Wednesday , 29 March 2017

Menya byinshyi ku kamaro k’umuneke mu buzima bwawe .

Burya ngo hari zimwe mu mbuto zivugwaho kugira imimaro mu buzima bw’abazikoresha ariko ugasanga ababyumva bibatungura bitewe ahanini no kutabimenya.gusa urubuga healthambition.com rwandika ibijyanye n’ubuzima rusanga hari  imimaro10 y’umuneke  nayo itungura abantu kwiyumvisha. Ese waba ujya utungurwa n’umumaro w’urubuto uru n’uru ?

Dore imimaro 10 y’umuneke uru rubuga ruvuga ko itungura benshi.

1. Umuneke burya ngo wifitemo Potassium

Iyi potassium ituma umubiri ukora neza kandi igashyira k’umurongo umuvuduko w’amaraso. Ubushakashatsi bwakozwe na The new England journal of medicine, bugaragaza ko gukoresha ibiribwa bikungahaye kuri potassium nk’umuneke bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso ku kigereranyo kiri hejuru ya 40%.kandi ngo ikomeza amagufwa ikanarinda kurwara impyiko.

2. Umuneke wongera imbaraga

Cyane cyane mu gihe umuntu akoresha imbaraga nyinshi ngo ni ngombwa kurya imineke. Niyo mpamvu uzabona abakora siporo zitandukanye nka tennis barya umuneke mbere cyangwa mu mukino hagati.

3. Umuneke ufasha mu igogora (digestion)

Imineke yifitemo Fiber ifasha mu igogora (digestion), ifite kandi Fructo oligosaccharides zifasha umubiri gufata ibiwutunga k’uburyo bukwiye.

4. Imineke ifasha umuntu ufite udusebe mu gifu

Kurya imineke  buri gihe bifasha umuntu ufite udusebe mu gifu kuko yifitemo ubushobozi bwo kwica amabagiteri atera utwo dusebe.

5. Yifitemo vitamin B6

Imineke kandi ikungahaye kuri vitamini B6, ifasha mu kurema hemogrobin imwe mu bigize amaraso. B6 kandi ifasha mu gushyira ku murongo isukari mu maraso. Umuneke 1 ugira  agaciro gakubye incuro 5 ibinini by’iyi vitamini umuntu afata ku munsi.

6. Imineke ikungahaye ku myunyu ngugu itandukanye

Uretse amavitamini twabonye nka B6, imineke yifitemo imyunyu ngugu nka Magnesium, Manganese, Iodine, Iron na Selenium na Zinc. Imineke inagira vitamin C n’izindi z’ubwoko bwa B.

7. Imineke ifasha mu kwirinda indwara z’uruhu.

Uretse kuba wakoresha umuneke uwurya,ushobora no kwifashisha igishishwa cyawo mu gihe warwaye zimwe mu ndwara z’uruhu.

8. Imineke yagufasha mu kwirinda cancer.

Burya ngo imineke ifasha ba nyir’ukuyikoresha , dore ko yifitemo ubushobozi bwo kongerera umubiri ubudahangarwa . Ibi bigabanya ibyago byo gufatwa na cancer.

9. Imineke yagufasha kumva umerewe neza.

Umuneke ufite aside yitwa amino acid tryptophan . Iyi umubiri ubasha kuyihinduramo serotonin ifasha mu kumva umuntu amerewe neza kandi ikarinda umunaniro. Ibi bituma umuntu anasinzira neza.

10. Umuneke wagufasha  mu kwirinda umunaniro.

Mu gihe umuntu yaraye akoze cyane ni ngombwa ko mu ifunguro rya mu gitondo afatamo umuneke. Ibi bituma yumva agaruye intege akaba yakongera gukora akazi ke nk’ibisanzwe.

Ni byiza kandi ni ingenzi ko abantu bafata imbuto kuko zifite akamaro kanini ku buzima bwabo , gusa biba byiza iyo umuntu azikoresheje neza kandi akamenya n’icyo ziba zimariye umubiri.

Umuneke ni rumwe mu ngero z’imbuto zifite akamaro kanini nkuko bitangazwa na healthambition dukesha iyi nkuru.

8

Ntucikwe !! Horana natwe ukanda hano like kuri page yacu ya FacebookTwitter na Youtube ukande subscribed kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza / Ibyishimo.com

44,483 total views, 15 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress