abantu bose ku isi ndetse bikaba bibi cyane iyo bifashe umwana cyangwa umugore utwite kuko n’ubusanzwe ubuzima bwabo buba bukeneye kubungabungwa bikomeye.

Abantu benshi bakunze kwita ku ndwara y’umuvuduko w’amaraso ariko ntibite ku kibazo cyo kuba umuntu yagira amarasoadahagije, abantu benshi bazi ko kubura amaraso biterwa no kuba umuntu yakoze impanuka akava amaraso menshi ariko hari n’ibindi bishobora gutera iyi ndwara.

Aha wakwibaza uti ese kubura amaraso cyangwa kugira adahagije biterwa n’iki? ese niki nakora kugirango nirinde kugira amaraso make? ibi byose nibyo tugiye kurebera hamwe.

Dore ibitera kubura amaraso make mu mubiri

Gutakaza amaraso
Ni tuvuga gutakaza amaraso, wumve kuba wari uyafite nyuma akaza kugabanuka, ibi birimo ibice bibiri ; mu gice cya mbere hazamo iby’ako kanya cyangwa ibidahoraho nko gukora impanuka ukava cyane, kubagwa ugatakaza amaraso no kubyara.
Mu gice cya kabiri twabyita ibya karande aho biterwa n’ibisebe mu gifu, na kanseri kimwe n’abajya mu mihango bakava cyane.

Gukorwa kw’insoro zitukura zidahagije
aha ushobora kwibaza uti insoro niki?Insoro zitukura mu ndimi z’amahanga zitwa globules rouges/red blood cells, ni tumwe mu turemangingo tugize amaraso y’umuntu. Nizo zituma ubona amaraso atukura, gusa siko kamaro kazo gusa.

Ibi ahanini biterwa no kurya ifunguro ridakungahaye ku butare kuko nibwo soko ya mbere yo kugira insoro zitukura zihagije. Ibi bireba cyane abahagarika kurya inyama ntibamenye ibyo bagomba kuzisimbuza. Ikindi kibitera ni kanseri y’amaraso, leukemia, ikaba ituma umubiri wawe ukora insoro zera nyinshi bityo gukora insoro zitukura bikagabanuka.

Kwangirika kw’insoro zitukura
Ubusanzwe izi nsoro zigira uburambe bw’iminsi 120 mu maraso atembera mu mubiri. Ariko zishobora kwangirika cyangwa zigapfa iyi minsi itageze. Ibi ahanini biterwa nuko hari igihe mu kwibeshya, abasirikare b’umubiri babona izi nsoro nk’umwanzi winjiye mu maraso bityo bakazishwanyaguza.

Dore ibimenyetso byakwereka ko ufite ikibazo cyo kubura amaraso?
Umunaniro uhoraho
Uruhu guhindura ibara, rukijima
Umutima guteragura cyane
Guhumeka insigane
Kuribwa mu gatuza
Kubabara umutwe
Ikizungera

Bisuzumwa bite?

Kenshi mu gusuzuma bagufata amaraso yo mu mutsi noneho hagakorwa ikizami kizwi nka CBC (complete blood count) aho bareba umubare w’insoro zitukura ko ujyanye n’ibipimo wemerewe. Banapima izindi nsoro n’ibindi bigize amaraso byose. Kuko bishobora no kwerekana niba urwaye impyiko cyangwa, kanseri y’amaraso.

Bivurwa bite?

Nkuko twabibonye, kubura amaraso biterwa nuko mu maraso harimo insoro zitukura nkeya, umuti wa mbere ni ukurya ifunguro ryongera izi nsoro mu maraso.Hano umurwayi asabwa kongera ku ifunguro rye imboga mbisi, imbuto n’inyama cyane cyane iy’umwijima amafi  ndetse n’amagi.

Imboga n’imbuto bizakongerera cyane vitamini B9, n’ubutare naho inyama zikakongerera vitamini B12 n’ubutare. Ubutare, vitamini B9 na B12 ni byo biza ku isonga mu kongera insoro zitukura.

Mu bimera twavuga ibishyimbo, ibinyampeke nk’ umuceri n’ingano bigifite ka gahu, beterave, apricot, ibinyomoro, amacunga, isombe n’imboga muri rusange, soya na tofu.
Gusa muri rusange, guhindura imirire ukibanda ku byongera amaraso niwo muti mwiza, udafite ingaruka, wakongerera amaraso, ukanagirira akandi kamaro umubiri wawe.

Gusa ni byiza kwihutira kujya kwa muganaga mu gihe ubonye ufite ibimenyetso twavuze haruguru kugirango ababishinzwe bakwiteho iyi ndwara itaratwara ubuzima bwawe.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::